Ibintu bijyanye n’abaturage turaza kubipfa-Perezida Kagame
Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020 ni bwo Umwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 watangiriye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, wari uyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Mu ijambo yafashe, Perezida Kagame yanenze abitwaye nabi mu miyoborere yabo, bamwe muri bo bakaba baramaze kwegura/kweguzwa. Abeguye muri bo ni Umunyamabanga wa Leta muri […]
Perezida Kagame yemeza ko Uganda ari bo bafunze imipaka
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 uri kubera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, Perezida Kagame yagarutse ku kirego cya Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka ihuza ibi bihugu byombi. Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa 16 Gashyantare, uzarangira ku wa 18 Gashyantare 2020. Perezida Kagame agaragaza ko impamvu y’ikibazo cy’imipaka ari umutekano […]
Perezida Kagame yavuze amakosa ya Me Evode, Munyakazi na Gashumba baherutse kwegura
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uyoboye umwiherero w’abayobozi bakuru mu gihugu uri kubera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, yavuze amwe mu makosa akomeye yakozwe na ba Minisitiri Evode Uwizeyimana, Diane Gashumba na Isaac Munyakazi baherutse kwegura ku mirimo yabo. Kuri iki cyumweru ni bwo ababarirwa muri 400 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za […]
Hon. Sebaba mu mwiherero wa 17
Nk’uko mumenyereye, kimwe n’abandi ba nyakubahwa, Hon. Sebaba naraye i Gabiro ngiye mu Mwiherero wa 17. Kuko ntajya ngendera ubusa nk’umwana w’ikirara, buri gihe ngenda nitwaje mu isaho yanjye ibimfasha kugira icyo marira abantumye, abaturage b’iwacu bangiriye icyizere. Muri iyo saho cyangwa igikapu, usibye ibaba ryanjye n’umuti waryo, agahu mbikaho ibitekerezo byanjye ngo ntazindara nkibagirwa […]
S.A: Abanyeshuri 12 bajyanwe kwa muganga bazira kurya imigati irimo ibiyobyabwenge
Polisi yo mu gace ka Gauteng muri Afurika y’Epfo, yataye muri yombi umugore w’imyaka 21 y’amavuko nyuma yo guha abanyeshuri imigati irimo ibiyobyabwenge ikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Aba bana bose uko ari 12 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Ikusasalethu, riherereye muri Braamfisherville muri Soweto. Iyi migati bayiriye ku wa kane w’iki cyumweru, nk’uko […]
Gen. Sultani Makenga, inyeshyamba bitazwi ishyamba irimo
Ijambo ‘inyeshyamba’ rikunze kuvugwa mu Kinyarwanda ushaka kuvuga umuntu umwe cyangwa benshi bishyira hamwe basangiye umugambi wo kurwanya leta mu gihugu runaka, bakabikora bifashishije intwaro zinyuranye za gisirikari. Mu ndimi z’amahanga tumenyereye babita ‘rebels’ cyangwa ‘rebelles’. Muri izo ndimi ntizisobanura neza ngo usange bijyanye n’inyeshyamba kuko ushatse wabita ‘abagumutse’, ‘ibyigomeke’, n’andi mazina nk’ayo. Inyeshyamba ryagombye […]
Impamvu zazanye mu Rwanda Samuel Eto’o na Ahmad Ahmad uyobora CAF
Umunya-Cameroon Samuel Eto’o Fils wakanyujijeho muri ruhago n’Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru hano ku mugabane wa Afurika, bari i Kigali hano mu Rwanda. Amakuru avuga ko icyazanye aba bagabo bombi i Kigali ari ukubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye, mu rwego rwo kuganira na bo ku bijyanye n’uko u […]
M23 barahakana gukorana na Kalev Mutondo wabaye intasi nkuru ku bwa Joseph Kabila
Nyuma y’itabwa muri yombi n’irekurwa rya Kalev Mutondo wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (ANR) ku butegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari amakuru yavuze ko akorana n’umutwe warwanyaga ubutegetsi wa M23 wamaze kurambika intwaro, gusa ubuyobozi bwawo burabihakana. Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yashyize hanze […]