Ku italiki ya 8 Werurwe 2000, ubwo Perezida Pasteur Bizimungu yakiraga indahiro ya Guverinoma yari iyobowe na Bernard Makuza yanenze imikorere y’ Inteko Nshingamategeko ubwo yavugaga ko yivanga mu bikorwa bya Guverinoma ndetse ikanayinaniza.

Kuri iyi mikorere y’ Inteko, Bizimungu yatangarije Inteko ko atumva impamvu bakurikiranye Abaminisitiri bakoranye na Twagiramungu Faustin ndetse n’ abakoze muri Guverinoma ya Celestin Rwigema mu buryo budakurikije amategeko.
Aha Bizimungu yabajije abadepite icyatumye badakora igenzura ryemewe ndetse banatumire abaminisitiri kugira ngo bose batange ibisobanuro ku byo baregwaga.
Icyo gihe bamwe baritabye abandi ntibitaba , urugero ni nka Donald Kaberuka utitabye kandi nawe yagombaga kwitaba mu gihe ba Jean De Dieu Mucyo, Marc Rugenera n’ abandi baritabye ndetse bamwe batakaza n’ imyanya yabo.
Aho yagize ati:”Inteko ikomeje kunaniza izindi nzego , hari abaminisitiri mwirukanye ndetse na Perezida mwari mugiye kunyirukana”.
Pasteur Bizimungu yavugwagaho igitugu no gukoresha nabi umutungo wa Leta
Si ibyo gusa , kuko ku ruhande rumwe, muri iyi imbwirwaruhame yateruye kandi avuga ko hari amagambo amugeraho amushinja gutegekana igitsure ndetse anakomeza amategeko.
Nyuma y’ ibi bimuvugwaho byerekeranye igitsure mu kubahiriza amategeko, Bizimungu yatangarije Inteko kuba bamushinja ko yubahiriza ndetse akanagendera ku mategeko ari ikimenyetso ko Atari IKINANI ngo kuko Juvenal Habyalimana atagendera ku mategeko.
Ku rundi ruhande , Bizimungu yashimangiye ku mitungo ye yavugwagaga ko yibye Leta aho yasobanuye mu buryo burambuye uburyo yabonye inyubako ze ebyiri , imodoka z’ amakamiyo ebyiri ndetse n’ inka yari atunze zingana na 70.
Aho Bizimungu yasubizanye agahinda kenshi ubwo yavuga ko izo nka 70 ari nkeya cyane , agira ati:”Na data umbyara yari afite inka nyinshi kurusha izi munshinja”.
Mu imbwirwaruhame yatangiye mu Nteko Nshingamategeko, Bizimungu yagize ati:” Iyi Guverinoma igiye kurahira ifatanyije n’ Inteko izadufashe kuva mu nzibacyuho kugira ngo tumenye amatwara u Rwanda ruzagenderaho.
Guha ubushobozi bukomeye Inteko Nshingamategeko(Regime Parlementaire), Guha Perezida wa Repubulika imbaraga nyinshi(Regime Presidentiel), Kugarura ubutegetsi nyabami no kubaha imbaraga nyinshi(Monarchie Constitutionelle) guhitamo muri ubu butegetsi ubwo abanyarwnda bifuza ni zimwe mu nshingano Pasteur Bizimungu yari yarahaye Guverinoma ya Bernard Makuza.
Uko kudahuza n’ Inteko Nshingamategeko byatumye Perezida Bizimungu atiyumvamo gukomeza kuyobora u Rwanda nk’ uko yagiye abisubiramo mu imbwirwaruhame yatanze ku italiki ya 8 Werurwe 2000.
Ntibyatinze kuko nyuma y’ iminsi mike gusa ku italiki ya 23 Werurwe 2000, Perezida Bizimungu yahise ava ku butegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


