Leta y’u Rwanda iratangaza ko iteganya kwinjiza miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, azava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga kugeza muri 2018.
Ibi bizakomoka ku bufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda n’abafite sositeye zikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’aagaciro.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, petelori na gazi (RMPGB), Francis Gatare yatangaje ko umusaruro wari usanzwe uboneka uzikuba kabiri mu myaka ibiri kubera ubwo bufatanye nkuko ikinyamakuru Agence Ecofin kibitangaza.
Gatare yatangaje ko ubu u Rwanda rwinjiza asaga miliyoni 166 , ariko intego ari izo 400 muri 2018.
Ibi birashoboka uhereye uko bitangazwa n’abantu batandukanye bakora mu by’ubu bucukuzi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, (Rwanda Mining Association-RMA), Jean Malic Kalima yatangaje ko guhera mu ntangiro z’uyu mwaka, igiciro cya gasegereti cyaje kwiyongera kuko cyavuye hagati y’amadolari ibihumbi 13 kuri toni hagati y’imyaka 2015 na 2016, kigera ku bihumbi biri hagati ya 19 na 20 muri uyu mwaka. Ku bijyanye na Wolufuramu, ikiguzi cyiyongereye ku kigero cya 40%, mu gihe Coltan cyiyongereye ku kigero cya 28 na 30%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere y’umwaka wa 2015, toni imwe yaguraga amadolari ya Amerika ari hagati y’ibihumbi 21 na 22.
Icyizere cyo kwiyongera kw’icyo giciro gifitwe n’Umuyobozi wa koperative Copabamanya, y’abacukuzi ba coltan na Gasegereti mu karere ka Bugesera, Innocent Mulindahabi.
Avuga ko iyo koperative icukura toni ebyiri ku kwezi, igenda ibona igiciro kizamuka, kuko nka gasegereti ikiro cyaguraga ibihumbi 4, ubu kigeze ku bihumbi 7 n’umunani.
Kuba ikiguzi cyiyongereye ngo biratanga icyizere ko n’umusaruro uziyongera, abakozi benshi bakabona akazi bakongera n’ibikoresho binoza ubucukuzi.
Igwa ry’ibiciro by’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga ryagize ingaruka ku Rwanda, ku mabuye ya Gasegereti, wolfram na coltan, yinjije asaga miliyoni 86,42 mu mwaka wa 2016.
Banki nkuru y’Igihugu itangaza ko igwa ry’ikiguzi cy’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga cyatumye amafaranga yinjiraga ava kuri miliyoni z’amadolari 117.81 muri 2015, zigera kuri 86.42 muri 2016
Imibare y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishimibare(NISR) igaragaza ko muri 2014, U Rwanda rwagemuye mu mahanga ibirio 13,990,034 bya coltan, wolfram na gasegereti mu gihe muri 2014 byari ibiro 16,357,478.
Ibyo byatumye amasosiyete adakomeza gushora imari mu bucukuzi, kubera impungenge yari afite zo kuba yagaruza ayo yashoye.
U Rwanda ni igihugu cya mbere gicuruza coltana nyinshi ku Isi.
Ayo mabuye yinjije amadolari 149,082,443 muri 2015, muri 2014, yari 210,680,316 mu gihe muri 2013 ayo madolari yari 226,189,315.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


