RDC: Pasiteri Nzabanita yafatiwe mu gatsiko k’amabandi arimo n’akorana na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyerekanye agatsiko k’amabandi yibisha intwaro arimo n’umupasiteri witwa Nzabanita.

Ni amabandi ashimuta abantu yarangiza akazabarekura ari uko ahawe amafaranga, akaba yafatiwe mu gace ka Kiwanja-Ishasha, Teritwari ya  Rutshuru.

Nk’uko aya makuru yemezwa na Major Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’akarere k’ingabo za Congo ka 34, ngo muri aya mabandi harimo n’akorana n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda.

Avuga ko bafashe n’intwaro aya mabandi yakoreshaga, ati “Twafashe intwaro zisaga 172, zirimo imbunda, amasasu na bombe”.

Yaboneyeho asaba ababa batunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kuzishyikiriza inzego z’umutekano.

Ikinyamakuru congolibere gitangaza ko muri aba barushimusi bafashwe, harimo pasiteri witwa Seburo Nzabanita akaba ashinjwa gushimuta umugore n’umwana yatanze ahawe Amadolari 1000.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Major Guillaume akomeza avuga ko mu bantu bafashwe, harimo n’abakorana na FDLR, bayigemurira intwaro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *