Perezida wa Repubulika Paul Kagame uyoboye umwiherero w’abayobozi bakuru mu gihugu uri kubera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, yavuze amwe mu makosa akomeye yakozwe na ba Minisitiri Evode Uwizeyimana, Diane Gashumba na Isaac Munyakazi baherutse kwegura ku mirimo yabo.
Kuri iki cyumweru ni bwo ababarirwa muri 400 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’ibigo biyishamikiyeho, ab’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi batangiye umwiherero uri kuba ku nshuro ya 17.
Uyu mwiherero wa mbere kuva u Rwanda rusoje icyerekezo 2020 rwari rwarihaye, wo ukaba uri kwibanda ku cyerekezo gishya 2050 u Rwanda rwihaye.
Ni umwiherero kandi uri kwibanda cyane ku zindi ngingo zifitiye igihugu akamaro, nk’ubuzima n’uburezi bitungwa agatoki kuba ku isonga y’ibitagenda neza.
Kuri iyi ngingo y’ibitagenda neza, Perezida Kagame yagarutse kuri ba Minisitiri Me Evode Uwizeyimana, Dr. Isaac Munyakazi na Dr. Diane Gashumba baherutse kwegura, agararagaza amwe mu makosa akomeye bagiye bakora.
Nko kuri Me Evode, Perezida Kagame yagarutse ku ikosa ryo guhutaza Umusekirite wa ISCO aheruka gukora, avuga ko atari n’ubwa mbere uyu wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko akoze ikosa nka ririya.
Perezida Kagame yavuze ko Me Evode yari yabanje guparika imodoka ye ahantu habujijwe, mbere yo kujya guhutaza uriya mwana w’umukobwa wacungaga umutekano ku nyubako ya Grand Pension Plaza.
Ku bijyanye n’imyitwarire y’akarande ya Me Evode Uwizeyimana, Perezida Kagame yanenze bamwe mu bayobozi bari bayizi ariko bagakomeza kumukingira ikibaba.
Ku ruhande rwa Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye uvugwaho ikibazo cya ruswa, Perezida Kagame yahishuye ko ngo hari kimwe mu bigo by’amashuri byahoraga mu myanya ya nyuma ku rutonde rw’uko ibigo bitsindisha, hanyuma cyakwegera uriya muyobozi bikarangira agifashije kujya kiza mu ya mbere, amuhaye ruswa y’amafaranga 500,000 RWF, kandi na nyir’ubwite (Dr. Munyakazi) arabyiyemerera.
Perezida Kagame Kandi yagarutse kuri Dr. Diane Gashumba uheruka kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima, avuga ko ikimutandukanya na Evode cyo kimwe na Munyakazi ari uko we amakosa yakoraga yari menshi, yagirwa inama kenshi ntihagire igihinduka.
Ikosa rimwe mu yo Perezida Kagame yavuze kuri Minisitiri Gashumba, ni ukubeshya.
Yatanze urugero rw’uko habura iminsi mike ngo umwiherero barimo utangire, bamusabye gushakira buri umwe mu bitabiriye umwiherero igikoresho cy’ubwirinzi, mu rwego rwo kwirinda ko hari abashobora kwandura icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake mu Bushinwa.
Dr. Gashumba ngo yemeye ko ari bubonere ibikoresho bariya Bantu bose uko ari 400, dore ko yari yavuze ko Minisante ifite ibibarirwa mu bihumbi bitatu.
Igitangaje n’uko byaje kugaragara ko Minisante ifite ibikoresho by’abantu 95 gusa.
Perezida Kagame avuga ko uyu munsi w’umwiherero yari amaze iminsi awutegereje, nyuma yo gusanga hari byinshi byari bitakigenda neza mu nzego zitandukanye.


