Moise Katumbi wari utegerejwe i Goma ntiyahageze kubera uruhushya rwo kuhagwisha indege

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Moise katumbi wari utegerejwe mu Mujyi wa Goma kuri iki Cyumweru ntiyabashije kuhagera kubera kubura uburenganzira bwo kuhagusha indege ye mu gihe abaturage benshi bo muri uyu mujyi bari babucyereye bagiye kumwakira.

“ Kubera kubura uruhushya rwo kuguruka no kururuka, perezida wacu Moise Katumbi agomba kwigiza inyuma kugera kwe I Goma. Bakoze abaturage bose bari babukereye n’aha vuba. Urugendo ruzatangirira iwanyu vuba cyane ,”  uyu ni Olivier Kamitatu , umuyobozi wa cabinet n’umuvugizi wa Moise Katumbi.

Uyu yasobanuye ko Perezida w’ihuriro Ensemble ndetse akaba Umuhuzabikorwa wa Lamuka, agiye gutegura undi munsi azagerera I Goma.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko Katumbi yagombaga guhagurukira I Johannesburg muri Afurika y’Epfo yerekeza I Goma kuri iki Cyumweru, itariki 26 Gicurasi.

Bwana Kamitatu akaba yakomeje avuga ko Katumbi ashimira abaturage ba Goma bari bagiye kumwakira ari benshi, asobanura ko atabonye uruhushya rwo kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma kubw’ibyo Atari bubashe kuhagera. Yashimiye kandi itsinda ry’abantu bari baturutse I Bukavu avuga ko bazamenyeshwa indi tariki vuba.

Naho ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege (RVA), Umuyobozi wacyo, Bilenge Abdallah avugana na Actualite.cd yatangaje ko abashinzwe indege za gisivili nta busabe bwa Katumbi bwo kugwa I Goma babonye. Yasobanuye ko uruhushya rukumbi rwo kugwa I Lubumbashi bakiriye rwo rugifite agaciro kugeza mu mpera za Gicurasi.

Moise Katumbi akaba yaragarutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize nyuma y’imyaka itatu ataba mu gihugu, aho ubutegetsi bwa Joseph kabila bwari bukomeje kumugendaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *