Ntibisanzwe kubona abavuga ko bahuje umuryango bari kuryaryana, umukino w’injangwe n’imbeba ni umukino wo gucungana ku jisho wahumbya gato cyangwa urangaye ho gato ukisanga uhombye byinshi,bene uyu mukino niwo uri gukinirwa mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuryango wa EAC (East African Community) ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu bitandatu (6) byo muri Afurika y’Uburasirazuba ari byo U Rwanda, U Burundi, Kenya , Tanzaniya, Uganda na Sudani y’Epfo yakiriwe bwa nyuma muri Werurwe 2016, EAC iyoborwa na perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli
Amacenga hagati mu banyamuryango ba EAC
Ibimeze nk’amacenga n’urwikekwe mu bigugu 6 bigize EAC bigaragarira mu makimbirane agenda yaduka hagati y’ibihugu bimwe na bimwe byose bibarizwa mu muryango, kutemeranya ku byemezo bimwe na bimwe bifatwa cyangwa biba bigomba gufatwa mu rwego rw’uyu muryango, guterana amagambo kw’abategetsi b’ibihugu binyamuryango, ikinyuranyo mu bukungu gituma bimwe mu bihugu byibona nk’ibidafite inyungu mu muryango, agaciro k’Amafaranga arutana by’ihabya n’ibindi ni byo bikurura umukino wo kwihishana muri EAC.

umukino nk’uwinjangwe n’imbeba uva ku izamu ujya ku rindi muri EAC
Ubusanzwe amategeko agenga EAC avuga ko abakuru b’ibihugu by’uyu muryango bagomba guhurira mu nama iba mu kwezi k’Ugushyingo buri mwaka, muri 2016 iyi nama yigijwe inyuma ishyirwa mu kwezi kwa mbere ku mpamvu zatanzwe n’igihugu cya Tanzaniya kivuga ko cyari kihaye igihe cyo gusuzuma amasezerano y’ubucuruzi azasinywa hagati na EAC n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) nibimara kwemezwa cyane ko ubu ataravugwaho rumwe muri EAC.
Iyo nama yimuriwe muri uku kwezi kwa mbere, gusa inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya yamaze gutera utwatsi ayo masezerano ivuga ko nta nyungu iki gihugu cyazakura muri ubwo bucuruzi n’Uburayi.
Byitezwe ko umwanzuro wo kwemeza burundu niba aya masezerano yasinywa mu izina rya EAC cyangwa yaterwa utwatsi kizafatirwa mu nama itegerejwe muri iyi Mutarama 2017. Ni amasezerano araje ishinga cyane igihugu cya Kenya kurenza ibindi byose biri muri uyu muryango, perezida Magufuli niwe uzafata umwanzuro wa nyuma niba Tanzaniya isinya ayo masezerano cyangwa ikabireka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe kimwe muri ibi bihugu kitashima gusinya aya masezerano bivuze ko ataba agisinywe kuko itegeko rivuga ko ibihugu byose biyashyiraho umukono.
U Rwanda na Kenya byamaze kuyasinya, Uganda yemeye ko yayasinya, Tanzaniya hategerejwe icyemezo cya perezida Magufuli mu gihe abadepitebo bamaze kuyatera utwatsi, u Burundi bwo ntibunayakozwa kuko ubu buri no mu Bihano bwashyiriweho na EU. Icyemezo kitezwe muri iyi Mutarama 2017

Abanyamuryango barebana ay’ingwe nk’u Rwanda n’u Burundi bazafatanya gukora iki?
N’ubwo bizwi ko u Rwanda n’u Burundi bihurira muri EAC ndetse bikaba byaraninjiriye rimwe muri uyu muryango, kuri ubu ibi bihugu birebana ay’ingwe ku buryo nta bucuti bwa kinyamuryango bifitanye. Kirazira kubona urujya n’uruza rw’ubucuruzi ku mipaka y’ibi bihugu byombi nyuma y’icyemezo cya Nkurunziza.
Kutumvikana hagati y’ubutegetsi bwa Nkurunziza n’ubwa Kagame byatangiranye no kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya gatatu.
Nkurunziza yashinje u Rwanda gushyigikira abamurwanya, gusa u Rwanda ruhakana rw’ivuye inyuma iki kirego rufata nk’amatakirangoyi.
Aba banyamuryango bavuze ko bazamesa bagenzi babo, umuryango ubirenza ingohe?
Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abarundi bavuga atari ukuri, agaruka ku myigaragambyo aba baturanyi bakoze bamwamagana bavuga ko bazamumesa, perezida Kagame yavuze ko ibyo ari ukwivugira ati “Bagomba kuba babizi, ubwo ni za mbibi ziba zitararengwa”.
Nkurunziza we ngo ategereje ko u Rwanda rumusaba imbabazi, byumvikane ko ubuhahirane bw’ibi bihugu byombi buzasubukura u Rwanda rumaze gusaba imbabazi, ibintu bikiri kure nk’ukwezi.
Umukandida wa Kenya ku buyobozi bwa AU ntiyizeye kugobokwa n’abanyamuryango.
Umukino wo kwihishana muri EAC watumye kuri ubu hataramenyekana niba Tanzaniya uzashyigikira umukandida watanzwe na Kenya ku mwanya w’umuyobozi wa AU (African Union) agasimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize EAC bari bemeranyije ko bazashyigikira Madamu Amina Muhamed watanzwe na Kenya ariko nyuma biza guhwihwiswa ko Magufulli wa Tanzaniya yaba yaremereye Igihugu cya Chadi ko Tanzaniya izashyigikira Moussa Faki Mahamat watanzwe n’igihugu cya Chadi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuryango wa EAC watangiye mu mwaka wa 1967 ariko nyuma y’imyaka 10 gusa waje gusa n’uhagaritswe nyuma uyu muryango waje kongera gutangizwa ku wa 07 Nyakanga 2000. Mu mwaka wa 2008 EAC yaguye ibikorwa by’ubucuruzi byayo isinyana amasezerano y’ubucuruzi n’indi miryango nka SADC na COMESA.
Kutumvikana n’amakimbirane ya hato na hato mu banyamuryango ba EAC ni imwe mu mpamvu nyamukuru ituma uyu muryango udatera imbere, Ibihugu nka Sudani y’Epfo ikiyubaka iherutse kwinjira muri uyu muryango nk’imwe mu nzira zo gushakisha uko yatera imbere, kuri ubu iracyategereje kubona inyungu yo kuba muri uyu muryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


