2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare cy’intege nke kurusha ibindi ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Urubuga Global FirePower rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, mu ntangiriro z’uyu mwaka rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu kugira igisirikare gikomeye muri uyu mwaka wa 2023.

Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababarizwamo n’ibikoresho bya gisirikare igihugu gifite.

Urw’uyu mwaka rwakozwe hagendewe ku bihugu 145 byo hirya no hino ku Isi, bitarimo u Rwanda.

BWIZA yifuje kugendera kuri uru rutonde mu kugaragaza ibihugu 10 bifite Igisirikare cy’intege nke kurusha ibindi ku Isi muri 2023.

Ibihugu bya nyuma ku rutonde rw’ibifite Igisirikare cy’intege nke ku Isi birangajwe imbere na Bhutan, dore ko ubu bwami bwo mu majyepfo ya Aziya ari bwo buza ku mwanya wa 145 kuri ruriya rutonde.

Ibindi bihugu biri mu myanya y’inyuma byiganjemo byinshi bya hano ku mugabane wa Afurika nka Bénin, Liberia na Sierra Léone byose bibarizwa mu Burengerazuba bwawo.

Birimo kandi igihugu cya Somalia kimaze imyaka irenga 15 cyaribasiwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Ibihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare cy’intege nke muri 2023

1. Bhutan

2. Bénin

3. Moldova

4. Somalie

5. Liberia

6. Suriname

7. Bélize

8. Sierra Léone

9. Iceland

10. Repubulika ya Centrafrique.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *