2017: Abaperezida 3 bashinjwaga kuyoboza igitugu bagakurwa ku buyobozi ku nabi

Sangiza iyi nkuru

Umwaka wa 2017 wabaye mubi ku bayobozi batatu
bashinjwaga kuyoboza igitugu mu bihugu bya Afuri ka ariko biba umwanya wo kwiyongerera icyizere ku baturage bari barahagorewe.

Byatangiriye muri Gambia aho Perezida Yahya Jammeh yari amaze imyaka 22 ku butegetsi yabuvuyeho atareba inyuma muri Mutarama 2017.

Yahya Jammeh yategetse Gambia imyaka 22 kugeza ubwo ahindura Itegeko Nshinga inshuro zitabarika kugeza mu mpera za 2016 ariko birangira ahungiye, muri Guinée équatoriale ubwo yotswaga igitutu n’ ingabo z’ igihugu za Senegal.

Umushakashatsi ,Ebrima Fall ukomoka muri Gambia ariko utuye muri Senegal yagaye Jammeh agira ati « Ntibyumvikana uburyo umuntu ashobora kuyobora igihugu akoresheje igitugu ariko yabona ko atsinzwe agahunga nk’ imbwa ahubwo abaturage ba Gambia bamubereye umwana mwiza kuko ntiyakagombye kubaca mu myanya y’ intoki ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Eduardo Dos Santos wa Angola we yavuyeho biciye mu matora ubwo yari amaze imyaka 38 ngo ayoboresha iki gihugu igitugu ndetse anakoresha umutungo wa rubanda ku nyungu ze bwite.

Abakurikiranira hafi amateka ya politiki ya Edourdo Dos Santos w’ imyaka 74 y’ amavuko, bavuga ko yazahajwe n’ indwara basanga atarashakaga kurekura ingoma kuko yashakaga kuyiha umwana we ariko ishyaka rye MPLA ntiryabyemera.

Uko bimeze kose, Santos yabonye nta yandi mahitamo asezererwa neza kuko yanze guteza akavuyo amaze kubona ko adafite imbaraga ndetse no mu ishyaka rye bamwinuba.

Byaje kurangira atsinzwe n’ umunyapolitiki Joao Lourenà§o bari bahuriye mu ishyaka MPLA ariko badahuje amatwara ya politiki.

Robert Mugabe : Uyu mukambwe wari usigaye witwa umwami uganje wa Zimbabwe yagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Zimbabwe ariko byageze aho yumva ko iki gihugu ari umutungo we bwite.

Robert Mugabe w’ imyaka 94 y’ amavuko yasabwe kenshi kuva ku butegetsi ku neza ariko ntiyabyemera kugeza ubwo ingabo za Zimbabwe zimuhiritse ku ngoma mu kinyabupfura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gusa ntibyari byoroshye kubera umugore we, Grace Mugabe wifuzaga kuzasimbura umugabo we ku ntebe y’ ubuperezida ariko ntibyamushobokera bitewe n’ uburyo yasuzuguraga abanyapolitiki hafi ya bose bakoranaga n’ umugabo we.

Mu ntangiriro z’ Ukwakira 2017, Robert Mugabe yirukanye inshuti ye magara ndetse wari na Visi Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

Icyo cyemezo cyatumye Grace Mugabe anezererwa ndetse yumva ko nta yindi mbogamizi yamubuza gusimbura umugabo we.

Ariko si uko byagenze kuko gucikamo ibice muri Zanu PF byagombaga guhagama Mugabe kuko yahise yeguzwa n’ Inteko ryusange.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *