Chameleone n’uburakari bwinshi yasohotse asiga Harmonize muri sitidiyo bakoranaga indirimbo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Dr Jose Chameleone biravugwa ko mu burakari bwinshi yikubise akagenda ubwo yari muri sitidiyo muri Tanzania aho yakoranaga indirimbo na  Harmonize.

Chameleone mu minsi ishize ubwo yari muri Tanzania yahauye na Harmonize amusaba ko bazakorana indirimbo, arabimwemerera gusa ntibyakunze ko igera ku musozo.

Ikintu cyarakaje  Chameleone ni uko Harmonize yifashe agasaba Chameleone ko yamubwira uburyo ateganya bwatuma indirimbo bazakorana imenyekana.

Imwe mu nshuti za hafi za Chameleone yabwiye Bigeye ko ibi byababaje Chameleone cyane ko yabifashe nko gushaka kumumenyera.

Ngo yagize ati “ Maze imyaka 20 menyekanisha ibihangano byanjye. Umwana umaze imyaka ibiri mu muziki, ansabe ko namubwira ingamba mfite ngo indirimbo ye izamenyekane!! Nabibonyemo agasuzuguro.”

Aya makuru avuga ko  Chameleone yahise yisohokera muri sitidiyo, indirimbo itarangiye.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Nyuma y’iki kibazo, Harmonize yahise yegera Eddy Kenzo kugira ngo amufashe gusoza iyi ndirimbo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *