Muyaya yabyiniye ku rukoma nyuma y’uko u Bufaransa bushinje u Rwanda gufasha M23

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Itumanaho n’uw’itangazamakuru muri RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yakirije yombi ubutumwa bwa Leta y’u Bufaransa bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa mu butumwa iheruka kwandika ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko Leta y’u Bufaransa yamagana ubufasha u Rwanda ruha M23; isaba ko bwahagaraga.

Iti: “U Bufaransa buramagana ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23 ndetse bugasaba gahunda [y’ibiganiro] ya Luanda na Nairobi ishyirwa mu bikorwa byuzuye.”

Iyi Ambasade nta cyo yigeze ivuga ku mikoranire imaze igihe ivugwa hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubutumwa bwayo ku rundi ruhande bwakirijwe yombi na Minisitiri Patrick Muyaya, wavuze ko ibyavuzwe n’u Bufaransa byerekana intsinzi ya Congo n’ibyo yise uguhezwa k’u Rwanda ku ruhando rwa dipolomasi mpuzamahanga.

Muyaya yagize ati: “Imashini yo guhimba ndetse n’iy’ibinyoma ntizigera irusha ingufu iy’ukuri kugaragara. Bijyanye n’uru ruhande rugaragara rw’u Bufaransa, ihezwa ry’u Rwanda muri dipolomasi rirakomeje.”

Muyaya yunzemo ko u Rwanda rukwiye gukomeza kwamaganwa, rugafatirwa ibihano, rukagezwa imbere y’ubutabera kandi rugasana ibyangirijwe n’intambara Ingabo za Congo n’imitwe irimo FDLR bamaze igihe barwanamo na M23.

Iyi ntambara cyakora cyo u Rwanda rudahwema kugaragaza ko nta ruhare na ruto ruyigiramo, bijyanye no kuba nta bufasha na buke ruha umutwe wa M23.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Muyaya yabyiniye ku rukoma nyuma y’uko u Bufaransa bushinje u Rwanda gufasha M23
    Bwa burozi bohereje ngo bwice shebuja se bihindutse Amara.
    Imbwa gusa

  2. Muyaya yabyiniye ku rukoma nyuma y’uko u Bufaransa bushinje u Rwanda gufasha M23
    Hahaahahahahahaaaaa, yabuzwa niki se kubivuga kandi muminsi ishize baramushyize kugitutu mu myigaragambyo ngo navuge kumarozi boherereje perezida wabo, kandi bongeraho ko u Rwanda rukorana n’ Ubufaransa. arabivuga kugirango amakare agabanuke. iyo massage ntakirimo pe, Muyaya ameze nk’umwana babwira ngo cira aha mukubite.

  3. Muyaya yabyiniye ku rukoma nyuma y’uko u Bufaransa bushinje u Rwanda gufasha M23
    Ntiyishime kuko aba nyabulayi bagira indiminyinshi,knd icyobavuze sicyobakora,nonese Muyaya atekerezako kuba France ambassador atavuze kumikoranire ya FRDC na FDRL,aruko idahari?irahari birazwi,n’ibimenyetso byinshi barabifite!rero niyitonde kuko burya usekaneza n’useka nyuma!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *