Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yitwa ‘World Happiness’ y’umwaka wa 2018 yashyize hanze urutonde rw’ibihugu 156 yakozemo ubushakashatsi ku kigero abaturage babyo bishimyeho .
Kuri uru rutonde, igihugu cya Finilande (Finland) kiri ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye aho gifite amanota 7.632/10. Iki gihugu gikurikirwa na Noruveji (Norway) ifite amanota7. 594/10, Danimarike ( Danmark) ifite amanota7. 555/10, Ayisilandi (Iceland) ifite amanota7. 495/10, Ubusuwisi ( Switzerland) bufite amanota7. 487/10 n’Ubuholandi (Netherlands) bufite amanota7.441/10.
Kuri uru tonde kandi haragaragara ibihugu icumi biri nyuma mu kugira abaturage bishimye ari nabyo Bwiza.com igiye kubagezaho.
- Burundi: Bufite amanota 2.905/10
- Repubulika ya Centre Afurika : Ifite amanota 3.083/10
- Sudani y’Amajyepfo: Ifite amanota 3.254/10
- Tanzaniya : Ifite rufite amanota mu gihe rwo 3.303/10
- Yemeni: Ifite amanota 3.55/10
- U Rwanda: Rufite amanota 3.408
- Siriya : Ifite amanota 3.462/10
- Liberiya : Ifite amanota 3.495/10
- Hayiti : Ifite amanota 3. 582
- :Malawi : Ifite amanota 3.587

Abakoze uru rutonde bavuga ko bagendeye ku bintu bitandatu by’ingenzi birimo:
1.Umusaruro mbumbe (GDP per Capital)
2.Icyizere cy’ubuzima ( Healthy Life Expectancy)
3.Ubufasha mu by’ubuzima busanzwe ( Social Support)
4.Ubiwsanzure mu mahitamo ( Freedom of choice)
5.Kugira ubuntu (Generosity)
6.Imyumvire kuri ruswa ( Perceptions on Corruption).
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uru rutonde rwerekana ko ibihugu bisaga uvanyemo ibi byavuzwe haruguru, hari ibindi bihugu 15 bidafite nibura amanota atanu ku 10 biyobowe na Congo/Kinshasa ifite amanota 4.245.
Inkuru bifitanye isano wasoma : https://bwiza.com/2018/12/26/2018-u-rwanda-ruraza-mu-myanya-yimbere-ku-rutonde-rwibihugu-bifite-abaturage-batishimye/


