Musanze: Umugore w’imyaka 22 afunzwe akurikiranyweho kwihekura

Umugore witwa Uwitije Marie Grace wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kubyara umwana akamujugunya mu mugezi wa Mukungwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Hanyurwabake Faustin, yemereye BWIZA ko Uwitije w’imyaka 22 y’amavuko afungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Remera mu gihe akomeje gukorwaho iperereza. Ati: […]

RDC yemerewe burundu kongera kugura intwaro nyuma y’igihe yarafatiwe ibihano

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kongera kugura intwaro bidasabye ko ibimenyesha Loni, nyuma y’igihe iki gihugu cyarafatiwe ibihano bigikumira kuzigura n’Umuryango w’Abibumbye. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza ni bwo ibihano RDC yari yarafatiwe byavanweho burundu. Ni icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe umutekano ka Loni, kikaba cyasabwe n’u Bufaransa mbere yo guhabwa umugisha […]

Kenya: Abasilamukazi basabwe kujya bambara hijab bitaba ibyo bagashaka igihugu bajya kubamo

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ingabo muri Kenya, Aden Duale, yihanangirije abagore b’abayisilamu bo muri Kenya batambara hijab cyangwa igitambaro gipfuka mu mutwe ababwira ko nibaa batabishoboye bashaka ikindi gihugu babamo. Kuri uyu wa Mbere ushize, Duale yabivugiye muri komite y’umusigiti wa Jamia mu muhango wo gushyikiriza cheque Croix-Rouge ya Kenya mu rwego rwo gufasha […]

General Bunyoni yaba yambuwe abasirikare n’abapolisi bamurinda

General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, biravugwa ko yambuwe abasirikare n’abapolisi bamurinda, nyuma y’amezi atatu akuwe kuri iyi nshingano. Urubuga SOS MĂ©dias Burundi ruvuga ko aya makuru rwayahawe n’umwe mu bashinzwe umutekano bo hejuru. Ruti: “Abasirikare n’abapolisi barindaga urugo rwa Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe muri Gasekebuye (amajyepfo ya Bujumbura) bategetswe […]

Kibeho: Barifuza ikiruhuko ku rwego rw’igihugu ku munsi w’amabonekerwa

Musenyeri Hakizimana avuga ko batangiye gusaba ko uyu munsi wagirwa ikiruhuko

Bamwe mu bakirisitu bakorera urugendo nyobokamana ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, bifuza ko uwa 28 Ugushyingo, umunsi mukuru ngarukamwaka w’amabonekerwa ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo w’i Kibeho, waba umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda hose. Ibyo ngo byarushaho kumenyekanisha Kibeho mu Rwanda no mu mahanga, bityo ubukerarugendo nyobokamana bukiyongera kandi n’abakozi bifuza […]

Ntakarutimana du Burundi Ă©lu prĂ©sident de l’EALA

Joseph Ntakarutimana, un lĂ©gislateur burundais et secrĂ©taire gĂ©nĂ©ral adjoint du parti au pouvoir du pays, a Ă©tĂ© Ă©lu mardi nouveau prĂ©sident de l’AssemblĂ©e lĂ©gislative de l’Afrique de l’Est (EALA) . Il s’est engagĂ© Ă  favoriser l’unitĂ© et l’harmonie au sein de la CommunautĂ© de l’Afrique de l’Est (EAC). Le parti au pouvoir au Burundi est […]

Ubuhinde bwashyize abasirikare benshi ku mupaka n’Ubushinwa ku kigero kitigeze kubaho mbere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuhinde, Subrahmanyan Jaishankar, yatangaje ko igihugu cye cyongereye abasirikare benshi ku mupaka n’Ubushinwa ku rugero rutari bwigere rubaho. Jaishankar yavuze ko Ubuhindi budashobora kwemera ko Ubushinwa “buhindura uko bwishakiye” uko ibintu bimeze ku mupaka nk’uko CNN yabitangaje. Ibi Jaishankar yabigarutseho ubwo yasubizaga uwari umubajije kuri iyi ngingo mu birori byateguwe na kompanyi […]

Minembwe: FARDC irigamba kwivugana Col Muzungu wa Twirwaneho

Uwiyise Colonel witwa Muzungu Rusongo wo mu mutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho-Makanika yishwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) i Minembwe mu gace ka Fizi (Kivu y’Amajyepfo), kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Ukuboza 2022 . Lieutenant JĂ©rĂ©mie Meya, umuvugizi wa brigade ya 12 ya FARDC ishinzwe gutabara byihuse ifite icyicaro i Minembwe […]

Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’

Umupadiri ubarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda, Niwemushumba Phocas, yeguye ku murimo w’ubupadiri yari amazeho imyaka 15 nyuma yo ‘kubura amaso no gusobanukirwa’. Mu ibaruwa yo ku wa 6 Ukuboza 2022 yandikiye Musenyeri wa Diyosezi, Vincent Harolimana, Niwemushumba yasobanuye ko igihe amaze ku mugabane w’Uburayi cyamubereye umwanya wo kubura amaso, gutekereza, […]

Ntabwo ndi Perezida kubera Abanyamerika: Museveni

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko atari Umukuru w’Igihugu kubera abo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Museveni yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Remmy Bahati wa Daily Monitor, ubwo bari i Washington DC mu cyumweru gishize, mu gihe yari yitabiriye inama ihuza USA n’ibihugu byo muri Afurika. Bahati yamwibukije ko […]

Polisi iri gushakisha umushoferi wa Fuso wakoze impanuka agahita acika

Polisi y’u Rwanda (RNP) iravuga ko irimo gushakisha umushoferi w’ikamyo yahitanye umudamu umwe igakomeretsa abandi benshi, mu mpanuka yo mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza, i Zindiro, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo . Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukuboza, mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Times, […]

Kirehe: Intumwa za Leta y’u Burundi ziri mu Rwanda zasuye impunzi z’Abarundi ziba mu Nkambi ya Mahama

Intumwa za Leta y’u Burundi ziri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere aho zaje gukangurira impunzi z’Abarundi gutaha, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwazo zerekeje mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe . Izi ntumwa ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Lt. Gen. de Police AndrĂ© Ndayambaje kuri […]

Umurundi wari umuyobozi muri CNDD-FDDD yasimbuye Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA

Umurundi Joseph Ntakirutimana ni we watorewe kuba umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), asimbuye Umunyarwanda Martin Ngoga wari umaze imyaka itanu ayiyobora. Ntakirutimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’ishyaka CNDD-FDDD riri ku butegetsi mu Burundi. Yatorewe kuyobora EALA muri manda y’imyaka itanu iri imbere, mu matora yabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi […]

Icyo abashakashatsi bavuga kumuti ufasha abagabo mu gihe bafite ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano

Kurangiza vuba cyangwa se gusohora nyuma y’igihe gito cyane utangiye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni ikibazo kibangamiye imiryango myinshi ku Isi, ndetse hari ubwo guteza amakimbirane, kikaba cyazirwanya. Iki kibazo giterwa n’impamvu rusange zitandukanye zirimo: umunaniro mwinshi, kubura ubwisanzure cyangwa kudatuza mu gihe cy’imibonano, kuba utaramenyera iki gikorwa cyangwa se ugikora n’uwo mudahuje ibyiyumviro muri ako […]

Umukecuru w’imyaka hafi 100 yahamijwe uruhare mu bwicanyi Abanazi bakoreye abasaga 10,000

Uwahoze ari umunyamabanga wakoreraga umuyobozi w’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’Abanazi yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu barenga 10.505 . Irmgard Furchner, ufite imyaka 97, yajyanywe gukorera i Stutthof akiri inkumi kuva mu 1943 kugeza 1945. Furchner, umwe mu bagore bake bakurikiranyweho ibyaha by’Abanazi mu myaka mirongo, yahawe igihano gisubitse cy’igifungo cy’imyaka ibiri. Nubwo […]

Lionel Messi yanditse amateka kuri Instagram ahigitse igi

Umunya-Argentine Lionel Messi yanditse amateka yo kuba umuntu wa mbere ku Isi ufite ifoto yakunzwe ku rubuga rwa Instagram kurusha izindi ku Isi, ahigitse iy’igi yari isanganywe uyu muhigo. Ku Cyumweru nyuma y’uko Messi na bagenzi be bari bamaze kwegukana Igikombe cy’Isi batsinze u Bufaransa kuri penaliti 4-2, yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto 10 […]

Hamenyekanye igihe inoti ziriho ifoto y’Umwami Charles III zizasohokera muri banki

Ni uku izi noti zizaba zigaragara

Banki nkuru y’u Bwongereza kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022 yashyize hanze amafoto y’imiterere y’inoti zigaragaraho ifoto y’Umwami Charles III, isobanura ko zizatangira gukoreshwa hagati y’umwaka w’2024. Isobanura ko inoti zizashyirwaho ifoto ya Charles III ari zose. Ni ukuvuga; iy’Amapawundi 5, 10, 20 ndetse na 50, gusa ngo nta kindi kizahindukaho. Iti: “Twamuritse isura y’inoti […]

Uganda: Umukozi wo ku kibuga cy’indege yarumwe n’inzoka imusanze aho bayoborera indege

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru gishize, inzoka yavuye mu nkegero z’ikibug cy’indege mpuzamhanga cyaaa Entebbe muri Uganda yinjira mu nyubako y’ubugenzuzi iruma umukozi wari urimo kuyobora indege witwa Jonathan Kayizzi . Vianney Luggya, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili (UCAA), ari nacyo gishinzwe gucunga iki kibuga cy’indege, we yavuze ko ibyabaye “bikekwa ko ari […]

Bamwe mu bagabo b’i Rubavu barashinjwa kwicara, bagatungwa n’abagore

Aremeza ko Ndongora Nitunge ihari, n'ubwo hari ababa bashaka ko bitamenyekana

Bamwe mu bagabo batuye mu mirenge ya Nyamyumba, Rugerero, Gisenyi na Rubavu mu karere ka Rubavu barashinjwa kwicara badakora, bagatungwa n’abagore muri gahunda yadutse yahawe izina rya ‘Ndongora Nitunge’. Ni ibyatangarijwe umunyamakuru wa BWIZA ubwo yasuraga abakorera n’abarema isoko rya Rubavu ndetse n’abari mu nkengero yaryo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022. Umugore umwe mu […]

Umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya 3 – NISR

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR)cyatangaje ko mu Rwanda umusaruro rusange w’imbere mu gihugu (GDP) wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya gatatu cya 2022 bitewe n’uko ibikorwa by’inganda byagarutse . GDP yiyongereyeho 10% mu gihembwe cya 3 cya 2022 mu gihe yazamutse ku rugero rwa 7.5% mu gihembwe cya kabiri ndetse na 7.9% mu gihembwe cya mbere. […]

Rwanda speaks out on UK court ruling on sending illegal immigrants

The government of Rwanda has welcomed the ruling by the High Court of the United Kingdom which gave a green light to the policy to transfer of illegal immigrants to Rwanda from the European country. In April, Rwanda and the UK signed the partnership that would see migrants and asylum seekers who are illegally in […]

Muyaya yabyiniye ku rukoma nyuma y’uko u Bufaransa bushinje u Rwanda gufasha M23

Minisitiri w’Itumanaho n’uw’itangazamakuru muri RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yakirije yombi ubutumwa bwa Leta y’u Bufaransa bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa mu butumwa iheruka kwandika ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko Leta y’u Bufaransa yamagana ubufasha u Rwanda ruha M23; isaba ko bwahagaraga. Iti: “U […]

Messi na bagenzi be bakiriwe nk’abami iwabo nyuma yo gutahukana Igikombe cy’Isi (Amafoto)

20221220_085826.jpg

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine bakiriwe nk’abami i Buenos Aires, nyuma yo kuhasesekara kuri uyu wa Kabiri batahukanye Igikombe cy’Isi baheruka gutwara. Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Kabiri [muri Argentine] ni bwo indege yari itwaye Messi na bagenzi be yasesekaye i Buenos Aires. Messi wari ukurikiwe n’umutoza Lionel Scaloni ni we […]

Kigali: Uwari Minisitiri w’Ubutabera Karugarama yarusimbutse, umwe arapfa abandi 10 barakomereka

Impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, yabaye ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu Zindiro mu Murenge wa Bumbogo, AKarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yagonze ibintu bitandukanye nk’inzu n’ibinyabiziga birimo imodoka yari irimo uwabaye w’Ubutabera, Karugarama Tharcisse, warusimbutse mu gihe umwe yahaguye, abandi 10 bagakomereka. Bivugwa ko yacitse […]