HGDhwc1XcAAzPwC

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryitabiriye Inteko Rusange ya 9 ya OSMA i Livingstone

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Imikino ya Gisirikare (CISM) no mu Muryango w’Imikino ya Gisirikare muri Afurika (OSMA), riyobowe na Col Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, riri kwitabira Inteko Rusange ya 9 ya OSMA iri kubera i Livingstone muri Zambiya, kuva ku ya 12 kugeza ku ya 18 Mata 2026.

Inteko Rusange ya 9 ya OSMA ni urubuga rukomeye rwo gusuzuma ibikorwa byakozwe mbere, gukomeza guteza imbere imikino ya gisirikare muri Afurika, no kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’ibihugu binyamuryango binyuze mu mikino.

HGDhwdOacAAbTsX

Iyi nteko kandi yibanda ku gushyiraho ingamba z’ingenzi zijyanye n’icyerekezo cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Imikino ya Gisirikare. Byongeye kandi, izaganira ku bibazo by’ingenzi birimo imyiteguro y’amarushanwa akomeye, kongerera ubushobozi abakinnyi n’abatoza, gusuzuma ingengo y’imari, ndetse no kugena aho ibikorwa by’imikino bizabera mu gihe kiri imbere.

Ibi byose biyoborwa n’intego ihuriweho yo kubaka “ubucuti binyuze mu mikino” hagamijwe gushyigikira amahoro n’umutekano. Bigamije kandi gutyaza abasirikare kugira ngo babe bafite ubuzima buzira umuze.

HGDhwdWbkAAmIsn

Indangagaciro z’ingenzi zirimo kwitanga, kwicisha bugufi, kuba inyangamugayo, gukorera hamwe, kubahana, no kugira ikinyabupfura bikomeza kuba inkingi mu mikino ya gisirikare. Izi ndangagaciro zigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubumwe, gushimangira umubano, no guteza imbere imibanire myiza hagati y’ingabo z’ibihugu bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *