Abarwanashyaka 14 ba RNC bandikiye ubuyobozi bwaryo babutangariza ko bitandukanyije naryo nyuma y’ibikomeje kurivugwamo birimo no kuryirukanamo burundu abayobozi baryo bane bari barihagarariye muri Canada, ibura rya Ben Rutabana n’ibindi.
Mu kiganiro umuvugizi w’iri shyaka rya ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, Dr Mutabazi Etienne yagiranye na VOA, abazwa ku cyo rivuga ku iyirukanwa ry’abayobozi bane, yasubije avuga ko nta gikuba cyacitse.
Abari bahagarariye iri shyaka muri Canada birukanwe ni Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza.
Umunyamakuru amubaza ku iyirukanwa ry’aba bayobozi, yasubije avuga ko bakoze ibihabanye n’ibyo iri shyaka rigenderaho, ati ” Ni uko bavuze ngo birukanye umuhuzabikorwa mukuru w’Intara ya Pretoria, ibyo ntabwo byemewe niko amategeko yacu avuga. Icya kabiri bihanangiriza umunyamabanga mukuru w’ihuriro, uwo ni umuntu uri muri biro y’abantu batandatu barebera ihuriro, nibo bayobozi dufite mu ihuriro, bihanangiriza Col Minani,… ntabwo ari muri RNC gusa kuko n’ahandi iri ni ikosa rikomeye cyane”.
Kuba birukanwe ari bane kandi bari abayobozi hakiyongeraho abandi bantu 14 babari inyuma, Dr Mutabazi avuga ko nta gikuba cyacitse muri RNC n’ubwo benshi bakomeje kuvuga ko ishobora gucikamo ibice.
Ati “Nta gikuba cyacitse kuko bariya ni abantu bari baragiye mu bintu bidafite aho bihuriye n’amategeko tugenderaho, komite ya Canada iracyari yose, nta gikuba rero cyacitse ntabwo ihuriro ryacitsemo kabiri”.
Aba barwanashyaka 14 basezeye muri RNC ni abaherutse gusohora itangazo bashyizeho umukono bavuga ko hakwiye guhagarikwa abayobozi bagize uruhare mu ibura rya Ben Rutabana. https://bwiza.com/?Mushiki-wa-Benjamin-Rutabana-Tabitha-Gwiza
Iri tsinda rigizwe n’abantu 14 barimo Emile Rutagengwa, Alex Karemera, Emma Kanyemera, Gidiyoni Gatera, Alias Ruhinda, Barigira Ferdinard, Moussa Ngabo, Nyirahabiyakare Umurisa, Mukamusoni Saidati, Mukundwa Hadjati, Uwamahoro Alliane, Victor Runiga, Gakire Francoise na Shirambere. Rivuga ko agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ari nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize.
Abo gatunga agatoki mu ibura rya Ben Rutabana ni umuhuzabikorwa wungirije wa mbere muri RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa ku isonga, Frank Ntwari (muramu wa Kayumba) akaba na Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Ali Abdul Khalim Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC na Joseline Muhorakeye Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC.
Babashinja ibura rya Benjamin Rutabana bashingiye ku byavuzwe n’umufasha we, Diane Rutabana, wivugiye ko Ben ajya kujya mu ruzinduko yari afitanye ibibazo bikomeye na Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Frank Ntwari nyuma bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga mukuru (SG) Gervais Condo bakumvikana babihakana bivuye inyuma ko nta bibazo Ben yari afitanye n’abo bavuzwe haruguru.
Nyamara Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (Mobilisation) ngo yaje kumvikana abanyomoza mu majwi ye bwite adahakana avuga ko Ben yari afitanye ibibazo bikomeye na Faustin Kayumba kubera ibibazo by’amoko bashinja Ben.
Bavuga ko bashingiye kandi ku bivugwa n’uwitwa Sunday Mugisha uzwi ku izina rya Rashid ngo ugenda yigamba hose ko bagomba kumvisha Ben ngo kuko atumviye sebuja Kayumba.
Ndetse bongeraho n’iyirukanwa muri RNC rya Mushiki wa Ben Rutabana, Tabita Gwiza n’aba bagenzi be, ko biri mu bigaragaza ko aba bayobozi bagamije gukomeza kuburisha Ben umaze amezi atatu nta we uzi aho ari.
Bavuga ko hari abandi bayoboke ba RNC bagiye baburirwa irengero (Major Nkubana aka Kadogo, Mike Rwalinda) n’abandi bagiye bava muri RNC cyangwa birukanwa.
Ibyo byose bikorwa ngo bituma bimwe mu bikorwa bya RNC bigenda bidindira cyangwa bigahagarara burundu kubera aka kajagari karangwamo gatewe n’agatsiko k’abantu bake ngo baryigaruriye bakarikoresha mu nyungu zabo bwite.


