Ntibantunganya Sylvestre wayoboye u Burundi kuva mu 1994 kugeza mu 1996 abona ifungwa rya Général [de Police] Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe n’umuyobozi mukuru wa Polisi risanzwe, cyane ko ari umunyapolitiki.
Uyu munyapolitiki, mu kiganiro na Primo Media Rwanda, yabajijwe uko byagenze ngo Bunyoni wavugaga rikumvikana mu Burundi atabwe muri yombi, asubiza ko no mu Rwanda habaye inkuru isa n’iyi ubwo Kayumba Nyamwasa wari ukomeye mu gisirikare yahungaga.
Yagize ati: “Aho ntutangare. Mu buzima bwa politiki ni ibintu bisanzwe. Mu Rwanda, Kayumba Nyamwasa ari hehe? Ndamuzi aha ngaha, yazanye n’Umukurru w’Igihugu, ahagarariye igisirikare cy’u Rwanda, twari mu munsi mukuru w’igisirikare cy’u Burundi. Ni ukuvuga ko yari umuntu wa hafi y’Umukuru w’Igihugu. Ubu ari hehe?”
Ntibantunganya yavuze ko mu buzima bwa politiki, hari igihe kigera abantu ntibumvikane. Kuri Bunyoni, ngo ashobora kuba azira kuba atarakoresheje neza umutungo w’igihugu cyangwa akaba yarashakaga gukura Evariste Ndayishimiye ku butegetsi. Yatanze urugero rw’Umurundi witwaga Maconco washatse gukura ku butegetsi umwami Mwezi Gisabo.
Ati: “Wumvise ibyagiye bivugwa, bashobora kuba bagenda bati ‘Habaye ukutumvikana’, umwe agira ati ‘ndenge undi’, bidaciye mu nzira nziza. Mu mateka y’u Burundi hari umuntu witwaga Maconco, hari ku mwami witwaga Mwezi Gisabo, hari mu myaka y’1900 bigitangira. Maconco rero, agashaka guhirika umwami. Perezida Ndayishimiye bwa mbere yatangiye avuga ngo ‘abashaka kuba ba Maconco’, hanyuma abantu baravuga ngo ni Bunyoni.”
Kayumba Nyamwasa we yahunze ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Général, yaje kwamburwa hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rukuru rwa gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24 adahari mu 2011, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, gutoroka igisirikare no kubiba amacakubiri. Ubu ari mu buhungiro.


