Abana ba Col. Kazarama bari barafunzwe n’intasi nkuru ya M23 barekuwe

Abana babiri b’impanga ba Vianney Kazarama bari bamaze igihe bafunzwe nyuma yo gushinjwa “gutunga imbunda no gutanga amakuru i Kigali”, bamaze kurekurwa nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza. Aba basore bari mu bamaze igihe bavugwaho gufungwa n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa AFC/M23. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko ubwo abo basore bari bafunzwe bamwe mu […]

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego: Intambara iri kwinjira mu cyiciro gishya cy’ikoranabuhanga n’igitutsi ku Burayi

Mu mpera z’icyumweru gishize, isi yongeye gukangurwa n’ibitero bikomeye cyane u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, cyane cyane mu murwa mukuru wa Kyiv. Ni ibitero byakozwe hakoreshejwe drones nyinshi icyarimwe, missiles zirimo ballistic missiles zifite umuvuduko mwinshi ndetse n’ibisasu bya hypersonic nka “Oreshnik”, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba ari intangiriro y’icyiciro gishya cy’iyi ntambara imaze […]

Amerika yemereye TotalEnergies na ExxonMobil gukomeza gukorana na RDF

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye ibigo bya TotalEnergies na ExxonMobil uburenganzira bwihariye bwo gukomeza gukorana n’ingabo z’u Rwanda zikorera muri Mozambique, bitandukanye n’ibihano kiriya gihugu cyafatiye izo ngabo. Africa Intelligence dukesha iyi nkuru ivuga ko uruhushya rw’uko biriya bigo bigomba gukomeza gukorana na RDF rwatanzwe n’Urwego rwa Amerika rushinzwe kugenzura ibihano (OFAC), mu ntangiriro […]

Masisi: AFC/M23 yigaranzuye FARDC na Wazalendo, yisubiza uduce turenga 10

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi zigaranzuye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zisubiza uduce dutandukanye two muri Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo yemeza ko AFC/M23 u Rwanda rushinjwa gushyigikira yisubije uduce turenga 10 two muri Teritwari ya […]

Senegal: Sonko wirukanwe ku mwanya wa minisitiri w’intebe yatorewe kuyobora abadepite

Muri Senegal, Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’intebe, wirukanwe kuri uyu mwanya ku itariki ya 22 Gicurasi, yatorewe kuba perezida w’inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Gicurasi 2026, ku majwi 132 kuri 133, mu gihe utamutoye yifashe. Amatora yabaye mu gihe abayoboke batavuga rumwe n’ubutegetsi bagera kuri mirongo itatu bamagana kugaruka […]

Masisi: Imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na Wazalendo muri Gurupoma ya Kibabi

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Gicurasi 2026, haravugwa imirwano ikaze, yabaye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo i Kinigi na Katoyi muri Gurupoma ya Kibabi, ho muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga ko AFC/M23 yasubije inyuma igitero cy’Ingabo […]

Gari ya moshi yagonze bus itwaye abanyeshuri mu Bubiligi

Gari ya moshi yagonze bus y’ishuri mu Bubiligi ahitwa Buggenhout kuri uyu wa Kabiri, ihitana “benshi” nk’uko byatangajwe na minisitiri w’umutekano w’iki gihugu. Minisitiri Bernard Quintin yanditse mu butumwa yashyize kuri X ati: “N’akababaro kenshi, namenye impanuka ikomeye yabereye i Buggenhout, aho bus y’ishuri yagonzwe na gari ya moshi. Ibitekerezo byanjye biri ku bagizweho ingaruka […]

Kenya: Uhuru Kenyatta yibasiye Perezida Ruto amushinja gushyira imbere politiki ishingiye ku moko

Perezida wa kane wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagabye igitero kuri Perezida William Ruto na bamwe mu bayobozi bari mu ishyaka United Democratic Alliance (UDA), abashinja guteza imbere politiki y’amacakubiri, ishingiye ku moko mbere y’amatora rusange yo mu 2027. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Gicurasi, Uhuru yafashe ijambo mu nama y’intumwa z’ishyaka rya Jubilee […]

Congo Brazzaville igiye gukuraho visa ku Banyafurika bose

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwisanzure bw’ingendo ku mugabane wa Afurika, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso, yatangaje ko igihugu cye kizatangira kwakira Abanyafurika bose badafite visa guhera tariki ya 1 Mutarama 2027. Iri tangazo ryatanzwe ku wa 25 Gicurasi 2026, mu muhango wo kwizihiza Umunsi wa Afurika, wizihizwa ku munsi hashinzwe Umuryango […]

Museveni yanenze abayobozi bishimira Arsenal aho kwita ku bibazo by’abaturage

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yanenze abayobozi n’abaturage bari mu byishimo byo kwizihiza intsinzi ya Arsenal F.C. muri Premier League, abasaba gushyira imbere gukemura ibibazo by’ubukene n’imibereho y’abaturage babo. Ibi Museveni yabivugiye mu muhango wo gutangiza Inteko Ishinga Amategeko ya 12 wabereye i Kololo ku wa 25 Gicurasi 2026. Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko yatunguwe […]

Abagore babyaye babazwe bagomba gutegereza imyaka ibiri mbere yo kongera gusama

Abaganga b’inzobere mu buzima bw’umubyeyi n’umwana bagiriye inama abagore babyaye babazwe gutegereza nibura amezi 24 mbere yo kongera gusama, bavuga ko inkovu iba yarasizwe ku mura igomba kubanza gukira neza kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kaga. Ibi byatangajwe n’abaganga baganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Nigeria cyandika ku buzima, bavuga ko gusama […]

Senegal: Perezida Faye yagize Aminou Lo minisitiri w’intebe mushya

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Gicurasi 2026, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Ahmadou Al Aminou Lo nka minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba. Lo asimbuye Ousmane Sonko wirukanwe ku wa Gatanu, nyuma y’amezi yari ashize hari amakimbirane akomeye hagati ye na perezida nk’uko inkuru dukesha DW ibyibutsa. Kwirukanwa kwe […]

RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse aho bavurirwaga

Abaganga bakorera ku mirongo y’imbere mu rugamba rwo kurwanya Ebola muri Congo, basanzwe bahanganye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze, kuri ubu bagomba no guhangana n’ibitero byibasira ibigo byabo ndetse n’abarwayi batoroka mu gihe virusi ikomeje gukwirakwira. Nibura ibitero nk’ibi bitatu byabereye mu ntara yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC ya Ituri, ahavuzwe abantu ba mbere […]

CAR: Ingabo z’u Rwanda zo muri MINUSCA zavuye ku buntu abavanywe mu byabo

Kuri uyu wa Mbere abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), barimo ibitaro bya Rwanda Level 2+ hamwe n’abagize RWABG VIII, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bantu barenga 410 bavanwe mu byabo (IDPs) bari mu nkambi ya Gobolo 1 iri i Bria muri Repubulika ya Santarafurika. Iki […]

Ingabo za Amerika zagabye ibitero bishya kuri Iran

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, zirasa ku bigo bikorerwamo ibisasu bya misile no ku mato yageragezaga gutega ibisasu bya mine. Bimwe mu biro bikuru biyobora imirwano by’ingabo za Amerika (US Central Command) byasohoye itangazo bivuga ko ibyo bitero byagabwe mu “kwirwanaho”, kandi ko bigamije […]

Amabanga y’umutingito wa politiki uri kunyeganyeza Senegal

Muri Senegal ibintu bikomeje gufata indi ntera mu ntambara ya politiki hagati y’abahoze ari inshuti magara ku butegetsi. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal, Malick Ndiaye, yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, nyuma y’amasaha make gusa Perezida Bassirou Diomaye Faye yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko ndetse agasesa Guverinoma […]