Tariki ya 22 Nzeli 1972, nibwo umunyagitugu Idi Amin Dada wayoboraga Uganda yirukanye abaturage babaga mu gihugu cye bakomokaga ku mugabane wa Aziya, iyi tariki iracyari mu mitwe y’Abongereza ndetse no mu matariki bahora bibuka.
Muri icyo gihe Idi Amin yavugiye kuri radiyo y’igihugu ko abirukanye, abaha itariki ntarengwa by’umwihariko buri munsi kuri radiyo hagacaho itangazo ribibutsa iminsi isigaye
uko kubamenesha byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Uganda burahungabana ariko wasubiza amaso inyuma ugasanga hari icyo byakemuye nyuma.

Idi Amin yabirukanye abahora iki:
Mu nyandiko zasohowe na Hussein Lumumba Amin, umuhungu wa Idi Amin, yavuze ko hari hari amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iya Uganda yo kwimurira Abahinde baba muri Uganda mu Bwongereza.
Lumumba avuga ko ibi byashyizweho umukono bikanatangira gushyirwa mu bikorwa mbere y’uko Idi Amin ashyiramo ingufu, hagenda umwe kuri umwe ariko nyuma abona bidakoranwa ingoga.
Abahinde bari muri Uganda bari basigaye bagenzura 98% bya business n’inganda bakaba bari barimo barasenya ubukungu bwose bwa Uganda babwimurira mu Bwongereza mu gihe biteguraga kuva muri Uganda.
Ibyo nibyo Amin yahagaritse. Abasaba guhita bava mu gihugu aho kuhava buhoro buhoro kuko ngo byari kuzagira ingaruka ku bagande bamaze gutwara ubukungu bwose.
Abanyaziya (Bari biganjemo Abahinde) birukanwa bahawe iminsi 90 ngo habe ntawusigaye ku butaka bwa Uganda. Amin akaba yaratangaje ko yagize iyerekwa Imana ikamubwira ko agomba gutegeka kubirukana.
Ibyakozwe icyo gihe byose, Idi Amin yisobanuraga avuga ko kwirukana aba banyaziya biri mu rwego rwo gusubiza Uganda Abagande.
Yagiraga ati: “Twiyemeje kugira Umugande usanzwe umwarimu w’ahazaza he, kandi hejuru y’ibyo byose tukareba ko yishimira ubukungu bw’igihugu cye,”
Yakomeje avuga ko politiki yabo ari ugusubiza ubukungu bwa Uganda mu maboko y’Abagande ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cyabo.
Benshi muri aba Bahinde kandi ngo bari abaturage b’u Bwongereza na koloni zabwo baje kwimurirwa mu Bwongereza.
Abandi baje kuba abantu batagira igihugu nyuma yo kwamburwa ubwenegihugu bwa Uganda, benshi muri aba baza kwemererwa kujyanwa mu Bwongereza aho bwafashe abagera ku 27,200 nk’impunzi, Canada yakira 6,000, abagera ku 4,500 birangira bisanze mu Buhinde, naho abandi 2,500 bambuka umupaka bajya muri Kenya.
Malawi, Pakistan, Ubudage bw’Uburengerazuba bw’icyo gihe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri gihugu cyakiriye abagera ku 1,000 nk’impunzi abandi bake bake bajya muri za Australia, Autrichia, Sweden, Mauritius no muri New Zealand.
Kubera ubugome, ubwicanyi n’ubuhubutsi bwa Idim Amin, yari yarahawe izina rya “Butcher of Uganda”, bivugwa ko ku ngoma ye yishe abantu bagera ku bihumbi 300, nyuma yo gutsindwa intambara yari yarateye muri Tanzania yahungiye muri Libya mu 1979, nyuma ahungira muri Arabia Saoudite ari naho yapfiriye tariki ya 16/8/2003.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


