imvugo_ye_niyo_ngiro_paulkagame_-____libens____cedrick_on_gram___2_-30ded

DJ Ira yahaye gasopo Abarundi bamwibasiye kubera ubwenegihugu bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira yavuze ku banenga icyemezo yafashe cyo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagaragaje ko atumva impamvu hari abakimwibasira, kandi amaze umwaka abisabye.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atabitewe n’isoni cyangwa igitutu, ahubwo ko yabikoze ku bushake bwe kandi abyishimiye.

DJ Ira yasobanuye ko amategeko y’u Burundi yemera ubwenegihugu bubiri, bityo gusaba ubundi bwenegihugu atari ikibazo. Yavuze ko byari kuba ibisanzwe iyo aza gusaba ubundi bwo mu bindi bihugu, ariko ikibazo kikaba cyaratewe n’uko ari ubw’u Rwanda.

Yibukije ko yamenyekanye cyane akorera mu Rwanda, aho yahawe amahirwe yo gukora no kwaguka mu mwuga we, bityo akaba yarabonye impamvu nyinshi zituma abusaba.

Yanavuze ko gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda bidakuraho ko akunda igihugu cye cy’u Burundi, ahubwo ko ikibazo kiri mu myumvire y’abamunenga.

DJ Ira yasoje avuga ko aticuza icyemezo yafashe, kuko cyamufashije kugera ku rwego ariho uyu munsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *