Abasesenguzi mu by’ amateka ya politiki y’ u Rwanda bemeza ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Kagame yari ahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ umutekano kuko abari bararuhekuye n’ abafatanyabikorwa babo bari hafi barekereje.
Iyo ngingo y’ umutekano ndetse no kutamenya neza ikirere cya politiki y’ u Rwanda nibyo byatumye Kagame atihutira kuba Perezida wa Repubulika ahubwo asaba ko hashyirwaho umuntu umenyereye igihugu, ni uko Pateur Bizimungu yabaye Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda.
Perezida Kagame abajijwe na Financial Times niba adafite inyota yo kuzaguma ku butegetsi nyuma ya manda aherutse gutorerwa, yagaragaje ko ntabwo akeneye ndetse ko no kuba yarongeye kwiyamamaza atari we wabyifuje, aboneraho no kugaragaza ko no mu 1994 ubwo ingabo yari ayoboye zamaraga guhagarika Jenoside, yanze kuba Perezida.
Perezida Kagame ati: “Ni njyewe wanze kuba Perezida mu 1994. Hari umugabo witwa Twagiramungu Faustin, ubu aba i Buruseli, yari ku ruhande rw’abataravugaga rumwe na Leta icyo gihe. Yari mu basinye amasezerano ya Arusha yo mu 1993, ni nawe wahise aba Minisitiri w’Intebe. Yaje kundeba, bari baramaze kwishyiramo ko ari njye wari ugiye kuba Perezida. Ni uko ndabyanga, ndababwira nti ntabwo mfite gahunda yo kuba Perezida”…
Perezida Kagame kandi yasobanuye impamvu yabyanze aho yagize ati: “Hari impamvu nyinshi ntagombaga kubyemera. Mbere ya byose nari narabwiye abo mu ishyaka ko umwanya ukuriye iyindi uzahabwa Chairman w’Ishyaka, ntiyari njyewe. Twabyemeranyijweho, twohereza izina, baravuga bati kuki se atari wowe?
Narababwiye nti njyewe sinshaka kuba Chairman, sinshaka kuba Minisitiri w’Intebe wungirije cyangwa uw’Ingabo wungirije. Ndashaka kuba umugaba w’Ingabo wungirije, mbabwira n’impamvu… Nababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y’ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kwigumanira n’abarwanyi banjye, ku buryo nihagira n’ikintu cyaba tuba twizeye ko twongera tukarwana tukizera umutekano wacu.
Narababwiye ngo sinshaka kuba Perezida, kuko Perezida agomba kuba ahugiye mu bindi bintu, nti ariko nimurebe amamiliyoni y’abantu ku mupaka [w’u Rwanda na Zaire], baracyafite intwaro kandi barimo kwisuganya, barimo gushaka kudutera bityo ntabwo naba Perezida ngo mbashe no gutangira kurwana nabo.
Icya kabiri narababwiye nti mureke duhitemo umuntu wakuriye hano, uzi abantu ba hano, umenyereye ikirere n’imitere ya hano mu Rwanda, njyewe ndumva ntabyiteguye bihagije.
Ni uko kandi ndababwira nti hari ikintu gikomeye tugomba kubanza kurwana nacyo, aho bakidufata nk’abanyamahanga… Uko niko natekerezaga, naberekaga ko tugifite inshingano zo gushakisha umutekano uhamye, icya kabiri nkabereka ko amateka yanjye ashobora gutuma bitagira isura nziza ku bantu bamwe bari bakiri mu rujijo…”
Pasteur Bizimungu, ni we wahise ayobora u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, akaba yaricaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari na we wari umugaba mukuru w’ingabo.
Pasteur Bizimungu yayoboye u Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka 6, kugeza ubwo yatangazaga ko yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000.

Kanda kuri Subscribe uzajye ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


