Uwari uzwi nka Rwasa muri Filimi nyarwanda yapfuye
Nsanzamahoro Denis wari uzwi ku izina rya Rwasa muri Filimi Nyarwanda yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019. Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko uyu mugabo yishwe n’ indwara ya Diabète. Nsanzamahoro yamenyekanye muri Filimi Nyarwanda zitandukanye cyane cyane iya Rwasa ari nayo benshi bahise bamwitirira.
Inzoka yamize bunguri ihene ifite ibiro 40- AMAFOTO
Inzoka yasohotse mu ishyamba mu Ntara ya Fujian, mu gihugu cy’u Bushinwa, yinjira mu rwuri rw’ihene yibamo imwe yahise inamira bunguri ifite ibiro 40. Iyi nzoka yari isanzwe ifite ibiro 32,5 n’uburebure bwa Metero 4, ikaba yamize bunguri ihene y’umuturage witwa Yao, yari ifite ibiro 40. Ikinyamakuru QEN (Quanzhou Evening News) gitangaza ko iyi nzoka […]
Tanzania yasabwe kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gucyura ku gahato impunzi z’Abarundi
Umuryango MI-RPD (MĂ©canisme pour l’Initiative de la Recherche de la Paix et le DĂ©veloppement) wasabye Leta ya Tanzania kwisubiraho, ikava ku cyemezo yari yafashe cyo gucyura ku gahato impunzi z’Abarundi.  Uyu muryango wasabye imiryango ha HCR, AU na ONU kuba maso igasuzuma neza niba izi mpunzi z’Abarundi zigiy gucyurwa ku bushake bwazo cyangwa se […]
Imodoka ya RDF yakoze impanuka igonga umuyobozi w’irondo
Imodoka ifite ibirango bya RDF yagonze abantu babiri umwe ahita apfa undi yakomeretse cyane, byabareye mu Murenge wa Kabarore. Uwapfiriye muri iriya mpanuka yari Umugenzuzi Mukuru w’irondo ry’Umwuga (Patrol Commander) mu Murenge wa Kabarore, yitwa NIZEYUMUKIZA Anastase nk’uko bigaragara ku byangombwa bye. Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko impanuka yabereye ahitwa Bihinga ku Mariba hafi […]
Uwahoze ari manaja wa Wendy wahuye na Perezida Kagame yakatiwe gufungwa
Uwahoze ari manaja w’Umwana w’umukobwa uzwi mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni, witwa Joe Mwangi Nduta yabaye afunzwe iminsi itanu. Wendy yahuye na Perezida Kagame mu 2016 nyuma yo kubimwisabira akoresheje Twitter. Mwangi yafashwe n’inzego z’iperereza muri Kenya (DCI) nyuma y’aho umuyobozi wazo, George Kinoti atanze impapuro zo kumuta muri yombi. Uyu mugabo yakatiwe kuba afunzwe iki gihe […]
Ababyeyi bafite abana biga i Goma ntibakozwa ibyo kubashyira mu mashuri yo mu Rwanda
Abanyeshuri amagana bo mu mashuri y’incuke kugeza muri kaminuza bambuka umupaka buri munsi bava ku Gisenyi mu Rwanda bajya kwiga hakurya i Goma ubu ntibabyemerewe kuva umwaka w’amashuri mushya muri DR Congo watangira ku wa mbere Tariki 2 Nzeri 2019. Impamvu aba banyeshuri babuza kujya muri Congo, ni ubwoba bw’ikwirakwira ry’indwara ya Ebola iheruka kuboneka […]
FARDC yavumbuye hegitari 2,000 z’urumogi rw’inyeshyamba z’Abanyarwanda
Ingabo za Congo-Kinshasa (FARDC) zitangaza ko zavumbuye urumogi ruhinzwe kuri hegitari ibihumbi bibiri bivugwa ko ari urw’inyeshyamba z’Abanyarwanda za RUD-URUNANA. Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Ndili yemeje aya makuru. Yavuze ko abarwanyi b’izi nyeshyamba bakwiriye imishwaro mu bice bya Gisharu, Nyamirima n’ahandi. Mu mirwano yahuje izi mpande zombi, inyeshyamba 15 za […]
Abakennye badashaka kuva mu mujyi wa Kigali barasaba koroherezwa mu kubaka
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali basanga hakwiye gushyirwaho uburyo butuma n’abaturage bafite amikoro macye aho kuyivamo, babasha kubona uko bubaka bijyanye n’ubushobozi bwabo. Ni kenshi hirya no hino mu mujyi wa Kigali humvikana abasenyewe bazira ko bubatse mu kajagari ariko  abaturage bakagaragaza ko iki kibazo giterwa n’uko hari benshi bifuza kugira inyubako […]
RDC: Pasiteri Nzabanita yafatiwe mu gatsiko k’amabandi arimo n’akorana na FDLR
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyerekanye agatsiko k’amabandi yibisha intwaro arimo n’umupasiteri witwa Nzabanita. Ni amabandi ashimuta abantu yarangiza akazabarekura ari uko ahawe amafaranga, akaba yafatiwe mu gace ka Kiwanja-Ishasha, Teritwari ya Rutshuru. Nk’uko aya makuru yemezwa na Major Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’akarere k’ingabo za Congo ka 34, ngo muri aya mabandi […]
Amashami akenewe ku isoko ry’umurimo ategereje abifuza gutangira kwiga muri Kaminuza ya CHUR
Kaminuza ya Christiany University of Rwanda (CHUR) itangaza ko bufite amashami agezweho ku bifuza kwiga amasomo mu mashami akenewe ku isoko ry’umurimo y’iyi kaminuza. Ku bifuza gutangira kwiga muri Kaminuza ya CHUR mu mwaka w’amashuri 2019 mu mashami yose y’iyi kaminuza kwiyandiksha birakomeje muri uku kwezi kwa Nzeri. Abiyandikisha muri uyu mwaka w’amashuri biyandikisha mu […]
Ibitero ku banyamahanga: Nigeria igiye kuvana abaturage bayo muri Afurika y'Epfo yifashishije indege ku buntu
Ibitero byibasira abanyamahanga, ibikorwa n’imitungo yabo biracyakomeje muri Afurika y’Epfo. Kompanyi y’indege itwara abagenzi ya Nigeria yiyemeje kuvana abenegihugu muri iki gihugu ku buntu. Aya makuru yemezwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ivuga ko guhera kuri uyu wa gatanu, tariki ya 6 Nzeri, umuturage wa Nigeri uri muri Afurika y’Epfo, wifuza gusubira mu gihugu cye, azafashwa […]
Umugabo wanjye ntaruhuka, yabaye nk’ikimasa, namenye ko ansangira n’umukozi- Nkore iki?
Abo duhuje agahinda n’akababaro nibo mbaje kwihanganisha nabasuhuza, ibibazo byandenze hahandi mpagarara nkumva ngiye no kwitura hasi. Izina nimunkundire ndigire ubwiru, ariko ntuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali, ariko uba ugeze mu Karere ka Rulindo. Mfite umugabo n’abana b’abahungu babiri, nkaba nagize ikibazo giteye gutya. Twari dufite umukozi w’umukobwa ariko wabyaye, ni umukozi twari tumaranye […]
Umunyarwanda yapfuye azize iyicarubozo yakorewe muri gereza zo muri Uganda
Umugabo w’Umunyarwanda, Silas Hategekimana yapfuye bitewe n’ibikomere yagize ubwo yakorerwaga iyicarubozo ari muri Uganda. Uyu mugabo yapfuye biturutse ku minsi 18 yamaze muri gereza mu Mujyi wa Kampala. Uyu mugabo we na bagenzi be 19 bajugunwe ku mupaka wa Gatuna kuwa 12 Kamena uyu mwaka. Abo mu muryango we, babwiye TNT dukesha iyi nkuru ko […]
Col. Byabagamba yavuze ko azira mukuru we
Col. Tom Byabagamba wahoze ayobora itsinda ririnda Perezida Paul Kagame avuga ko atemera ibyaha ashinjwa, ko ahubwo azira mukuru we, Dr David Himbara uba muri Canada. Mu iburanisha ryo kuwa 3 Nzeri 2019, Col. Tom Byabagamba yifashishije inkuru mpimbano yo mu gitabo cy’Ikinyarwanda cyo mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza. Ni uwmandiko urimo aho ikirura […]
Haranugwanugwa ubundi bwicanyi bukaze mu Burundi
Umuryango w’abibumbye (ONU) uburira ko mu gihe u Burundi bwitegura amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha wa 2020, hari impungenge ko haba ubundi bwicanyi mu gihugu. Raporo y’abapererezi ba ONU yo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 4 Nzeri 2019, ivuga ko izo mpungenge ziterwa n’amakimbirane muri politiki ataracyemurwa kugeza ubu ndetse na Perezida […]
Akira urufunguzo yesu ari kuguha ufunguze urwo rugi waheze inyuma yarwo- Rev. Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Ibyahishuwe 1:18 “N’ uriho. Nari narapfuye, ariko dore ndiho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo rw’ urupfu […]