Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020 yamurikiwe abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi yari kuri miliyari 5.7 mu gihe ibigo bya Leta nka WASAC, REG, EUCL bimaze guhomba miliyari 40. Ibi bigo kandi biri mu birebwa n’ingingo yo kuba kugeza ubu inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zitaragera no kuri 50%, zishyirwa mu bikorwa kuko nk’umwaka ushize zari ku gipimo cya 47%. Aha ni ho umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro asanga ibi bigo bikwiye gufashwa kuko hari ibimenyetso ko byanatera ibindi bihombo mu bihe biri imbere. RRA nayo irarwaye Obadiah Biraro yabwiye inteko ko no mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) harimo imikorere mibi. Ati “Ikibazo cy’imicungire y’imari ya leta kiri mu nzego nyinshi kuko nko mu kigo cy’imisoro n’amahoro, RRA raporo igaragaza ko abatsindiye gusubizwa amafaranga y’uko babariwe nabi aho 84% yasubijwe hagati y’umunsi umwe n’imyaka 7.” Akomeza agira ati ” “Muri iki kigo habarurwa miliyari 7.5 zasubijwe abasora nta kibyemeza gihari, miliyari 50.7 zasubijwe kubera amakosa yo kubarira nabi abasora ndetse na miliyari 353 z’ibirarane RRA itarabasha kugaruza.” Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi basanga hakwiye kujyaho inzego zishinzwe kureberera ibigo bya leta, ahatari inama z’ubutegetsi zigashyirwaho kugirango zirwanye imicungire mibi y’ibigo bya leta. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


