Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye batatu

img-20200528-wa0024.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 3 banduye Covid-19 mu bipimo 1766 byafashwe. Abakize iki cyorezo bakomeje kuba 245 kuko nta muntu wakize. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 343, abantu 104 ni bo bakirwaye.

AIRTEL Rwanda on track to keep Kigali motorcyclists and their passengers Safe

Airtel Rwanda announced today its readiness to fully equip Kigali motorcyclist’s taxis with a brand new reflective jacket and a cashless digital payment option through Airtel Money. In response to the announcement made by RURA on 27th May 2020, Airtel Rwanda has put in measures to allow motorcyclists take up cashless payment from 1stJune 2020. […]

Malawi: Abarenga 400 batorotse aho bari bacumbikiwe mu kato ka Covid-19

Abantu barenga 400 bacitse amacumbi bari baracumbikiwemo mu kato ka coronavirus mu majyepfo ya Malawi, aba bakaba bari babangamiwe n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya covid-19 ndetse n’ubwoba bwo kuba bashobora kuhandurira izindi ndwara nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu. Abanya-Malawi barenga 400 baje baturutse muri Afurika y’Epfo nk’igihugu cya mbere mu kuzahazwa […]

Gen. ‘Tango Four’ wari Perezida wa AS Vita Club yeguye ku murimo ye

GĂ©nĂ©ral Major Gabriel Amisi Kumba uzwi nka “Tango Four” yeguye ku nshingano zo kuba Perezida w’ikipe ya AS Vita Club y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari amaze igihe abereye umuyobozi. Gen. Tango Four yari amaze imyaka 13 ari Perezida w’iyi kipe. Umuvugizi we, Dr Patrice Nowa, ni we wemeje amakuru y’ubwegure bwe […]

Urugendo umuntu yanyuzemo kuva ku nguge kugeza abaye umuntu- Igice cya mbere

Biratangaje kubona umuntu amara imyaka n’imyaka ku Isi, ariko mu by’ukuri ugasanga atazi inkomoko ye ya nyayo, gusa na none njye simbibonamo ikosa na rito, kuko kugeza uyu munsi inkomarume n’abashakashatsi bashyira hanze ibintu bitandukanye bigaragaza inkomoko ya muntu. Bibiliya ni igitabo abantu hafi ya bose by’umwihariko abakristu bemera ko ari igitabo cy’ijambo ry’Imana, ukuri […]

Uganda: Abagiye gushyingura babaye benshi, polisi ibirukanisha ibyuka biryana mu maso

Polisi ya Uganda kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 yirukanye abantu benshi bari bagiye gushyingura Jimmy Kirunda wabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, yifashishije ibyuka biryana mu maso, ibaziza kutubahiriza ibwiriza ryo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Jimmy Kirunda wari ufite imyaka 70 y’amavuko yapfuye tariki ya 25 Gicurasi. Yabaye Kapiteni w’Imisambi ya Uganda mu gihe […]

Umunsi w’isuku y’imihango y’abakobwa n’abagore usanze hari abadashobora kwigondera COTEX

Mu gihe tariki ya 10 Ukuboza 2019 Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yari yemeye ko igiye kuvanaho imisoro ya TVA ku bikoresho by’isuku by’abakobwa bizwi nka ‘cotex’ hari benshi bakivuga ko nta cyahindutse ku biciro ahubwo byiyongereye. Uyu munsi ishami ryita ku bagore, mu Muryango w’Abibumbye, ryatangaje ko hakiri miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango […]

Uko gahunda “Auto-DĂ©fense Civile” Habyarimana yatangije yihutishije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside

Gahunda yiswe “Auto-dĂ©fense civile”, ni imwe mu zafashije cyane gushobora kwica Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu, nyuma yo gutangizwa na Perezida JuvĂ©nal Habyarimana mbere gato y’uko Jenoside itangira. Ni gahunda cyangwa igikorwa cyakoreshejwe cyane mu kwica abatutsi hose mu gihugu, ariko igeragezwa ryacyo ryatangiriye mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba na Ruhengeri. “Auto-defense civile” […]

Eric Rutanga wari Kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Police FC

Eric Rutanga wari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Police FC aba umukinnyi wa gatanu utandukanye n’iyi kipe. Rutanga ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva muri 2016, nyuma yo kuyigeramo avuye muri mukeba wayo, APR FC. Police FC yamusinyishije imyaka ibiri, imutwaye ikipe ya Young […]

Ladislas Ntaganzwa wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakatiwe igifungo cya burundu

Ladislas Ntaganzwa hagati y'abanyamategeko

Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwa Nyanza kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, rwakatiye Ntaganzwa Ladislas igifungo cya burundu nyuma y’aho ahamwe n’ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntaganzwa ari mu bantu bashakishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha muri Tanzania. Yari ku rutonde rw’abantu 9 bashakishwaga na Leta […]

Ifad iravuga ko Guma mu Rugo izagira ingaruka mbi ku buhinzi

Perizida wa Ifad, Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi, Gilbert Houngbo yatangaje ko gahunda ya guma mu rugo izagira ingaruka mbi ku buhinzi buciriritse. Gilbert, avuga ko ibihugu bikomeje gahunda ya guma mu rugo no gufunga imipaka kubera icyorezo cya Covid 19 byazateza ubukene by’umwihariko ku bantu bahinga ku buso buto bw’ubutaka, avuga ko ibihugu byareba ubundi […]

Nyuma yo gusinyira akayabo Kimenyi Yves yaba ari kwitegura ubukwe na Miss Muyango

muyango.jpg

Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Kimenyi Yves aritegura gukora ubukwe n’umukobwa bamaze umwaka wose mu munyenga w’urukundo witwa Miss Muyango Claudine wabaye na Nyampinga ubereye amafoto (Miss Photogenic) mu irushanwa rya Nyampinga w’uRwanda 2019. Uyu mukinnyi wari umaze igihe kingana n’umwaka umwe akinira Rayon Sports yatangiye uyu mushinga w’ubukwe nyuma yaho […]

Ibyamamare byatewe agahinda n’urupfu rw’umwirabura wanizwe n’abapolisi

Tariki 25 Gicurasi ni bwo abapolisi bane bo muri Leta ya Minnesota, mu Mujyi wa Minneapolis ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafashwe amashusho bahohotera bya kinyamaswa umugabo w’umwirabura witwa George Floyd, bamuniga abasaba imbabazi kugeza ashizemo umwuka. Iri hohoterwa ryakoze ku mutima ibyamamare ku Isi byiganjemo abahanzi bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamagana aka […]

Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, ubuzima bwarahagaze mu bintu bitandukanye ndetse biragenda bigera no mu madini n’amatorero . Bityo umuntu akaba yavuga ko hazaba impinduka mu mikorere y’amatorero n’amadini cyane ko abantu benshi babonye umwanya wo kwisuzuma no kumenya igikwiriye. Ubu mu madini hari ibintu byinshi byahagaze bitewe n’uko bimwe byagiraga ingengabihe […]

Za leta zirashinjwa kuba imbere mu kutubahiriza uburenganzira bw’abana

Ibihugu 10 bya mbere n'10 bya nyuma

Marc Dullaert washinze umuryango wa KidsRights uharanira uburenganzira bw’abana yagaragaje ko leta z’ibihugu ubusanzwe zidategura ingengo y’imari ihagije mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana burimo kubaho, kwiga, kubarinda gusama no gushakana bakiri bato, kubarinda imirimo ivunanye n’ibindi. Yagaragaje impungenge zihari mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyateye, aho abona ko amahanga agiye gushora igice kinini […]

Rubavu: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu buvumo

Umurambo w’umugabo witwa Kabeba Cyizihira, wo mu kigero cy’imyaka 76 watoraguwe mu buvumo kuwa 27 Gicuransi 2020 nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero kuva ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 25 Gicuransi. Ibi byabere mu mudugudu wa Bisesero, akagari ka Kirerema, umurenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu bikaba bivugwa ko nyakwigendera yahanutse ari kuva […]

Abasirikare ba Uganda barashe aborozi batatu b’aba Karamojong

Ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, abasirikare ba Uganda barashe aborozi batatu bo mu bwoko bw’aba Karamojong, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwasakiranyije impande zombi. Karamajong ni ubwoko bw’abantu bivugwa ko bimukiye muri Uganda mu myaka ya 1600 bavuye muri Ethiopia, bakaba batuye mu ntara ya Karamoja iri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Uganda. Amateka agaragaza […]