2023:Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse burenga igipimo Leta yari yateganyije

Sangiza iyi nkuru

Hakurikijwe ibipimo by’Ikigega cy’imari ku Isi (IMF), bigaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho kugeza kuri 7% 2023.bisobanuye ko intego igihugu cyari cyihaye ya 6,2%

Byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Gashyantare 2024 agaragaza ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’ubukungu nyuma yo kuba bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, imbere y’abadepite imitwe yombi, yashimangiye ko kuzamuka k’ubukungu byatewe n’uko urwego rwa serivisi mu mwaka ushize rwatanze umusaruro ushimishije.

Dr Ngirente yavuze ko mu mwaka wa 2020, ubukungu bwagabanyutse ku kigero cya 3,4 % munsi ya zero, gusa ariko n’ubwo u Rwanda rwari ruvuye habi mu cyorezo cya COVID-19 mu 2021, ubukungu bwageze ku kigero cya 10,9%, muri 2022 buzamuka kuri 8,2%.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kubera ko urwego rwa serivisi rwakoze neza aho rwazamutse ruvuye ku kigero cya -6 %(munsi ya zeru) , mu gihe cya COVID-19 muri 2020, rugera kuri 12% mu mwaka wa 2021 ndetse n’umwaka wa 2022.

Ni mu gihe imibare ya 2023 kandi igaragaza ko urwego rwa serivisi rwazamutseho 10,9%,Ikoranabuhanga ryazamuye ubukungu ku kigero cya 33,2%, Uburezi kuri 18,9%, ubwikorezi kuri 14,3%, amahoteli na za resitora byazamutse ku kigero cya 18,3%.

Urwego rw’ubuhinzi muri 2021 rwazamutseho 6% mu gihe mu myaka ya 2022 umusaruro wagabanyutse ugera kuri 2% ,aho umusaruro w’ubuhinzi wo wageze kuri -1%.

Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3% mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2023.

Iyi raporo yanyuze abadepite n’Abasenateri ariko bongeraho ko hakwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *