Mu gihe Perezida w’ u Rwanda , Paul Kagame ayoboye Umuryango Wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse na Louise Mushikiwabo yiteguye kuyobora OIF , imuryango Mpuzamahanga yitaye kumenya uburyo demokrasi yubahirizwa mu gihugu.
Ibi biterwa ahanini ni uburyo amashyirahamwe y’ uburenganzira bwa muntu yagiye ashyira mu majwi u Rwanda ko rufunga abanyapoliti batavuga rumwe narwo.
Nyuma yaho Ubutabera bw’ u Rwanda burekuye ba-Rwigara iby’ agateganyo, victoire Ingabire asanga Leta y’ u Rwanda irekuye Deo Mushayidi , Dr. Niyitegeka n’ izindi mfungwa za politiki byatuma U Rwanda rurashaho kugira isura nziza mu rwego rw’ amahanga icyaha kikaruvaho.
Amaze guta mu gutwi ijambo rya Perezida Paul Kagame mu Nteko ryagiraga riti” Twiteguye kumva ibitekerezo by’ abandi tudahuje imyumvire ya politiki..”, Ingabire yavuze ko u Rwanda rufite icyasha kubera ko ruzwiho kugira imfungwa za politiki atanga urugero rwa Deo Mushayidi, Dr. Niyitegeka n’ abandi batazwi cyane.
Mu kiganiro na TV10, Ingabire yabanjije kuvuga ko ashimiye icyemezo cy’ abacamanza cyo kurekura ba-Rwigara iby’ agateganyo anemera ko ibi ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza intambwe U Rwanda rukomeje gutera mu rwego rwo gushimangira amahame nshingiro ya demokrasi.
Ati “ Amashyirahamwe mpuzamahanga aharanira uburenganzira bwa muntu asanzwe ashinja u Rwanda kudaha urubuga abatavuga rumwe nayo kandi nibyo gusa ubu biratanga icyizere gikomeye kandi bikomeje gushyirwamo imbaraga bishobora gutuma igihugu cyacu gikurwaho icyasha.
Nubwo bikomeye kwemeza ko ubutebera bwarekura Deo Mushayidi wemeye icyaha kimwe gusa muri bitandatu yaregwaga kandi byamuhamijwe. Abakurikira hafi politiki y’ u Rwanda basanga Leta y’ iki gihugu yatangiye guhindura amateka.
Ibi bivugwa bihereye ku mbabazi Perezida Kagame aherutse guha abagororwa basaga ibihumbi bibiri barimo Victoire Ingabire ndetse na Kizito Mihigo.

Ese Deo Mushayidi na Dr. Niyitegeka ni infungwa za politiki
Biba bikomeye gutandukanya infungwa za politiki igihe cyose ubutabera butigenga kuko buba igikoresho cya politiki byumvikane ko mu gihe cyose uru rwego rufite ubabasha nta kabuza ko ukuri kujya ahagaragara ndetse n’ abarenganye bakarenganurwa.
Deo Mushayidi yabaye umunyamuryango ndetse n’ umukozi wa FPR /Inkotanyi kuri ubu afunze azira ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guhungabanya umutekano w’igihugu, inyandiko mpimbano, gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR na RNC gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri byose bihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Dr. Niyitegeka yigeze kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma imyaka 15 y’igifungo mu mwaka wa 2008.
Nubwo Victoire Ingabire avuga ko Dr. Theoneste Niyitegeka ari infungwa ya politiki yakatiwe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba afungiye muri Gereza ya Muhanga.
Ingabire Victoire yatangarije abanyamakuru ko mu gihe n’abasigaye bafungiwe politike bafungurwa byakomeza guhesha isura nziza igihugu ndetse n’icyasha kikavaho cyane ko ntayindi nyungu kibonamo , aho yahamagariye Opozisiyo kuza bagafatanya kubaka igihugu no gukuraho icyasha cyagaragaye.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


