Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, ubuzima bwarahagaze mu bintu bitandukanye ndetse biragenda bigera no mu madini n’amatorero . Bityo umuntu akaba yavuga ko hazaba impinduka mu mikorere y’amatorero n’amadini cyane ko abantu benshi babonye umwanya wo kwisuzuma no kumenya igikwiriye. Ubu mu madini hari ibintu byinshi byahagaze bitewe n’uko bimwe byagiraga ingengabihe zishingiye ku babikoraga cyangwa uko biba byaragenwe .

Ibi umuntu yabivuga ko ubundi wasangaga amatorero n’amadini bidasiba mu nsengero ku buryo n’uwasibye yabaga yumva yakoze icyaha. Kugeza ubu abantu bamaze amezi agera kuri atatu badakandagira mu nsengero, kwegerana ni ikibazo, bisaba ko hazabaho gutegereza igihe icyorezo kizaba kigabanyije ubukana. Ikindi ni uko hari imirimo yari ihame ko ikorerwa mu nsengero cyangwa ikagira abayigenewe kuri ubu ikaba yarahagaze kandi yagakwiye gukomeza. Hari byinshi abantu bakwiye kwibaza cyangwa bagatekereza kandi bikajyana n’ibihe abantu barimo cyangwa bagenda berekezamo (kujyana n’igihe).

Ibintu birindwi bishobora kuzahinduka

1.Kwita abantu abanyagice: Iyi mvugo yagiye ikoreshwa hirya no hino mu nsengero mu bantu biga inyigisho z’umubatizo ariko dukurikije ibyanditswe mu Baroma 10:10 ni ijambo ridakwiriye kuko Bibiliya ivuga ko iyo umuntu amaze kwakira Yesu, aba abaye icyaremwe gishya, rero ntibikwiye kwita umuntu igice kuko ari imvugo irimo no gupfobya ikiremwamuntu kuko nta muntu w’igice ubaho.

2. Ubukwe bwo mu rusengero: Usomye Bibiliya ntaho usanga hari ubukwe bwabereye mu rusengero. Iyi imigenzo y’amadini yazanye ko udasezeraniye mu rusengero aba akoze icyaha , ariko sinzi aho babishingira kuko ntibiri muri Bibiliya , icyo Bibiliya yemera ni ugusaba umukobwa umuryango, iyi migenzo nkaba nyifata nk’iterabwoba, kuko abantu benshi bumva ko badasezeraniye mu rusengero baba bakoze icyaha kandi sibyo rwose. Ikindi ni uko bituma imiryango myinshi ikoresha imitungo myinshi muri ubwo bukwe kandi yagafashije imiryango mishya iba igiye kubakwa.

Iyo urebye ubukwe Yesu yatashye muri Yohana 2:1 bw’i Kana ntibwari mu rusengero, wareba uko Isaac yasezeranye na Rebecca ntibagiye mu rusengero. Sinanze ko abantu basezerana mu rusengero ariko ntibabigire ko utabikoze, aba akoze icyaha kuko ntaho Bibiliya ibigaragaza.

3. Gutanga igaburo ryera ko hari ababigenewe : Uzasanga hirya no hino iyo uvuze gutanga igaburo ryera, uzumva ko ari Pasteri uritanga , ndetse abaye atanahari bikaba byahagarikwa kuko yabuze. Ariko si ko Bibiliya ibivuga kuko muri Luka: 22:19 Yesu yavuze ngo “Mujye mubikora munyibuka” ntiyavuze abazajya babiyobora , ahubwo yavuze ko bizajya bikorwa bamwibuka, Rero nta Pasiteri cyangwa undi muntu ukwiye gutuma bibaho kuko ahari none ko turi mu bihe bya Corona, abantu bari gusengera iwabo. Tureke kwegera ameza y’umwami kuko nta Pasiteri? Oya sibyo, ntaho bihuriye n’ibyanditswe.

4. Kwaturirana ibyaha mu nsengero: Uzasanga bamwe mbere yo gusenga babanza kwaturirana ibyaha hirya no hino mu nsengero, ugasanga umuntu abwira mugenzi we ibyaha yakoze ngo basabirane imbabazi cyangwa umukiristo akabyaturira pasiteri ngo abone kubabarirwa. Ntaho bihuriye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana kuko nta muntu ufite ububasha bwo kumva ibyaha byawe bikaguhesha kubabarirwa, ikindi Bibiliya ivuga ko Yesu ari we wenyine ubasha kwezaho umuntu ibyaha.

Abaturirana bakunda kugendera mu ijambo riri muri Yakobo :5:16 rivuga ngo “Mwaturirane ibyaha mukizwe” ariko uko gukizwa Bibiliya ivuga, iyo usomye Bibiliya yo mu Cyongereza cyangwa izindi ndimi ntabwo ari ukubabarirwa ahubwo nugukira, niba wakoshereje mugenzi wawe mugasabana imbabazi, mukaturirana ibyaha mwakoreranye kugira ngo hataba amakimbirane.

Ibi nkabibona nka bimwe bizana imyiryane mu miryango kuko waturira umuntu ko waciye inyuma umugore wawe akajya kubimubwira, ugasanga ingo zirasentutse hejuru yabyo kandi bitari no muri Bibiliya.

5. Amatora mu murimo w’Imana: Iyo ukurikiranye umurimo w’Imana uko wagiye wubakika kuva na kera na kare, urebye uko Mose yasigiye Yosuwa umurimo muri Yosuwa 1:1, ntaho uzabona ko habaye amatora ku buyobozi runaka mu murimo w’Imana. Ibi mbivuze nshingiye ku madini amwe n’amwe usanga biyamamaza kugira ngo bayobore umurimo w’Imana. Aha ni ho uzasanga akenshi imidugararo itewe n’uko buri wese ashaka kuyobora kuko haba harimo inyungu runaka kuri we, bigatwikirirwa kwitwa umurimo w’Imana kandi ari inyungu bwite z’abashaka kuyobora. Ibi uzabibonera ku kuba iyo amaze gutorwa, ajya kwishimana n’inshuti ko yatsinze mu murimo w’Imana, ntihari hakwiye uwatsinze n’uwatsinzwe rwose.

6. Kubatiza ko bifite abo bigenewe: Umubatizo iyo urebye ibyanditswe ubona ko watangijwe na Yohana Umubatiza ndetse biza gukomeza ubwo Yesu yazaga na we akabatizwa na Yohana. Umuhango wakomeje kubaho ariko ikibabaje ni uko nyuma wagize abantu runaka bawushinzwe gusa kandi atari ko Bibiliya ibivuga. Kubatiza ntibifite abo bigenewe gusa. Ibyo ubisanga aho Filipo yari amaze kwigisha inkone mu igare, ikamubwira iti: “Ko namaze kwizera amazi, akaba ahari ikimbuza kubatizwa ni iki?”

Tubisanga mu Ibykozwe:8:36 kuko yahise abatizwa akizera ariko uzasanga abantu bizera Kristo, ukababatiza nyuma y’amezi atandatu ntaho bihuriye n’ibyanditswe. Ibi nkaba mbona bikwiye guhinduka kuko bibangamiye ukuri kw’ijambo.

7. Gusezeranya ko hari abo bigenewe: Uzasanga hari umuco wafashe imizi ko abashumba cyangwa abandi bayobozi b’amadini ari bo bagenewe gusezeranya ku buryo hagize ubura ku munsi w’ubukwe bwahita buhagarara. Ariko si ko byakagombye kugenda kuko igikuru si ubusazeranyije, igikuru ni isezerano rya babiri bemeranyije kuzabana nk’uko babyiyemeje . Nsanga bitakagombye kugira uwo byemerewe kurusha abandi ahubwo icy’ingenzi ni uko bikorwa hakurikijwe imyizerere runaka ariko bidafite abo bigenewe kurusha abandi.

Ibi ni ibitekerezo by’umuvugabutumwa Kalisa Fred , Nawe wamumwunganira cyangwa ntiwemeranye nawe. Watanga inyunganizi kuri E-mail : meckypro@gmail.com

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Reka nunganire Fred KALISA.Ndavuga ku ngingo ya 2,yerekeye GUSEZERANA MU RUSENGERO.Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana “imbere y’imana”?
    Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha” imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye “kwibaruza” imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.Bible yerekana ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.

      Sinciye urubanza ariko ibintu uvuga bihabanye n’ijambo ry’Imana.Icyacumi Ni icyera mu Maso y’Imana.Ucunge neza uko usobanukirwa Bibiliya hato tutabicumuriramo umwanzi Satani atakwibasira akagutera ubugugu n’ubusambo.

    2. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred

    3. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred

    4. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred

    Bwiza musigaye mutuiika kabisa amadini rwose corona izarangire bakuyemo isomo cyane ibyo byabo byo gusahura intama babireke baze dukore umurimo utari umurimo w,imana ariko kuko Imana irishoboye ntabakozi ikeneye kabsa

    1. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
      Ni ukuri muba pasitoro hari abo usanga bafite ingeso mbi: kurobanura ku butoni, ubuhehesi, gutera inda, ubugambanyi no kugira urwango ndetse n’ishyari, barangiza bakiyoberanya. Arijye ufata ibyemezo, nasaba ko habaho amadini abiri mu Gihugu ni Gatolika na Islam. ubundi abasigaye bose bakayoboka aya abiri. kuberayuko muri aya abiri Nta makimbirane abay bagira urukundo, Covid yarabishimangiye. Bayobozi rero amadini menshi more than 1000 azahomya ubukungu nyuma ya covid , mubitekerezeho.

  5. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    I agree with you fred
    Itonesha rya hato nahato roshingiye ku bushobozi bwu umuntu ( ngo uriya afite akanu????) nabyo bigomba guhinduka

  6. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    I agree with you fred
    Itonesha rya hato nahato roshingiye ku bushobozi bwu umuntu ( ngo uriya afite akanu????) nabyo bigomba guhinduka

  7. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubijyanye namadini urasanga abitwako bayayoboye mubyukuri bishakira ababayoboka ahogushakira Imana ababayoboka.Niyompamvu bakoresha amahame bihimbiye kuko baba bishakira icyubahiro.Abayoborwa rero nibobakwiye kuba maso kuko bashoborakuyoboka abantu bibwiyeko bayobotse Imana.Yesaya9:15.

  8. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubijyanye namadini urasanga abitwako bayayoboye mubyukuri bishakira ababayoboka ahogushakira Imana ababayoboka.Niyompamvu bakoresha amahame bihimbiye kuko baba bishakira icyubahiro.Abayoborwa rero nibobakwiye kuba maso kuko bashoborakuyoboka abantu bibwiyeko bayobotse Imana.Yesaya9:15.

  9. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Ese burya namwe munyonga comment? Ko nta gitutsi cyangwa gusebanya byari mo, mwakinyongeye iki? Nukubera se ko nabajije Evangeliste icyo atekereza ku kubana n’umugore bitemewe mu mategeko?

  10. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Ese burya namwe munyonga comment? Ko nta gitutsi cyangwa gusebanya byari mo, mwakinyongeye iki? Nukubera se ko nabajije Evangeliste icyo atekereza ku kubana n’umugore bitemewe mu mategeko?

  11. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Ese burya namwe munyonga comment? Ko nta gitutsi cyangwa gusebanya byari mo, mwakinyongeye iki? Nukubera se ko nabajije Evangeliste icyo atekereza ku kubana n’umugore bitemewe mu mategeko?

  12. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Ese burya namwe munyonga comment? Ko nta gitutsi cyangwa gusebanya byari mo, mwakinyongeye iki? Nukubera se ko nabajije Evangeliste icyo atekereza ku kubana n’umugore bitemewe mu mategeko?

  13. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Ibi bitekerezo bya Kalisa Fred biragaragaza level yo hasi mumitekerereze. Ese ko yiyita Ev. Yabikuyehe muri Bibilia?

    1. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
      Abanzi b’Imana barimubyiciro byishi.
      bahagarara hagati yintumbi n’abazima, mugiga irashira.
      Ibar 17:13

    2. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
      Abanzi b’Imana barimubyiciro byishi.
      bahagarara hagati yintumbi n’abazima, mugiga irashira.
      Ibar 17:13

  14. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Ibi bitekerezo bya Kalisa Fred biragaragaza level yo hasi mumitekerereze. Ese ko yiyita Ev. Yabikuyehe muri Bibilia?

  15. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubwanjye Ev ibyo yavuze nibitecyerezo bijyanye nuko yumva ibintu ntabwo twakamuteye amabuye.Bible ivuga ko ntawukora ibyiza n’umwe ntawukwiye gucira urubanza abayobozi b’amadini Cg undi muntu uwariwe wese Kuko ntamuntu n’umwe udakora ibyaha.ahubwo dukizwa n’ubuntu bw’Imana ibiduhereye ubusa kubwo kwizera tugahinduka abakiranutsi imbere yayo ntibituruka kubyo dukora.dukizwa Kubera ibyo twakoze ntamuntu n’umwe waba ukijijwe.

  16. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubwanjye Ev ibyo yavuze nibitecyerezo bijyanye nuko yumva ibintu ntabwo twakamuteye amabuye.Bible ivuga ko ntawukora ibyiza n’umwe ntawukwiye gucira urubanza abayobozi b’amadini Cg undi muntu uwariwe wese Kuko ntamuntu n’umwe udakora ibyaha.ahubwo dukizwa n’ubuntu bw’Imana ibiduhereye ubusa kubwo kwizera tugahinduka abakiranutsi imbere yayo ntibituruka kubyo dukora.dukizwa Kubera ibyo twakoze ntamuntu n’umwe waba ukijijwe.

  17. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubwanjye Ev ibyo yavuze nibitecyerezo bijyanye nuko yumva ibintu ntabwo twakamuteye amabuye.Bible ivuga ko ntawukora ibyiza n’umwe ntawukwiye gucira urubanza abayobozi b’amadini Cg undi muntu uwariwe wese Kuko ntamuntu n’umwe udakora ibyaha.ahubwo dukizwa n’ubuntu bw’Imana ibiduhereye ubusa kubwo kwizera tugahinduka abakiranutsi imbere yayo ntibituruka kubyo dukora.dukizwa Kubera ibyo twakoze ntamuntu n’umwe waba ukijijwe.

  18. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubwanjye Ev ibyo yavuze nibitecyerezo bijyanye nuko yumva ibintu ntabwo twakamuteye amabuye.Bible ivuga ko ntawukora ibyiza n’umwe ntawukwiye gucira urubanza abayobozi b’amadini Cg undi muntu uwariwe wese Kuko ntamuntu n’umwe udakora ibyaha.ahubwo dukizwa n’ubuntu bw’Imana ibiduhereye ubusa kubwo kwizera tugahinduka abakiranutsi imbere yayo ntibituruka kubyo dukora.dukizwa Kubera ibyo twakoze ntamuntu n’umwe waba ukijijwe.

  19. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubwanjye Ev ibyo yavuze nibitecyerezo bijyanye nuko yumva ibintu ntabwo twakamuteye amabuye.Bible ivuga ko ntawukora ibyiza n’umwe ntawukwiye gucira urubanza abayobozi b’amadini Cg undi muntu uwariwe wese Kuko ntamuntu n’umwe udakora ibyaha.ahubwo dukizwa n’ubuntu bw’Imana ibiduhereye ubusa kubwo kwizera tugahinduka abakiranutsi imbere yayo ntibituruka kubyo dukora.dukizwa Kubera ibyo twakoze ntamuntu n’umwe waba ukijijwe.

  20. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Kubwanjye Ev ibyo yavuze nibitecyerezo bijyanye nuko yumva ibintu ntabwo twakamuteye amabuye.Bible ivuga ko ntawukora ibyiza n’umwe ntawukwiye gucira urubanza abayobozi b’amadini Cg undi muntu uwariwe wese Kuko ntamuntu n’umwe udakora ibyaha.ahubwo dukizwa n’ubuntu bw’Imana ibiduhereye ubusa kubwo kwizera tugahinduka abakiranutsi imbere yayo ntibituruka kubyo dukora.dukizwa Kubera ibyo twakoze ntamuntu n’umwe waba ukijijwe.

  21. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Imana ikwagute @ Fred muvuge ubutumwa uko buri ntaco muhindura ibyuvuga nukuri abakozi biyita abimana bakagoreka Ibyayo igihe kirageze ngo bihe izina ribakwiye apana kwigisha mumurima utaruwabo .naho uwabajije ngo évangéliste bivahe asome abefeso4:11
    Naho abashaka kuzana philosophie ku ijambo ryimana bakurwanya Umucyo nubamulikira bazamenya ukuri .naho igihe ku ijambo ryimana utemeranya nuwatanze igiyekerezo uragikosora ukazana igisobanura kico wapinze numurongo ubihamya naho guca Imanza oya kuko ijuru niwowe n’Imana yawe gusa mission twese twahawe niyo kuritangaza hose ibyakozww n’intumwa 1:8
    Murakoze

  22. Ibintu 7 bishobora guhinduka mu madini n’amatorero hano mu Rwanda- Ev. Kalisa Fred
    Imana ikwagute @ Fred muvuge ubutumwa uko buri ntaco muhindura ibyuvuga nukuri abakozi biyita abimana bakagoreka Ibyayo igihe kirageze ngo bihe izina ribakwiye apana kwigisha mumurima utaruwabo .naho uwabajije ngo évangéliste bivahe asome abefeso4:11
    Naho abashaka kuzana philosophie ku ijambo ryimana bakurwanya Umucyo nubamulikira bazamenya ukuri .naho igihe ku ijambo ryimana utemeranya nuwatanze igiyekerezo uragikosora ukazana igisobanura kico wapinze numurongo ubihamya naho guca Imanza oya kuko ijuru niwowe n’Imana yawe gusa mission twese twahawe niyo kuritangaza hose ibyakozww n’intumwa 1:8
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *