image-10

Kenya: Uhuru Kenyatta yibasiye Perezida Ruto amushinja gushyira imbere politiki ishingiye ku moko

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa kane wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagabye igitero kuri Perezida William Ruto na bamwe mu bayobozi bari mu ishyaka United Democratic Alliance (UDA), abashinja guteza imbere politiki y’amacakubiri, ishingiye ku moko mbere y’amatora rusange yo mu 2027.

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Gicurasi, Uhuru yafashe ijambo mu nama y’intumwa z’ishyaka rya Jubilee i Kiambu, aho yaboneyeho umwanya wo kwamagana ishyaka rya UDA, aho yibasiye abayobozi bamwe kubera amagambo yavuzwe mu byumweru bishize.

Atiriwe avuga amazina, uwahoze ari umukuru w’igihugu yagaragaje ko atishimiye abayobozi bamwe,mbere yo kwibasira Perezida Ruto amushinja kutagira icyo akora ku magambo amwe n’amwe y’abafatanyabikorwa ba UDA baherutse kuvugira i Mombasa mu cyumweru gishize.

Uhuru yagize ati: “Nta muntu ukwiye kubangamira ubwoko runaka kuko twese turi Abanyakenya, kandi Imana izi impamvu turi kumwe muri iki gihugu. Ntugomba kudutandukanya.”

Uwahoze ari Perezida yatanze umuburo ko politiki y’amoko ibangamiye ubumwe bw’igihugu, ashinja abayobozi b’iki gihe kutagira icyo bitaho igihe bagira ibyo babwira abaturage nk’uko inkuru dukesha kenyans.co.ke ivuga.

Yongeyeho ati: “Twatangiye kubona abandi bakwirakwiza politiki ishingiye ku moko. Ntibagira isoni mu gihe bavuga ibi bintu. Ibyo babivugira imbere y’abayobozi b’igihugu cyacu, kandi nta muntu n’umwe ugerageza kubahagarika.”

Uhuru yatangaje ibi mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa UDA, Hassan Omar, akomeje kunengwa bikomeye kubera amagambo yavugiye i Mombasa mu cyumweru gishize ubwo yari yaherekeje Perezida Ruto mu ruzinduko muri ako karere.

Omar arashinjwa kuvuga amagambo afitanye isano na politiki ishingiye ku moko yerekeza ku moko ya Mount Kenya (Kikuyu, Ameru, Embu, na Maasai), ndetse n’ibitero bye bikomeje kwibasira Uhuru Kenyatta, ngo amagambo ye akaba yaragaragaye nk’ashobora guteza akaduruvayo mu gihugu mbere y’amatora yo mu 2027.

Mu magambo ye, Omar yagize ati: “Ntabwo ari uko tudafite ubumenyi. Twabayeho nabi igihe mwadukandamizaga natwe turebera. Nta kibazo dufitanye n’umuntu wese, ariko ntushobora guhora utwereka ubwibone n’ubwiyemezi. Natwe twagiye ku ishuri; ntabwo turi ibicucu cyangwa abanebwe.”

Uhuru yavuze ko aya magambo aherutse kuvugwa ari akaga ku gihugu, aburira ko aya magambo ashobora gukwirakwiza amacakubiri ashobora guteza akaduruvayo nk’ako Kenya yigeze kubona mu matora yo mu 2007.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *