GgdnVf1XAAAF4XE

Perezida Ndayishimiye yasabye Abarundi kubungabunga Edeni Imana yabahaye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kwibutsa Abarundi ko igihugu cyabo ari Edeni, Imana yabahaye, kubera ko keramo ibihingwa byose, abasaba kukibungabunga. Ni nyuma y’uko hagati mu mwaka ushize yari yavuze ko ari Kanani, igihugu cy’isezerano kivugwa muri Bibiliya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Mutarama 2025, Perezida Ndayishimiye yagaragaje amafoto yambaye bote ari mu murima ari gusarura ibihaza, ayakurikiza ubutumwa busaba Abarundi kubungabunga Edeni bahawe n’Imana.

Ati: “Imana yahaye umugisha u Burundi isi imeraho ibihingwa byose. Umurundi wese akuye amaboko mu mifuka, tugahinga, tukabungabunga Edeni Imana yaduhaye nk’uko ibidusaba mw’ijambo ryayo (itangiriro 2:15), nta gushidikanya ko umusaruro uzaba umurengera, n’iterambere rigakurikira.”

GgdnVf1XAAAF4XE

Perezida Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje Abarundi bwa mbere ko igihugu cyabo ari cyo ‘Ubusitani bwa Edeni’ buvugwa mu gitabo cy’Itangiriro na Ezekiyeli muri Bibiliya ubwo yari ayoboye inama y’ubukerarugendo yabereye kuri Hôtel Club du Lac Tanganyika kuwa 27 Gashyantare 2024, aho yavugaga ko Abarundi bafite igihugu cyiza, ariko ko batabizi.

Yasobanuye ko u Burundi “bukoze ku nyanja” bitewe n’uko amazi abuturukamo yisuka mu Nyanja ya Pasifika abanje kunyura muri Tanganyika, agakomereza mu Ruzi rwa Rukuga na rwo rukayasuka mu rwa Congo, agakomereza muri Atlantika.

GgdnVf7WYAAHzsB

Yavuze ko mu Itangiriro handitse ko umugezi uturuka muri Edeni wigabyemo indi ine irimo: Pishoni ugose igihugu cyose cya Havila, uwa Gihoni ugose icya Kushi, Hidekelu igose Ashuri n’uwa Ufurate.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyi migezi ine ari: Rusizi, Ruvubu, Maragarazi n’Akanyaru, kandi ngo impamvu Abarundi batabasha kubibona ari uko abamalayika bafite inkota z’umuriro bahahishe.

GgdnVf5WsAEIZY0

Muri Kamena 2024, Perezida Ndayishimiye noneho yabwiye Abarundi ko igihugu cyabo kimeze nka kimwe Imana yasezeranyije Abisiraheli ubwo bari mu Misiri, cyitwa Kanani, nk’uko biri mu nyandiko za Bibiliya.

Imbere y’abatuye muri Komini Muramba mu Ntara ya Bururi, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Mugende musome igitabo cy’Amategeko muri Bibiliya Yera 1:7-11 murebe igihugu Imana yasezeranyije Abisiraheli, murebe ko kidasa n’igihugu cyacu.”

GgdnVf6XkAAOgeo

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Burundi ari igihugu abagituyemo barya uko bashaka, nta muntu ubagerera. Yasobanuye ko aho yanyuze hose, yasanze imyaka yeze, imwe muri yo abahinzi barabuze uko bayikura mu mirima kubera ko yabaye myinshi.

Perezida Ndayishimiye avuga ibi mu gihe mu Burundi ubukene bukomeje kugira ingaruka zikomeye, kugeza aho bamwe bavuga ko bategereje urupfu kubera kubura uko babaho.

Ibiciro birahanitse cyane ku buryo kugira ngo umuntu azagure iby’ibanze nka lisansi, isukari, sima n’imiti bimusaba kuba yifite bihagije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *