Kayonza: Uwahoze ari mwarimu arasabirwa ubufasha ngo abone pansiyo

Sangiza iyi nkuru

Mu nteko y’abaturage b’akagari ka Rukara, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, hagarutswe ku kibazo cya Gatsinzi Emmanuel wigishije benshi mu bari muri iyi nama, ariko ubu akaba agezwe habi n’ubukene akaba ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe. Abaturage barasaba ubuyobozi kumworohereza akabona ibyangombwa bimuhesha pansiyo.

“Gatsinzi nanjye yaranyigishije”, aya ni magambo y’umusaza w’imvi n’uruhara, Kagabo Edouard  uyoboye inama, ari nawe ukuriye abakuru b’imidugudu 18 igize aka kagari ka Rukara.

Uwo avuga Gatsinzi nawe yicaye aho ibumoso bw’uyoboye inama. Uyu Gatsinzi yambaye ishati n’ipantalo by’ikijuju nubwo bidasa. Imvugo ye ntisobanura amagambo neza kuko asa n’uwenda kugira ubumuga bwo kutavuga, ngo ari nabyo byabaye intandaro yo gukurwa ku murimo w’ubwarimu mu 1997, umurimo yanakoraga mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubu burwayi abamuzi nabwo bavuga ko yaba abukomora ku mukobwa yabenze akamurogesha, nyuma bikamuviramo kwirukanwa mu kazi.

WhatsApp Image 2018 12 26 at 10.45.03 AM
Gatsinzi Emmanuel wigishije imyaka 19

Ku myaka 63, Gatsinzi nta mugore agira, nta mwana agira, ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe. Magingo aya atunzwe na bishywa be, nyuma y’aho umuvandimwe we wamufashaga ngo “agiriye muri amerika”, nk’uko bisobanurwa imbere y’inteko na Nsengiyumva Emmanuel, umukuru w’umudugudu wa Kinunga, Gatsinzi atuyemo.

Nsengiyumva anavuga ko Gatsinzi afite ikarita y’ubwiteganyirize mu cyahoze ari Caisse Sociale ubu yabaye RSSB. Ikigamijwe mu nteko y’abaturage ni uko uyu Gatsinzi yahabwa ibyangombwa akajya gukurikirana ibya pansiyo ye.

Ku rubuga abanyamakuru bahuriraho n’abakozi ba RSSB, umukozi ushinzwe itumanaho Kazoora Moses avuga ko uyu Gatsinzi yagejeje imyaka yo kubona pansiyo(cyangwa guhabwa imbumbe), icyakorwa ari ukwegera RSSB ishami rya Kayonza bakamurebera, bakanamubwira ibisabwa.

Ubusanzwe ngo “ ibyangombwa kuri dosiye isaba pansiyo biboneka ku biro bya RSSB biri muri buri karere”.

Ibyangombwa bisabwa ushaka pansiyo y’ubusaza cyangwa alocasiyo (imbumbe) ni ibi bikurikira: icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko uyisaba ariho, icyemezo cy’uko yahagaritse akazi, no kwerekana konti izanyuzwaho ayo mafaranga (wabisanga muri DUSOBANUKIRWE N’UBWITEGANYIRIZE, urupapuro rwa 19).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *