School Bus Hit by Train in Belgium Leaves Multiple Dead

Gari ya moshi yagonze bus itwaye abanyeshuri mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Gari ya moshi yagonze bus y’ishuri mu Bubiligi ahitwa Buggenhout kuri uyu wa Kabiri, ihitana “benshi” nk’uko byatangajwe na minisitiri w’umutekano w’iki gihugu.

Minisitiri Bernard Quintin yanditse mu butumwa yashyize kuri X ati: “N’akababaro kenshi, namenye impanuka ikomeye yabereye i Buggenhout, aho bus y’ishuri yagonzwe na gari ya moshi. Ibitekerezo byanjye biri ku bagizweho ingaruka n’ababo. Nifurije abakomeretse gukomera.”

Iyi nkuru  iravuga ko iyi modoka yari itwaye abanyeshuri barindwi n’abantu bakuru babiri, nkuko byatangajwe na VRT.

Mu bakuru babiri, umwe yari umushoferi mu gihe undi yagenzuraga abana.

Umuvugizi w’umuyoboro wa gari ya moshi Infrabel yatangarije Ibiro Ntaramakuru AFP ko iyi mpanuka yabereye mu isangano ry’umuhanda usanzwe n’uwa gari ya moshi, aho bakunze kwita ” at a level crossing” mu majyaruguru y’akarere ka Flanders.

Umuvugizi Frederic Sacre yavuze ko iyi mpanuka yari ifite ubukana bukabije.

Ati: “Byabaye ahagana mu ma saa mbiri n’iminota 8 za mu gitondo ubwo bus nto yagonzwe na gari ya moshi yagombaga guhagarara kuri sitasiyo ikurikira, yari nko muri kilometero imwe”.

Kibazwa na AFP, Igipolisi cy’u Bubiligi banze kwemeza umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *