Amasezerano ya Angola yaba yarakubise igihwereye?

Abanyarwanda, abagande n’abanyamahanga bishimiye amasezerano aherutse gusinyirwa muri Angola hagati y’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Ni amasezerano yasinywe kuwa 21 Kanama 2019, imbere y’abahuza Perezida wa Angola Lorenco, uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Félix Tchisekedi, n’uwa Congo Denis Sassou Ngueso nk’indorerezi. Icyari kigenderewe kwari ukurangiza no […]

NRS igiye gukora ubushakashatsi ku gikomeje gutera ubuzererezi

Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco NRS kigiye gukora ubushakashatsi ku gitera ubuzererezi nyuma y’aho cyari giherutse kugaragaza ko ingengo y’imari cyahawe gukoresha uyu mwaka idahagije kuko harimo icyuho cya Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwita ku nzererezi mu bigo ngororamuco bya Nyamagabe na Gitagata. Ni ikibazo gikomeza gufata intera ndetse kinagaragaza uburyo ubuzererezi bukomeje kwiyongera ubwiyongere […]

Abarundi mu myigaragambyo yamagana abakaraza bo mu Rwanda bitabiriye EAGT-amafoto

Abarundi bigabije imihanda y’i Bujumbura bamagana abakaraza bafite ubuhungiro mu Rwanda bitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent. Ku cyumweru tariki ya 18 Kanama, nibwo itsinda ry’abakaraza ryitwa ‘Himbaza Drummers’ ryagaragaye muri iri rushanwa riri kubera muri Kenya, rigaragaza uburyo bwo gukaraza ingomba ziremereye kandi zitakishijwe amarangi. Abarundi ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru bavuze […]

Inkundura hagati ya Real Madrid na Barcelona ku wa kwegukana Neymar

Amakipe yo muri Esipanye, Real Madrid na Barcelonaakomeje guhangana kugira ngo arebe uwakwegukana, Umunyaburezili ukinira, Paris- Saint Germain. Ikinyamakuru ESPN gitangaza ko Barcelona ishaka gutanga rutahizamu wayo, Ousmane Dembele kugira ngo igarure Neymar. Ku rundi ruhande, Real Madrid nayo ikomeje gushaka uko yakwegukana uyu mugabo, imuguranye abakinnyi nka Gareth Bale na Lucas Jovic. Kugeza ubu […]

Amafoto yaranze ibirori bidasanzwe byo guha ikaze umwana wa Diamond na Tanasha

Ku  wa 22 Kanama ni bwo habaye ibirori bidasanzwe byo guha ikaze umwana (Baby Shower) w’umuhanzi Diamond Platinumz n’umunyakenya, Tanasha Donna. Ni ibirori byabereye kuri Best Western Coral Beach Hotel iherereye mu murwa wa Dar es Salaam muri Tanzania. Kuririmba, kubyina, kunywa no kurya ni byo byaranze ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo nyina […]

Uganda: Umunyarwanda bivugwa ko yafatanwe imbunda n'amasasu hari ibindi azira

Umunyarwanda, Sam Buchana uherutse gufatwa ashinjwa gutunga pisitori n’amasasu 19 yayo ngo arazira ibindi byaha. Uyu mugabo uzwi nk’umuherwe  (City tycoon)ngo yaba azira kuba yaracuje zahabu zitemewe ariko inyungu akayikubira wenyine. Uyu mugabo ngo asanzwe acuruza zahabu mu buryo butemewe nk’uko Virunga Post ibitangaza. Kuri iyi nshuro ngo yaba yaratawe muri yombi azira kuba atarahayeho […]

Ntabwo dukubitwa urushyi ngo dutange undi musaya. Nta mbabazi tubisabira — Yolande Makolo

Yolande Makolo, Umukozi muri Perezidansi y’u Rwanda, aratangaza ko u Rwanda rudashobora gukubitwa urushyi ngo rwongere ruhindukize undi musaya ubwo yagiraga icyo avuga ku ifungwa rya bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ryakurikiye ifungwa rya bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda muri Uganda. Nyuma y’umunsi umwe havuzwe ko hari bimwe mu bitangazamakuru bitangira amakuru kuri […]

Nimwifashe natwe turananiwe-Igisubizo cy'ubuyobozi ku baturage

Abaturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko ntacyo bafashwa ku nzu zamaze gusaza bubakiwe n’akarere ku nkunga y’abanyarwanda baba mu mahanga. Nk’uko RBA ibivuga, Abanyarwanda baba mu mahanga bari bariyemeje gukusanya amafaranga agera kuri miliyari ebyiri yari kubaka inzu zigera kuri 504 ariko haboneka ubushobozi bw’amafaranga miliyoni 22 n’ibihumbi 400 […]

Umusaza w’imyaka 72 yicishijwe ibuye azira urwagwa

Umusaza w’imyaka 72,  Leogracius Kyomuzizi wo mu Karere ka Rukungiri yishwe atewe amabuye azira inzoga yengwa aho ngaho yitwa ‘Tonto’. Umwe mu bari aho ibi byabereye kuwa Kane  nimugoroba,  Arinaitwe  Nicholus yavuze ko muzeho Kyomuzizi yazize kubuza mugenzi we kumutangira inzoga. Ati “ Urupfu rwe rwakomotse ku mirwano yari itewe no kubuza mugenzi we basangraga […]

RDC: Umusirikare wasinze yishe mugenzi we n’umusivili abarashe

Abantu babiri, umusirikare n’umusivili, kuri uyu wa Kane ushize, itariki 22 Kanam bishwe barashwe n’umusirikare wasinze mu giturage cya Jiba, mu Murenge wa Walendu Pitsi, ho muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Congo (FARDC) aravuga ko uwo musirikare yarashe mugenzi we batonganye nyuma yo kumenya imishahara yabo. Undi […]

Tanzania: Umunyamakuru wa Televiziyo Watetezi nawe yatawe muri yombi

Umunyamakuru w’Umunyatanzaniya yatawe muri yombi ashinjwa icyiswe gutangaza inkuru itari yo. Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko yari yatangaje inkuru ku bugizi bwa nabi bwa polisi mu nkubiri yo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru. Joseph Gandye, ukorera televiziyo yitwa Watetezi yatawe muri yombi kuwa kane mu murwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam arazwa muri kasho ya polisi. […]

Amafoto: Umuyobozi wa MINUSCA yasuye abapolisi b'u Rwanda bari muri Central Africa

Kuri uyu wa 23 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibikorwa bya LONI bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano bafite icyicaro mu mujyi wa Bangui. Uru ruzinduko rw’umuyobozi wa MINUSCA Brigadier Gen Coulibaly Bamoro rugamije kugenzura imikorere n’imikoranire y’amatsinda y’abashinzwe umutekano muri iki […]

Chameleone n’uburakari bwinshi yasohotse asiga Harmonize muri sitidiyo bakoranaga indirimbo

Umuhanzi Dr Jose Chameleone biravugwa ko mu burakari bwinshi yikubise akagenda ubwo yari muri sitidiyo muri Tanzania aho yakoranaga indirimbo na  Harmonize. Chameleone mu minsi ishize ubwo yari muri Tanzania yahauye na Harmonize amusaba ko bazakorana indirimbo, arabimwemerera gusa ntibyakunze ko igera ku musozo. Ikintu cyarakaje  Chameleone ni uko Harmonize yifashe agasaba Chameleone ko yamubwira […]