1990: Kuki Perezida Juvenal Habyarimana yemezaga ko yatewe na Uganda?

Sangiza iyi nkuru

Perezida Juvenal Habyarimana yari azi FPR/Inkotanyi kuko ari mu bantu bafashije Yoweri Kaguta Museveni ubwo yari mu ishyamba arwanya Leta ya Milton Obotte.
inkotanyi
Yari azi neza ko benshi mu basirikare ba NRA ya Museveni bari abana b’ impunzi z’ Abanyarwanda ndetse nta wutazi ko Habyarimana ariwe wambitse Gisa Fred Rwigema ipeti rya Jenerali dore ko yari yatumiwe mu biriro nyir’ izina.
Abakurikiranira hafi aya makuru bemeza ko Habyarimana akimara kwambika Rwigema iri peti ryo hejuru cyane Gisa Fred yahise amubwira ati:” Ubimenye kandi uzirikane ko tubaye abajenerari babiri mu gihugu ”.
Si ibyo gusa kuko mbere y’ uko Inkotanyi zitera u Rwanda ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 hari habaye ibiganiro byahuzaga Leta y’ u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana n’ impunzi z’ Abanyarwanda.
Muri ibyo biganiro, impunzi zasabaga gutaha ku neza ariko Habyarimana yazivaniye inzira ku murima ubwo yazibwiraga ati:” u Rwanda ni ikirahuri cy’ amazi kandi cyamaze kuzura ubwo ntabwo twabona aho twasuka ayandi”.
Aho yashakaga gusobanura ko Abanyarwanda bari hanze badafite umwanya mu gihugu cyabo ndetse bashatse banasigara imahanga.
Kuki Habyalimana yirengagizaga ko Inkotanyi atari Abanyarwanda?
Imbwirwaruhame rya Habyarimana nyuma gato y’ aho FPR/Inkotanyi ziteye u Rwanda, yavuze ko igihugu cyatewe n’ ingabo za Uganda zifatanyije na bamwe mu bana b’ impunzi z’ Abanyarwanda bahunze mu 1959 bafite intwaro zikomeye.
Gusa impamvu nyamukuru yatumye Habyarimana avuga ibi ni uko yashakaga gusobanurira amahanga ko yatewe n’ ikindi gihugu kugira ngo bamufahe kuko yari azi neza ko urugamba ariho atazarunesha dore ko yari yaranaraguriwe.
Gutegura umutwe w’ Interahamwe n’ Ipuzamugambi ndetse no guhuruza nibyo byaranze politiki ya Habyarimana amaze kubona ko atazashobora Inkotanyi zari ziyobowe n’ ingabo zimenyereye intambara dore zari inararibonye nyuma y’ aho zirwaniye intambara zo kubohora Mozambique, Uganda ndetse zifatanya n’ ingabo za Tanzania ubwo barwanga na Idi Amin Dada.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *