Abarundi bigabije imihanda y’i Bujumbura bamagana abakaraza bafite ubuhungiro mu Rwanda bitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent.
Ku cyumweru tariki ya 18 Kanama, nibwo itsinda ry’abakaraza ryitwa ‘Himbaza Drummers’ ryagaragaye muri iri rushanwa riri kubera muri Kenya, rigaragaza uburyo bwo gukaraza ingomba ziremereye kandi zitakishijwe amarangi.
Abarundi ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru bavuze ko iri tsinda ryiganye uburyo bwabo.
Byakurikiwe n’igisubizo cya Clouds Media International itegura iri rushanwa yasubize ubu buyobozi burimo Willy Nyamitwe ushinzwe kumenyesha amakuru mu biro bya Perezida Nkurunziza ndetse n’Abarundi muri rusange.
Clouds Media yasubije ko nta muntu wagiye ahagarariye igihugu, buri wese yagiye ku giti cye kandi irushanwa ryishimira kugaragaza umuco w’akarere.
Clouds Media kandi yashimangiye ko ‘Himbaza Drummers’ ari itsinda ry’impunzi z’Abarundi bahunze kuva mu 2015, ubwo muri iki gihugu hari umutekano muke.
Abarundi bashinja u Rwanda gukoresha ingoma nk’izabo, bakavuga ko rwishe amategeko mpuzamahanga arebana n’umurage wa UNESCO.
SOS MEDIA/BURUNDI


