Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019, abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye bifuza gusaba inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (University Of Rwanda) ndetse no mu Ishuri Rikuru Ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic), bafunguriwe amarembo kugeza ku itariki ya 5 Nyakanga 2019.
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru(HEC) nibwo basohoye iri tangazo, bukavuga ko usaba inguzanyo agomba kuba yararangije gusaba umwanya muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa se muri Ishuri Rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga.
Inyandiko isaba inguzanyo igomba kuzuzwa n’umunyeshuri ikemezwa n’umuyobozi mu nzego z’ibanze, aho atuye, yaba Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge cyangwa se umuyobozi w’Akarere.
Kuri iri tangazo ryashyizweho umukono n’ Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel rivuga ko umunyeshuri uzuzuza nabi inyandiko isaba inguzanyo cyangwa se ikaba ibura kimwe mu bisabwa, itazakirwa.



