1959-1994: Umukoloni yakoresheje iturufu y’amoko isiga u Rwanda mu kangaratete

Sangiza iyi nkuru

Inkomoko y’ ibibazo by’ u Rwanda bifite imizi mu mateka yaruranze kuva igihe abakoloni bifuzaga gutandukanya Abahutu n’ Abatutsi bavugaga ururimi rumwe ndetse basangiye byose, bagamije kubaganisha abo bifuza ku nyungu zabo bwite.
Mu ntangiriro , Ababiligi bagerageje gusobanura ko Abatutsi ari bo bari bafite ubwenge, ubushobozi bwo kuyobora ndetse banafite ubwenge kugirango Abahutu bahorane ipfunwe ryo guhora bumva ko bakandamijwe ndetse batanafite ijambo mu miyoborere no mu buzima bw’ igihugu.
Muri za 1960, abakoloni bakimara kugera kuri iyo ntego bari barihaye, ubwo bwoko bwahise bushyirwa mu ndangamuntu maze urwikekwe rutaha mu mitima y’ Abanyarwanda ariko na none Abatutsi benshi bari ku butegetsi bafatanyije n’ Abahutu bacye bahise bagira ishyaka rikomeye ryo kwirukana umubiligi no gusaba ubwigenge.
Ubwo bwigenge aba bategetsi bifuzaga bwari bufite intego zo kwamagana ababiligi, kwanga gutegekwa na bo ndetse no kwambura kiliziya Gatolika ububasha bwo kuyobora uburezi kuko amashuri yose yari mu maboko yabo.
Ababiligi bakimara kubona ko abo batutsi bemeraga batangiye kubarwanya bahise babahinduka ahubwo baha Abahutu ubutegetsi banabatoza ibya gisirikare ku buryo icyo gihe abapolisi b’ Ababiligi bafashije intagondwa z’ Abahutu mu kwirukana Abatutsi.
Abatutsi bagera ku bihumbi 400 bahise bahungira mu bihugu bikikije u Rwanda nka Uganda, Tanzania, Zaà¯re(DRC) ndetse na Burundi muri za 1963 bagerageje kugaba ibitero bagirango batahe ariko u Bubiligi bwakomeje gufasha Leta nshya bari bashyizeho.
Mu gihe kingana n’ imyaka 30 , abaturage bigishwaga ko Umututsi ari umunyamahanga ndetse ari n’ umwanzi w’ igihugu ku buryo akwiriye kwicwa.
Muri 1990, ubwo Franà§ois Mitterrand yoherezaga ingabo gufasha Perezida Juvenal Habyarimana yavugaga ko mu Rwanda hari intambara hagati y’ abaturage bamwe bari mu gihugu abandi baje bavuye mu nkambi z’ impunzi Uganda.
Abakurikiranira hafi amateka y’ u Rwanda bemezaga ko aha ariho havuye igitekerezo cyo gushinga umutwe w’ Interahamwe kuko Perezida w’ u Bufaransa, Franà§ois Miterrand yemezaga ko intambara FPR yateye mu Rwanda ari « Revolution Populaire » , bishaka gusobanura Ukwigumura kw’ abaturage.
Urugamba rumaze gukomera , Habyarimana ntiyashakaga gushyikirana na FPR/Inkotanyi , u Bufaransa bwamwemeje ku ngufu bumubwira ko nta yindi nzira afite, arabikora kuko yabonaga nta yandi mahitamo ashoboka yari afite.
Niyo mpamvu, ambasaderi w’ u Bufaransa mu Rwanda , Jean-Michel Marlaud wari ushyigikiye Interahamwe atigeze agira icyo atangaza ubwo abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta(Me.Gatabazi Felicien, Uwilingiyimana Agathe…) bicwaga.
Uyu Jean-Michel Marlaud wari intumwa ya Mitterand i Kigali ni we wafashije colonel Bagosora mu gushinga Guverinoma y’ Abatabazi yari igizwe n’ Abahezanguni b’ Abahutu baje gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *