Imyumvire y’ Abanyarwanda batari bacye yizeraga ko nta muntu wahungira kuri Kiliziya ngo yicwe kuko amateka anyuranye ya politiki y’ u Rwanda muri Repubulika ya 1 agaragaza uburyo Gregoire Kayibanda yari umutoni w’ abamisiyoneri.
Gusa Gen. Major Juvenal Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yaje guhinduka abazungu b’ abapadiri mu cyayenge akajya anabakoresha mu nyungu zo gushimangira politiki ye no kubifashisha mu kuyobora abaturage.
N’ubwo abantu bakunze kuvuga ko kiliziya yategekaga Habyarimana, amateka yo kuva muri 1973 kugeza muri 1990 akubiye mu nyandiko za kiliziya Gatolika mu Rwanda, cyane cyane izatangajwe mu kinyamakuru « Kinyamateka » zigaragaza ahanini uburyo abapadiri bahanganye ndetse batanahwemaga gukangurira Habyarimana guteza imbere ubumwe bw’ Abanyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Impamvu Kiliziya yashimangiraga ubu bumwe si uko butavugwaga ahubwo bwari amasigaracyicaro, kuko ivanguraturere ni kimwe mu byaranze ingoma ya MRND aho Abanyarwanda bakomokaga mu Rukiga ari bo bari bafite ubutegetsi ndetse bakanavuga rikijyana.
Hagati y’ Ukwakira 1990 kugeza mu Ugushyingo 1993, Umunyamabanga mukuru w’ Inama y’ Abesikopi mu Rwanda, yasohoye inyandiko igira iti « Hahirwa abaharanira amahoro kuko bazitwa abana b’ Imana »
Uru rwandiko rwashakaga kuvuga ko guharanira amahoro aturuka ku Mana ariko kwiyunga nyako kandi kwaba guturaka ku Mana.
Kuki Kiliziya yakoresheje intwaro y’ inyandiko
Kuva mu 1960 kugeza muri 1993, Kiliziya Gatolika yagerageje kumvikanisha ijwi ryayo ikoresheje itangazamakuru nk’ uko amateka agaragaza bamwe mu baseseridoti bicishije intama zabo ariko hari n’ abandi benshi bagize uruhare rukomeye mu kwigisha urukundo nyarwo rw’ Imana.
Kiliziya Gatolika yandikaga izi nyandiko bitewe n’ uko yari imaze kubona ko u Rwanda ruri kujya habi ndetse ikanasaba ko habaho ibiganiro by’ amahoro bishingiye ku kuri, kwihanganirana no kubahana hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR/Inkotanyi.
Mu gihe mu 1993, mu Rwanda politiki yari imaze gushyuhana imitwe y’ abantu bari bamaze kuyoboka amashyaka menshi, kilizya yikangaga ko hatabayeho ibiganiro byubaka byazarangira nabi.
Uruhare rwa kiliziya mu kuburira Abanyarwanda
Abasaseridoti bacye beza bativanze muri politiki, bagerageje guhamagarira Abanyarwanda guharanira amahoro kandi kurwanya amacakubiri n’ ivanguramoko bakoresheje inyandiko kugirango zigere ku bizera bari mu gihugu hose.
Ku bijyanye n’ amashyaka menshi yari amaze kugwira mu gihugu , kiliziya yasohoye inyandiko « La vérité fera de vous des hommes libres » ku itariki ya 31 Gicurasi 1991 yavugaga iti « Abanyarwanda batari bacye bishimiye amashyaka menshi ku bw’ inyungu zabo bwite ariko nibatabijyamo neza mu bwenge , ukuri no gushyira hamwe mu kubaka iki gihugu bizatugora ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi mpungenge z’ Abepisikopi zo kuva intambara yatangira muri 1990 ikomeza na 1991, 1992, 1993 kugeza na 1994 zarangiye habayeho jenoside yakorewe Abatutsi.
Si ibyo gusa kuko bamwe mu bari bahagarariye Kiliziya mu Rwanda muri yo myaka, bagiye bagira abayoboke babo inama zijyanye n’ ubwami bw’ Imana ariko no muri rusange bakanagira abaturage inama z’ uburyo bateza imbere imibereho yabo.
Ku ruhande rumwe , iki gihe cy’ intambara Kiliziya yagerageje kugarukana inshingano zayo zo kwibutsa abantu indangagaciro z’ ubumuntu ziganjemo ubutabera, urukundo, amahoro, kubabarirana, kuganira…, ariko abantu banangira imitima bakurikiza ibitekerezo bibi by’ abanyapolitiki bashishikarizwa gukora jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


