Uko mbyumva: Ese Leta Zunze Ubumwe za Afurika zirashoboka?

Hashize imyaka itari mike muri Africa hari igitekerezo cyo kwishyira hamwe nk’ibihugu kugira habeho igihugu kimwe kinini, gifite ubushobozi cyabasha kuzamura ubukungu bwacyo bityo hakabaho iterambere ry’abaturage muri rusange. Iyi politiki yo kwihuza no kwishyira hamwe abakuru b’ibihugu n’impuguke mu nzego zitandukanye muri Africa bagiye bagaragaza ubushake bwa politiki bwo kwishyira hamwe ariko ntibumvikana ku […]

Facebook: Isubikwa ry'igitaramo cya Meddy rirahuzwa n'ibibazo bya politiki biri hagati y'u Rwanda n'u Burundi

Bamwe mu Barundi bari mu matsinda ya Facebook bakomeje gutangaza ko kuba Meddy yasubitse igitaramo yari afite mu gihugu cyabo nta kabuza byaba birimo impamvu za politiki. Meddy yari yiteguye ibitaramo bibiri bikomeye yagombaga kuzakorera mu Burundi ariko ikibazo cy’umutekano muke cyatumye afata umwanzuro wo kutajya gutaramira abafana be nk’uko itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu […]

Umurwanashyaka wa FDU-Inkingi bivugwa ko yari yatawe muri yombi yarekuwe

Umurwanashyaka wa FDU Inkingi witwa RENZAHO Janvier utuye mu mudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera wari watawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yarekuwe nk’uko byemezwa na Perezida w’iri shyaka ritaremerwa gukorera mu Rwanda, Ingabire Victoire. Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Ingabire Victoire yari yagize ati: “ Ahagana […]

RDC: Hazindutse imyigaragambyo yamagana icyemezo cyo gusubika amatora mu bice bimwe

Abaturage batari bacye muri Beni kuri uyu wa Kane, itariki 27 Ukuboza bazindukiye mu myigaragambyo yahamagajwe n’ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida kabila ryitwa LUCHA (Lutte pour le Changement) yo kwamagana isunikwa ry’amatora muri iki gice ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu. Biravugwa ko hatwitswe amapine, hagashingwa za bariyeri mu mihanda mu Mujyi wa Beni rwagati, […]

Urutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage batishimye mu 2018

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yitwa  ‘World Happiness’ y’umwaka wa 2018  yashyize hanze urutonde rw’ibihugu 156 yakozemo ubushakashatsi ku kigero abaturage babyo bishimyeho . Kuri uru rutonde, igihugu cya Finilande (Finland) kiri ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye aho gifite amanota 7.632/10. Iki gihugu gikurikirwa na Noruveji (Norway) ifite amanota7. 594/10,  Danimarike ( Danmark) […]

Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki ryahawe igisobanuro cy’akarengane

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Ukuboza, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yatanze ikiganiro mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, aganiriza abitabiriye iki kiganiro kuri Politiki n’Ingamba z’Igihugu zo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane. Muri iki kiganiro hibukijwe ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki n’ingamba zikarishye mu gukumira no kurwanya ruswa hashingiwe ku bushake bwa […]

Nyamasheke: Igitero cyahitanye bane kigasiga inkomere bagifashe nk’uko imodoka yatera umugenzi ibyondo

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke, Aimé Fabien Kamali mu minsi mike ishize yumvikanye  mu bitangazamkuru ko yabwiye abaturage begereye ishyamba rya Nyungwe riherutse kuberamo igitero kigahitana abantu bane, kigasiga inkomere esheshatu ibi byafatwa nk’uko imodoka yatambuka igatera umugenzi ibyondo. Tariki 15 Ukuboza abagizi ba nabi bitwaje intwaro batwitse imodoka eshatu mu ishyamba rya Nyungwe babiri […]

Abanyamerika bajya Tanzania basabwe kwigengesera mu gihe mu Rwanda nta mpungenge

Department ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bazo bagenda muri Tanzania kurushaho kwigengesera muri iki gihe kubera ibyaha, iterabwoba n’ibikorwa bya leta byibasira abantu hashingiwe ku gitsina cyabo cyangwa abakundana babihuje. Ni mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu Umunyamerika ashobora kujyamo yizeye umutekano we wose. Iyi department ya leta mu […]

Umuryango wa Habyarimana ugiye kujuririra icyemezo cy’abacamanza b’Abafaransa

Me Philippe Meilhac wunganira Agatha Habyarimana, umufasha wa Juvenal Habyarimana wahoze ari perezida w’u Rwanda, yatangaje ko bagiye kujuririra icyemezo cy’abacamanza b’Abafaransa bahagaritse gukurikirana ikibazo cy’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana ryakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aba bacamanza b’Abafaransa bahagaritse iperereza ryatangiye nyuma y’imyaka 4 indege ihanuwe ryari ryasabwe n’imiryango y’abapilote b’Abafaransa bari […]

Diamond yahishuye Perezida wa Tanzaniya wamusabye ko yarongora

Umuhanzi Diamond Platnumz avuga ko mu bantu bashyigikiye icyemezo cye cyo kurongora harimo n’uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya, Jakaya  MrishoKikwete wabimusabye amubwira ko imyaka ye igeze. Uyu muhanzi avuga ko yabonanye na  Kikwete  nyuma y’aho yari aherutse kumuhamagara kuri telefoni akamwihanganisha bitewe n’impanuka yari yakoreye ku rubyiniro. Yagize ati “ Ubwo nari I Mwanza numvise […]

Burundi: Umupolisi yishe Imbonerakure yashakaga kumwaka imbunda

Umwe mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure mu ijoro rishyira kuri Noheri yishwe arashwe n’umupolisi w’igihugu  ahitwa Matana mu Ntara ya Bururi mu majyepfo y’igihugu. Uyu witwa Elias Ntakirutimana, wari umuyobozi w’Imbonerakure kuri aka gasozi ka Matana, ngo yishwe n’isasu yarashwe n’ukuriye station ya polisi y’aha hantu witwa Simon Ndayikengurukiye wahise […]

Abanyeshuri batatu ba Kaminuza ya Beijing bapfiriye mu igerageza muri laboratwari

Abanyeshuri batatu bo muri Kaminuza ya Beijing mu Bushinwa kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ukuboza bapfiriye muri laboratwari ubwo yaberagamo guturika bari mu bushakashatsi nk’uko byemejwe n’abashinzwe kuzimya umuriro. “ Habaye guturika ahakorerwa igerageza mu igerageza ku bushakashatsi mu by’ubumenyi .”, ibi ni ibyatangajwe n’urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’imiriro muri Beijing. Uru rwego rwakomeje […]

Rubavu: Polisi yafashe abacuruzi bari bagiye kunyereza hafi miliyoni 2 z'umusoro muri magendu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ukuboza, mu karere ka Rubavu hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu birimo ibiro 345 by’imyenda ya caguwa,ibitenge 15 , ibiro 55 by’ikweto, umuceri ibiro 725 n’ibindi byinshi bitandukanye. Ibi bicuruzwa   bikaba byarafatiwe mu murenge wa Nyamyumba ibindi   bifatirwa mu murenge wa Gisenyi. Byafatiwe mu gikorwa cyateguwe na Polisi y’ […]

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Impamvu: Gutabaza Nyakubahwa Perezida, Mbere ya byose ndabanza kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 tugiye gutangira, uzababere uw’ amahoro n’iterambere nk’uko mukunze kubyigisha. Iyi ni inshuro ya kabiri mfashe ikaramu yanjye mbandikira. Ubwa mbere mbandikira birashoboka ko mutabonye urwandiko rwanjye kuko nzi neza ko mwita cyane kugukemura ibibazo by’abaturage iyo bagize amahirwe yo kubibagezaho. Icyo […]

Kayonza: Uwahoze ari mwarimu arasabirwa ubufasha ngo abone pansiyo

Mu nteko y’abaturage b’akagari ka Rukara, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, hagarutswe ku kibazo cya Gatsinzi Emmanuel wigishije benshi mu bari muri iyi nama, ariko ubu akaba agezwe habi n’ubukene akaba ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe. Abaturage barasaba ubuyobozi kumworohereza akabona ibyangombwa bimuhesha pansiyo. “Gatsinzi nanjye yaranyigishije”, aya ni magambo y’umusaza w’imvi […]

Igitekerezo: Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikeneye ingamba za buri wese

Inda ziterwa abangavu zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange, ku buryo hadafashwe ingamba cyaba icyorezo mu muryango nyarwanda. Ihungaba rivamo kubura ubuzima, abana bavuka badafitiwe urukundo rw’ababyeyi bombi, badafite uburenganzira bwo kumenya ba se, kandi batandikwa mu bitabo by’irangamimerere; ndetse izi nda ziba intandaro y’amatiku n’inzangano mu miryango. Akaga abakobwa […]