Abaganga b’inzobere mu buzima bw’umubyeyi n’umwana bagiriye inama abagore babyaye babazwe gutegereza nibura amezi 24 mbere yo kongera gusama, bavuga ko inkovu iba yarasizwe ku mura igomba kubanza gukira neza kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kaga.
Ibi byatangajwe n’abaganga baganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Nigeria cyandika ku buzima, bavuga ko gusama hakiri kare nyuma yo kubagwa bishobora gutuma inkovu yo ku mura iba intege nke, bikongera ibyago byo kugira ikibazo cyo kubura amaraso, kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara, kubyara igihe kitageze ndetse n’urupfu rw’umwana akiri mu nda.
Aba baganga banavuze ko nubwo hari abagore babyara bisanzwe bakongera gusama vuba bagasa nk’ababasha kubyihanganira, ku babyaye babazwe byo bifatwa nk’ikibazo gikomeye gikeneye kwitabwaho cyane n’abaganga.
Prof. Aniekan Abasiattai, inzobere mu kuvura indwara z’abagore n’ababyeyi muri Kaminuza ya Uyo, yavuze ko gukira neza kw’inkovu yo ku mura ari ingenzi cyane ku mugore wabyaye abazwe.
Yagize ati: “Iyo umugore yongeye gusama vuba cyane nyuma yo kubagwa, inkovu yo ku mura ishobora kudakomera neza. Ibyo bishobora gutuma igihe cyo kubyara kigeze, iyo nkovu yaturika bikaba byashyira ubuzima bwe n’ubw’umwana mu kaga.”
Uyu muganga yavuze kandi ko abagore basama vuba nyuma yo kubyara baba bafite ibyago byinshi byo kugira ikibazo cyo kubura amaraso, diyabete yo mu gihe cyo gutwita, ndetse no kuva amaraso imbere mu mura mbere y’igihe cyo kubyara.
Undi muganga, Prof. Abubakar Panti wo muri Kaminuza ya Usmanu Danfodiyo i Sokoto, yavuze ko intera nto hagati y’inda ebyiri ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange muri Nigeria.
Yasobanuye ko umugore aba akwiye gutegereza nibura imyaka ibiri mbere yo kongera gusama kugira ngo umubiri we ubone igihe gihagije cyo kwisubiraho no gukira neza.
Ati: “Iyo umugore atwite kandi akiri konsa umwana utarageza ku myaka ibiri, bishobora kumunaniza cyane ndetse bikagira ingaruka ku mwana atwite.”
Yongeyeho ko ibi bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze, akavuka afite ibiro bike cyangwa rimwe na rimwe agapfira mu nda.
Aba baganga banashimangiye ko gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara ari imwe mu nzira zifasha gukumira gusama vuba no kurinda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Basabye kandi itangazamakuru n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima gukomeza kwigisha abaturage ku ngaruka zo kubyara abana bakurikiranye cyane cyane ku bagore babyaye babazwe.


