Mphande wa Police FC yagabanyirijwe igihano, APR na Rayon zihanirwa imyitwarire idahwitse y'abafana
Akanama k’ubujurire k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, kagabanyijwe ibihano byari byarafatiwe umutoza wa Police FC, Albert Mphande, APR na Rayon zihanirwa abafana. Uyu mutoza wari warahanwe ukwezi adakora ibikorwa byo gutoza yarajuriye, igihano gishyirwa ku kudatoza imikino itatu. Iki gihano kizatangira gukora ku mukino wa nyuma wa shampiyona, ubwo Police FC izaba ikina na APR FC, […]
Irebere PASSION EPISODE1: Trecy hakurikiyeho kuza i Kigali n'urupfu rwa mushiki we
Â
Impanuka mu kiyaga cya Mai Ndombe: Hamaze kuboneka imirambo 45, abandi 200 baracyabura
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi, ubwato bwari mu kiyaga cya Mai Ndombe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwarohamye. Kuva uwo munsi, imirambo y’abarohamye iracyashakishwa. Ni na ko igenda yiyongera ariko hari n’indi myinshi bivugwa ko yabuze. Kugeza uyu munsi hamaze kuboneka imirambo igera kuri 45. Aya ni amakuru dukesha ActualitĂ© kuva […]
Rusizi: Abanyeshuri bariraga mu mashuri basubijwe
Nyuma y’igihe kirekire abanyeshuri biga muri Saint Matthew’s College  mu karere ka Rusizi barira mu mashuri bigiramo, bashyikirijwe inyubako nziza y’uburiro( rĂ©fĂ©ctoire) n’igikoni cyayo kigezweho,byuzuye bitwaye amanyarwanda arenga miliyoni 45,uretse kuyiriramo ikaba ishobora no gukorerwamo indi  mirimo nk’imyidagaduro,inama z’ababyeyi n’ibindi,ababyeyi  bagashimira nyir’ikigo Musenyeri Keneth Barham wayibubakiye akanayibashyikiriza. Uretse iyi nyubako  ngo yari ikenewe cyane muri […]
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, arimo gusabwa kwegura
Abashyigikiye Uhuru Kenyatta barasaba visi perezida we William Ruto kwegura kuko yatangiye ‘imburagihe’ kwiyamamariza kumusimbura mu matora ya 2022 nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibivuga. Abadepite bamwe barashinja Bwana Ruto ko ibikorwa arimo byo kwiyamamaza bibangamiye guhunda z’iterambere Perezida Kenyatta yemereye Abanyakenya nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru kitari icya Leta The Standard. Abadepite bamwe kandi baburiye Bwana […]
Nyagatare: Abatuye mu mirenge ikora ku mupaka wa Uganda bihanangirijwe
Guverineri Mufulukye ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare basuye abaturage b’Imirenge ya Tabagwe na Rwempasha, ahaherutse kurasirwa kuri uyu wa Gatanu ushize Umunyarwanda n’Umugande bacuruza magendu bashatse kurwanya abashinzwe umutekano, baganira nabo kuri gahunda z’iterambere ndetse n’umutekano by’umwihariko. Aba baturage bongeye gusabwa kwirinda kujya muri Uganda mu buryo […]
Minisiteri y’Ubuzima iributsa abaturage bose ko kunywera itabi mu ruhame bibujijwe
 Minisiteri y’ubuzima iributsa abantu bose ko kunywera itabi mu ruhame bitemewe mu Rwanda kandi ko bihanwa n’amategeko. Ibi iyi minisiteri ibivuze nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko hari abantu bakomeje kurinywera mu ruhame nko mu mahoteri, utubari n’ahandi. Muri 2013, nibwo hatowe itegeko itegeko rigamije kurinda abatanywa itabi kugirwaho ingaruka n’umwotsi waryo. Ni itegeko ribuza […]
Minisiteri y'uburezi yatangije ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry'uburezi mu gihugu
 Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019, minisiteri y’uburezi( MINEDUC) ifatanije na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugihugu( MINALOC) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo batangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi. Ni ubukangurambaga buzageza tariki ya 7 Kanama 2019. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga iragira iti’’ Umwarimu witabira umurimo, ufite imyigishirize inoze ni ipfundo ry’uburezi bufite ireme’’. […]
Mukore ibitunganiye Imana n’igihugu cyacu- Guv. Mufulukye abwira abayisilamu
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abayisilamu bo muri iyi Ntara guharanira gukora ibyiza bitunganiye Imana n’igihugu cyabo, kuruta uko bakwishora mu bikorwa by’ubutagondwa nk’uko byagaragaye kuri bamwe. Izi mpanuro Guverineri Mufulukye yazihaye Abayisilamu bo muri iyi Ntara abereye umuyobozi ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, ubwo yifatanyaga nabo mu gikorwa […]
Ethiopia irasaba imbabazi ku bw'ikarita ya Afurika yakoze ikuraho Somalia
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopiya irasaba imbabazi Somalia ku bw’ikarita ya Afurika iheruka gukorwa, ikavanaho iki gihugu. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi minisiteri yicuza bikomeye nyuma y’aho iyi karita ishyizwe ku rubuga rwayo. Iyi karita yavanagaho iki gihugu cya Somalia yagaragazaga agace ka Somaliland gasa n’akigenga. Witegereje kuri iyi karita, ubona igihugu cya […]
Dore ibintu by’ingenzi byagukomeza mu byo uhura nabyo ( igice cya 4)
Imigani 18:21 “Waba warigeze wumva abantu bavuga bati” URI ICYO WARIYE” ariko ijambo ry’Imana ryo rikavuga riti” URI ICYO WAVUZE” , Umukristo ukomeye avuga ijambo k’ ubuzima bwe kandi iryo jambo avugiye k’ ubuzima bwe rigahindura ibintu byose bizengurutse ubuzima bwawe cyangwa ubwa abandi. Abakristo bakomeye igihe cyose baba bazi icyo ubuzima cyangwa urupfu bivuze […]
Abagande babiri biciwe muri Sudani y’Epfo barashwe
Abagande babiri biciwe muri Sudani y’Epfo barashwe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu bwoko bw’Aba-Dinka. Abarashwe ni Willis Binsiima alias Herbs na Charles Kule. Aba ngo bari mu modoka yo mu bwoko bwa Land cruiser y’ikigo cy’ishuri bari kumwe n’umuyobozi waryo ukomoka muri Sudani y’Epfo ariko we utishwe . Amakuru aravuga ko mbere […]
U Rwanda na Uganda mu biganiro nyuma y’iraswa ry’abantu babiri riheruka kubera ku mupaka
Abayobozi b’u Rwanda na Uganda bari mu biganiro bya dipolomasi mu rwego rwo guhagarika icyuka kibi cyagaragaye ku mupaka nyuma y’iraswa ry’abantu babiri baherutse kuharasirwa, aho Uganda ivuga ko barasiwe ku butaka bwayo mu gihe u Rwanda rwemeza ko barasiwe mu Rwanda. Ambasaderi Patrick Mugoya, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, yatangaje ko […]
Abifuza inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bafunguriwe amarembo
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019, abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye bifuza gusaba inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (University Of Rwanda) ndetse no mu Ishuri Rikuru Ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic), bafunguriwe amarembo kugeza ku itariki ya 5 Nyakanga 2019. Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru(HEC) nibwo basohoye […]
Hon. Mukabalisa yabwiye urubyiruko ko rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho
Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangarije urubyiruko rw’u Rwanda ko rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho mu myaka 25 ishize mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi. Ni bimwe mu byo yatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, mu muhango wo kwibuka abana n’abagore biciwe ku Ibambiro, mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka […]
Moise Katumbi wari utegerejwe i Goma ntiyahageze kubera uruhushya rwo kuhagwisha indege
Umunyapolitiki Moise katumbi wari utegerejwe mu Mujyi wa Goma kuri iki Cyumweru ntiyabashije kuhagera kubera kubura uburenganzira bwo kuhagusha indege ye mu gihe abaturage benshi bo muri uyu mujyi bari babucyereye bagiye kumwakira. “ Kubera kubura uruhushya rwo kuguruka no kururuka, perezida wacu Moise Katumbi agomba kwigiza inyuma kugera kwe I Goma. Bakoze abaturage bose […]
DRC: Abagera kuri 30 bitabye Imana,naho abarenga 200 baburirwa irengero mu mpanuka y'ubwato
 Abaturage barenga 30 baguye mu mpanuka y’ubwato naho abarenga 200 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bari barimo burohamye. Iyi mpanuka yabereye mu kiyaga cya Mai-Ndombe mu burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mpanuka yabaye kuri icyi cyumweru ubwo ubwo bwato bwarohamaga . Impanuka z’ubwato zikunze kuba muri congo ahanini bitewe nuko ubwato […]
Mukagatare na bagenzi be baterwa ipfunwe n'amazina biswe n'ababyeyi
Mukagatare Zena ni umwe mu baturage bavuga ko rimwe na rimwe baterwa ipfunwe n’amazina biswe n’ababyeyi babo kera, bafite icyo bagamije ariko ubu akaba ababangamira, ngo kuko bahamagarwa mu ruhame bakanga kwitaba, bakaba basaba koroherezwa kuyahindura. Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ivuga ko abahindura amazina, batagomba kugendera mu kigare ahubwo bagomba kubikorana ubushishozi, batanga n’impamvu zifatika. […]
Abanyarwanda babiri bashimutiwe na CMI muri Uganda bagiye mu butisimu
Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare rwa Uganda kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Gicurasi, saa 12h30 rwashimuse Abanyarwanda babiri, Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 nyuma y’uko bari binjiye muri Uganda bagiye mu butisimu ariko baburiwe bakanga kumva. Aba bombi batuye mu Mudugudu wa Gahamba, Akagali ka Tabagwe, Umurenge wa Tabagwe, ho mu […]
Abapolisi 82 basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba yaberaga i Gishari
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi abapolisi 82 basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwobo yaberaga mu kigo cy’amahugurwa ya gipolisi (PTS- Gishari) giherereye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana. Aya mahugurwa yo kurwanya iterabwoba,yatangiye ku wa 19 Gicurasi yitabirwa n’abapolisi 82 baturutse mu mashami atandukanyi agize Polisi y’u Rwanda. Mu gusoza aya mahugurwa […]