Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri ubarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda, Niwemushumba Phocas, yeguye ku murimo w’ubupadiri yari amazeho imyaka 15 nyuma yo ‘kubura amaso no gusobanukirwa’.

Mu ibaruwa yo ku wa 6 Ukuboza 2022 yandikiye Musenyeri wa Diyosezi, Vincent Harolimana, Niwemushumba yasobanuye ko igihe amaze ku mugabane w’Uburayi cyamubereye umwanya wo kubura amaso, gutekereza, gushishoza, gusenga Imana amanywa n’ijoro no gusobanukirwa.

Nyuma y’ibi byose, ngo ni bwo yaje gusanga adakwiye gukomera ku isezerano ry’ubusaseridoti, afata umwanzuro wo gusezera. Aravuga ku mpamvu zirimo “uburyarya n’ubwibone bikomeje kwiyongera” mu murimo wa Kiliziya.

Ati: “Ku bw’iyo mpamvu, neguye ku murimo w’ubusaseridoti nari mazeho imyaka 15 ndetse n’izindi nshingano zose nari narahawe kugeza ubu.”

Niwemushumba yiga muri Kaminuza ya Vienna muri Austria. Yari yarahawe inshingano yo kuyobora Seminari into ya Nkumba iherereye mu karere ka Burera guhera muri Mutarama 2023.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Padiri agiye kwibera umudivantisiti w”umunsi wa 7

  2. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    niba nawe rata ntubaye nkababandi birirwa batera amada gusa, ubundi agakubitamo ikanzu ngo nipadiri.ngwino wibere umusivile nkatwe twese.

  3. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    IMANA ISHIMWE UBWO IMANA IRAKUROBYE NONE RERO UGARAGAZE UKURI WAMENYE NTUKWIHERERENE KUGIRANGO UKIZE IMITIMA Y’ABAGENZI BAWE BAGENDA BUHUMYI MU BYIMANA .KANDI ARI IMPUGUKE BAZI GUSOMA BAKABA BADASOMA UMUYOBOZI UMWE RUKUMBI IMANA YADUHAYE ARIWE BIBIRIYA YERA.

  4. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Imana ishimwe rwose ndishimye shimijijwe nuko Imana ikomeza kuyobora abayihaye bataryarya ikabakura mumwijima wimihango ikabageza mumucyo wukuri. impundu nizuwiteka.

  5. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Iyo bataguha visa yo kwiga hanze wari kuzakomeza kwihusha mu kiriziya urya ibyubuntu uhembererwa ibyo utemera usambana nki isazi ubeshya uko uhumetse ni ibindi bibi byose bya abashonji nkawe
    Imana ishimwe yo yatumye ugenda ukaba uzajya witunga udatunzwe natwe abakristu ??? Aya maturo tuba twarabatungishije ngo murya munter muryango heza nka avigare Imana Ndarangiza Mukandangurura ubupozompo
    Niyo azabatera umwaku kugeza mupfuye????ujye wibuka ko nuwaburaye abaha ifaranga rye rimwe
    Iyaba bose bajyaga bose bababonera visa mukagenda kuko nta kwemera nta muhamagaro wa abatindi bashonje kiriziya ikeneye
    Benshi muzanywa mu gipadiri no kurya ibyubuntu no kwigwizaho fr ni imitungo
    Uzagende uhirwe uronke Naho Ubundu wari waritoye ntawagutoye

  6. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Uwiteka ahimbazwe kubwa padri phocas.
    Gusa byaba byiza ubaye intwari ubwo buryarya bwose ukabushyira ahagaragara kuko hari benshi bazarimburwa no kuyobywa kdi hakira benshi ubaburiye bakareka kwizera ibinyoma bigishwa.

    Babuloni ishinjwa guha inzoga abatuye isi yose, byaba byiza ubaye nka pawulo wahumutse agahita arwanirira ishyaka kristo kdi akerekana ubuyobe bw’abayuda.

    Naburire abantu kugirango bataguma kuyobywa,
    Imana imushoboze.

  7. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Wibeshya Nta buryarya Buri muri Kiriziya Gaturika ahubwo uvuyemo Libera impamvu zawe harimo n,ibuhemu.Wigishijwe Ku buntu none uraminuje nibwo ubonye uburyarya.Unaniwe n,umuhamagaro wihimba ibindi.Unaniwe n,urushako wahizemo gusezerana na Kristo.

  8. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Umuntu namahitamoye mugihe ntawe abangamiye

  9. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Byiza cyane Phocas,urakoze gufata icyemezo cya kigabo ukava muri Babuloni, imyaka 15 ni myinshi wabonyemo byinshi,gusa uzaburire n’abandi ba padili bagenzi bawe kuko igihe Imana yateganirije kurimbura kiri bugufi.

  10. Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasezeye nyuma yo ‘gusobanukirwa’
    Byiza cyane Phocas,urakoze gufata icyemezo cya kigabo ukava muri Babuloni, imyaka 15 ni myinshi wabonyemo byinshi,gusa uzaburire n’abandi ba padili bagenzi bawe kuko igihe Imana yateganirije kurimbura kiri bugufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *