Ikiganiro kirambuye Lukashenko yagiranye n’umukuru wa Wagner mbere yo kumucubya

Perezida Aleksandr Lukashenko wa Belarus, yashyize hanze ibikubiye mu kiganiro yagiranye na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner mbere yo kumucubya. Lukashenko yabitangarije mu ijambo yavugiye mu muhango yari yahuriyemo na ba Jenerali bo mu ngabo za Belarus wabereye mu mujyi wa Minsk. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Prigozhin yari yarahiriye gusenya ubuyobozi bukuru […]

Gen James Kabarebe yaganiriye n’abagaba b’Ingabo za Mozambique

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, bagirana ibiganiro. Gen Kabarebe ari mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Ibiganiro bye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique byabereye mu mujyi wa Pemba. Ni ibiganiro byanitabiriwe […]

Ntibantunganya abona Bunyoni na Nyamwasa bahuje ikibazo

Ntibantunganya Sylvestre wayoboye u Burundi kuva mu 1994 kugeza mu 1996 abona ifungwa rya GĂ©nĂ©ral [de Police] Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe n’umuyobozi mukuru wa Polisi risanzwe, cyane ko ari umunyapolitiki. Uyu munyapolitiki, mu kiganiro na Primo Media Rwanda, yabajijwe uko byagenze ngo Bunyoni wavugaga rikumvikana mu Burundi atabwe muri yombi, asubiza ko no […]

Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya yasuye u Rwanda

Lt Gen. Muganga ubwo yakiraga Gen. Ogolla

Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya, General Francis Ogolla, yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda guhera kuri uyu wa 26 Kamena 2023. Uyu musirikare yaje muri iki gihugu mu muhango wo gusoza ku mugaragaro imyitozo ihuriweho y’abasirikare bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, ‘Ushirikiano Imara’ yaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare riri i Musanze. Nyuma […]

Cardi B yifatiye ku gahanga Offset uherutse kumushinja kumuca inyuma

Umuhanzikazi Cardi B yatangaje ko abantu bakwiye kwima amatwi Offset nyuma y’uko amashinje kumuca inyuma n’undi mugabo w’inshuti ye anamusaba guhagarika ibyo akomeje kumuvugaho. Kuri uyu wa Mbere nibwo Offset yasibye inyandiko yari yashyize ku rubuga rwa Instagram ye, aho yagarukaga ku kuntu umuraperikazi Cardi B wari umugore we yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugabo.Icyo gihe […]

Abayoboye Amerika bakiriho usibye Trump bakomoka mu miryango yakoresheje abacakara – Ubushakashatsi

Mu gukora ubushakashatsi ku bisekuruza by’abanyapolitiki bo muri Amerika, isuzuma ryakozwe na Reuters ryerekanye ko kimwe cya gatanu cy’abagize kongere y’igihugu, ababaye perezida bakiriho, abacamanza bo mu rukiko rw’ikirenga na ba guverineri bakomoka mu buryo butaziguye ku bakurambere bagize Abirabura abacakara babo . Mu bantu 536 baheruka babaye muri Kongere, Reuters, yemeje ko nibura 100 […]

Nkore iki?Umusore wanteye inda inshuro eshanu yantegetse kuzikuramo anyitura kunta

Umukobwa utarashatse ko amazina ye atangazwa yanditse agisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko umugabo bakundanye amuteye inda ubugira gatanu ariko ngo akamwitura kumusiga. Yagize ati”Sindi butangaze amazina yanjye , gusa sindi umunyarwanda n’ubwo mpatuye kuko nkomoka muri kimwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.” Ndi umukobwa w’imyaka 33 y’amavuko .Nakundanye n’umusore tukiga mu […]

Intwaro zakoreshwaga n’abarwanyi ba Wagner zigiye guhabwa Ingabo z’u Burusiya

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko ibikoresho bikomeye bya gisirikare byari bifitwe n’abacanshuro ba Wagner bizoherezwa mu ngabo z’u Burusiya, mu gihe Moscou ishaka kugenzura umutwe w’abacancuro bigometse. Umuyobozi yivumbuye nyuma yo gushinja minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ubugambanyi no kumwicira abarwanyi. Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yagize ati: “Imyiteguro irakomeje yo kohereza […]

USA yateguje RDC akaga mu gihe MONUSCO yagenda

Ambaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Robert Wood, yateguje ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibihe by’umutekano bigoye kurushaho mu gihe ingabo za misiyo y’amahoro izwi nka ‘MONUSCO’ zagenda. Uyu mudipolomate ubwo yari imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yagaragaje ko bihangayikishije kuba Leta ya RDC ikomeje guhatiriza MONUSCO ngo […]

Hategekimana Filipo yahinduye amazina kenshi « ashaka umutekano »

Ubwo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena, umushinjacyaha yamusabiraga gufungwa burundu, yagarutse ku guhindura amazina kwa Hategekimana Filipo, nk’amwe mu mayeri yo gushaka gucika ubutabera. Hategekimana Filipo, Biguma, alias Hakizimana Philippe, Philippe Manier. Abantu bane mu muntu umwe. Kuri nyir’ubwite ngo byari inzira yo kurinda umutekano w’umuryango we no kubona ubuhungiro. Na magingo, […]

Nyarugenge: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’uwari umuyobozi muri RGB

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Kamena, Urukiko Rukuru i Nyamirambo rwanze ubujurire bwa Emmanuel Nibishaka wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), kandi rugumishaho igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe. Usibye iki gihano, Nibishaka yaciwe kandi ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda . Ku itariki ya 14 Ukuboza, umwaka ushize, […]

Kunywa Divayi itukura bishobora kurwanya ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije

Divayi itukura ni kimwe mu binyobwa bikunda gukoreshwa haba mu misango y’ubukwe, mu birori ndetse no mu rugo.Umuntu ufata ikirahure cya Divayi itukura ngo aba afite amahirwe yo kugabanya ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije. Divayi itukura nibyo iri mu binyobwa bisembuye, nyamara twavugako yihariye kuko yo ntabwo ari byeri, rufuro cyangwa ngo ibe liquor, ahubwo nyine […]

Waendesha mashtaka wa Ufaransa wanataka kifungo cha maisha kwa Hategekimana

Waendesha mashtaka wa Ufaransa wameiomba ‘Cour d’Assises de Paris’ kutoa kifungo cha maisha jela kwa mshukiwa Philippe Hategekimana, anayejulikana kama ‘Biguma,’ kwa jukumu lake katika Mauaji ya Kimbari ya 1994 dhidi ya Watutsi . Hategekimana, aliyekuwa naibu kamanda wa jeshi la polisi nchini Gendarmerie (polisi), anatuhumiwa kupanga mauaji ya Watutsi na kuweka vizuizi barabarani ili […]

Yevgeny Prigozhin washyuhije Putin umutwe ni muntu ki?

Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ishyamba si ryeru mu Burusiya, nyuma y’uko umwuka mubi wadutse hagati y’Igisirikare cy’iki gihugu na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner. Umwuka mubi ndetse n’ubwoba bwa Coup d’à‰tat byadutse mu Burusiya, nyuma y’uko Prigozhin yari amaze kurahirira gusenya inzego zose z’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burusiya. Ni nyuma yo kugishinja […]

Nyamagabe: Umugabo arakekwaho kwica umugore

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugore yari yarabyaranye n’abandi bagabo igihe umugabo we yari afunzwe . Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye tariki ya 16/06/2023 saa 17h00 z’umugoroba mu Mudugudu wa Murangara, Akagari ka Gasarenda, Umurenge wa Tare, Akarere ka […]

Buri mwimukira u Bwongereza buzohereza azatangwaho Frw arenga miliyoni 250

Ubusesenguzi bwakozwe n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza (Home Secretary) bwagaragaje ko buri mwimukira ‘utemewe n’amategeko’ iki gihugu kizohereza mu Rwanda cyangwa ibindi bizagirana amasezerano, azagitwara ibihumbi 169 by’Amapawundi (Frw miliyoni 255). Bugira buti: “Ikiguzi giteganyijwe cyagaragaye ku kwimura umuntu umwe ni £169,000. Iki kiguzi kireba gusa abantu binjira muri UK mu buryo butemewe n’amategeko.” […]

Petrović wahoze atoza APR FC ayitegerejwemo

Umunya-Serbia, Ljubomir “Ljupko” Petrović wahoze atoza APR FC, ategerejwe i Kigali aho bivugwa ko agomba kongera gutoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu mukambwe w’imyaka 76 y’amavuko, azwiho cyane kuba yaratwaranye UEFA Champions league na Crvena zvezda/Red Star Belgrade y’iwabo. APR FC yayitoje muri 2015, ayigarukamo muri 2018 mbere y’uko batandukana nyuma y’igihe gito kubera uburwayi. […]

Paris: Hategekimana Philippe yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa buburana na Hategekimana Philippe alias Biguma ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwamusabiye igifungo cya burundu. Urubanza rwa Hategekimana wari komanda wungirije wa jandarumori muri Nyanza mu 1994 ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris. Kuri uyu wa 26 Kamena 2023, ubushinjacyaha bwahariwe umwanya, bagaragaza ibimenyetso bishinja Hategekimana […]

Juno Kizigenza yabuze ayo acira n’ayo amira ku byo Ariel Wayz yamushinje

juno_kizigen034f-aefe6-1-667x445.jpg

Nyuma y’uko hashize iminsi micye hagiye hagaragara amashusho Juno Kizigenza arikumwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz bikaza kuvugwa ko aba bombi bashobora kuba basubiranye, uyu musore yatangaje ko kugaragara barikumwe ari nk’uko yamenyana n’undi muntu uwari wese. Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yabazwaga niba yarakundaga Ariel Wayz by’ukuri ariko akabyemera atazuyaje avuga ko byari bimeze neza […]

Zambia: Igipolisi cyataye muri yombi umuhungu wa Edgar Lungu wahoze ari perezida

Polisi ya Zambia kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kamena 2023, yataye muri yombi umuhungu w’uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu, imushinja gutunga umutungo ukekwaho kuba waravuye mu byaha . Daliso Lungu w’imyaka 36, ñ€â€čñ€â€čumucuruzi, yashinjwaga hamwe n’umugore we Matildah Milinga, na we ufite imyaka 36, ñ€â€čñ€â€čnk’abayobozi b’ikigo cyitwa Saloid Traders Limited. Mu itangazo ryatangiwe mu […]

Musanze: Batatu bakurikiranweho kwica umuntu bakamuca umutwe

Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye y’abantu batatu, harimo abagabo babiri n’umugore umwe bakurikirinyweho icyaha cyo kwica umusaza w’imyaka 64 bakamukata umutwe . Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko iki cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kinonko, Akagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja, Akarere ka Gakenke ku italiki 16 Kamena 2023 ahagana saa […]