Umugenzuzi arabaza icyo imari ishorwa mu bigo by’ibinyamahanga imarira Abanyarwanda

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta wungirije, Munyanturire Jean Claude, arabaza ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, n’izindi nzego zikorana na cyo icyo imari gishora mu bigo (companies) by’ibinyamahanga imarira Abanyarwanda. Ni ikibazo yabajije ubwo abayobozi bitabaga komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, kuri uyu wa 11 Nzeri 2023. Reba videwo […]
Perezida wa Madagascar yeguye nyuma yo kwemeza kandidatire ye mu matora ataha
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro ko ari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu giherereye mu Nyanja y’u Buhinde ateganijwe ku itariki ya 9 Ugushyingo, nk’uko urukiko rw’itegeko nshinga rw’iki gihugu rubiteganya. Itegekonshinga rya Madagascar risaba umukuru w’igihugu uri ku butegetsi ushaka kongera guhatanira umwanya wa perezida kubanza […]
Diamond yatunguranye ubwo yavaga mu isanduku bashyinguramo
Ku cyumweru, tariki ya 10 Nzeri, Diamond Platnumz yasize abakunzi b’umuziki bibaza byinshi nyuma yo kumubona ku rubyiniro avuye mu isanduka bashyinguramo mu gitaramo yakoreye i Ruangwa mu Karere kaLindi. Imbaga y’abantu yatunguwe no gutinyuka k’uyu muhanzi maze benshi bajya ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bagaragaze ko batangajwe n’iyi migirire y’uyu muhanzi.Umufana umwe yanditse kuri […]
Impamvu nyamukuru Ssalongo yarongoye abagore 7 icyarimwe
Habibu Ssalongo wo muri Uganda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kurongorera rimwe abagore barindwi mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kubyara abana 100. Uyu mugabo yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yahaye Daily Monitor. Ati: “Mu muryango wanjye turi bake cyane, rero ndashaka kubyara abana benshi kugira ngo nubake umuryango mugari.” Ku cyumweru ni […]
Somalia: Abantu batatu barimo umudepite biciwe mu gitero cyigambwe na Al Shabab
Kuri uyu wa Mbere, nibura abantu batatu bishwe barimo umudepite ndetse n’umukozi w’akarere, ubwo igisasu cyaturikiraga muri leta ya Galmudug yo muri Somalia rwagati, nk’uko umuyobozi mu nzego z’umutekano yabyemeje. Iki gitero cyabereye mu mujyi wa El-Garas, ingabo z’igihugu cya Somalia zavuze ko zabohoye ziwambuye abaterabwoba ba al-Shabaab zibifashijwemo n’abaturage mu rukerera rwo kuri uyu […]
Victoire Ingabire yahishuye ko yari yaraburiye CSP Kayumba ‘wahondaguraga’ abagororwa
Umunyapolitiki Victoire Ingabire yahishuye ko mu gihe yari afunzwe, yaburiye CSP Kayumba Innocent bitewe n’uko uyu wahoze ari umukozi w’urwego rw’ihugu rushinzwe igorora (RCS) ‘yahondaguraga’ imfungwa n’abagororwa. CSP Kayumba wasezerewe muri RCS kubera ibyaha yahamijwe n’ubutabera, aherutse gutabwa muri yombi hamwe n’abandi bofisiye b’uru rwego, aho bakurikiranweho ibirimo kudatanga amakuru ku cyaha cy’ubugome, bifitanye isano […]
Watu 3 wameuawa akiwemo mbunge katika mlipuko uliotokea katikati mwa Somalia
Takriban watu watatu waliuawa, akiwemo mbunge na mfanyakazi wa manispaa ya eneo hilo, katika mlipuko wa bomu katika jimbo la kati la Somalia la Galmudug siku ya Jumatatu, afisa wa usalama alithibitisha. Shambulizi hilo lilitokea katika mji wa El-Garas, ambao Jeshi la Kitaifa la Somalia lilisema kuwa lilikomboa kutoka kwa magaidi wa al-Shabaab kwa usaidizi […]
C.Ronaldo yigomwe Hoteli ye afasha abarokotse umutingito muri Maroco
Umukinnyi Christiano Ronaldo yemeye gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito wibasiye abanye Marroc mu cyumweru gishize aho yatanze hoteli y’inyenyeri enye ngo abarokotse bayikoreshe. Ni Hoteli ihenze izwi ku izina rya ‘Pestana CR7 Marrakesh Hotel’iherereye mu Mujyi wa Marrakesh.Ifite ibyumba birenga 170 kuyiraramo bikaba bitwara amapawundi 130 ‘£130’ ku ijoro rimwe. Uyu mujyi uherereyemo iyi Hoteli wibasiwe […]
Perezida Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza, amuvuga imyato
Perezida Paul Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza William uheruka gupfa azize uburwayi. Ku wa 30 Kanama ni bwo Ntidendereza wari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yapfuye, mbere yo gushyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023. Perezida Paul Kagame mu butumwa bwe bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye […]
Kazungu yari anyishe habura gato: Ishimwe uvuga ko bigeze kuba incuti
Umukobwa witwa Ishimwe Ange avuga ko hari ubwo yigeze gusabwa na Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu kumusura iwe akabyanga, ibyo avuga ko byamurokoye kuba yarashoboraga kumwica. Uyu mukobwa avuga ko bigitangira Kazungu yagiye aho yacururizaga akabari ku Kimironko, aherekejwe n’undi muntu w’umusore. Icyo gihe ngo yaje nk’abandi bakiriya basanzwe, gusa akaba ari umuntu wisanzura cyane […]
Niba ucika intege uri gutera akabariro dore icyo wakora ngo bikire burundu
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro dore icyo wakora ngo bikire burundu. Hari umuti mwiza kandi utagira ingaruka witwa REVIVE CAPSULE ikozwe mu byatsi bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza. REVIVE CAPSULE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka […]
‘Calm Down’ ya Rema yesheje agahigo kadafitwe n’uwariwe wese
Divine Ikubor uzwi nka REMA, indirimbo ye Calm Down yesheje agahigo ko kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwe rwa Spotfy , aho abasaga miliyali bamaze kuyireba.Iyi ndirimbo imaze kwigarurira imitima y’abantu kuri You Tube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 600 nyuma y’imyaka igeze kuri ine yamamaye mu muziki. Ibi bimuhesha kuba umuhanzi mwiza uri mu beza […]
David Bayingana ahangayikishijwe n’uburyo basigaye basohorwa mu tubari

Nyuma y’iminsi micye amabwiriza agenga ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro asohotse,abantu benshi bakomeje kutabivugaho rumwe hasabwa ko iki cyemezo cyakongera kunonosorwa kikavugururwa. Kuva taliki ya mbere Nzeri 2023, nibwo aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Kanama ikanzura ko Utubari n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro bizajya bifunga saa saba mu minsi y’imibyizi […]
Ingabo za FARDC n’iza Sudani y’Epfo zarasaniye ku mupaka muri Haut-Uele
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 10 Nzeri, mu Ntara ya Haut-Uele, ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zakozanyijeho n’ingabo za Sudani y’Epfo nk’uko amakuru yaturutse mu nzego z’umutekano yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Congo avuga. Bivugwa ko ingabo za Sudani y’Epfo zari zikurikiranye inyeshyamba za NAFSA mu gace ka Waliwa, agace ko muri Sheferi […]
U Bufaransa bwatangaje ko Bazoum wahiritswe ari we wenyine wakwirukana ingabo zabwo
Leta y’u Bufaransa yatangaje ko Mohamed Bazoum wakuwe ku butegetsi n’abasirikare bayobowe na General Abdoulamane Tchiani ari we wenyine wategeka ko ingabo zabwo ziva muri Niger, zikabyubahiriza. Ibi byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa 10 Nzeri 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’ihuriro rya G20 rigizwe n’ibihugu byateye imbere. […]
Le chef de l’opposition tanzanienne a été libéré sous caution
Après une brève détention et un interrogatoire par la police dimanche soir, le leader de l’opposition tanzanienne, Tundu Lissu, a été libéré sous caution. Le principal leader de l’opposition tanzanienne, Tundu Lissu, et au moins deux de ses principaux collaborateurs ont été arrà ªtés dimanche par la police pour avoir organisé un rassemblement illégal, ont annoncé […]
Naragambaniwe: CSP Kayumba wayoboye amagororero menshi
CSP Kayumba Innocent wayoboye igororero rya Rubavu, iya Huye n’irya Nyarugenge arahakana gutanga amabwiriza yo kwica umugororwa wibye ikiringiti no gukorera iyicarubozo abagororwa, akemeza ko yagambaniwe n’abakomeye. Mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Rubavu, CSP Kayumba yagize ati: “Ibi byose igituma mvuga yuko ari ubugambanyi, mwagiye mubona ba bandi bise abatangabuhamya ariko njye nabita […]
Sheebah atewe impungenge n’ubwambure bwe bushobora kujya hanze
Umuhanzikazi Sheebah Karungi ntiyorohewe n’ibibazo nyuma y’uko atangaje ko telephone ye yibwe bityo akaba afite impungenge ko yakwandagazwa. Nk’uko amakuru abitangaza ngo kuri ubu uyu muhanzikazi ntasinzira kubera ubujura bwa telefone ye bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umuriro waburaga bitunguranye arimo aririmbira ahitwa Arua, mu majyaruguru ya Uganda. Sheebah ahangayikishijwe cyane n’uko abajura bashobora […]
Kenya iravugwaho guca inyuma EAC mu masezerano y’ubucuruzi n’u Bwongereza
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda na Tanzaniya byihoreye bishaka amasezerano yabyo nyuma y’uko Kenya ibisize inyuma mu biganiro by’ubucuruzi n’u Bwongereza. Nyuma y’uko u Bwongereza buvuye mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (E.U) mu kiswe Brexit mu 2019, iki gihugu cyatangiye gushaka amasezerano y’ubucuruzi hanze y’Umuryango w’Ubumwe […]
RDC yashyize Wazalendo ku mutwe w’u Rwanda
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irashinja u Rwanda kuba ari rwo rwaba rwarashinze imitwe y’inyeshyamba Leta ya Congo yise ‘Wazalendo’. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba, ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari kumwe na bagenzi be mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Muri iyi nama Minisitiri […]
Kayonza: Hari Abanyarwanda n’Abatanzaniya bagikoresha uburyo gakondo mu buhahirane
Abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya baracyifashisha uburyo bw’ubucuruzi bwo mu bihe byashize bwo guhererekanya ibicuruzwa, aho umwe aha undi icyo akeneye, mugenzi we akamwishyura amuha icyo nawe akeneye aho gukoresha amafaranga, icyo bita mu gifaransa ‘Commerce de troc’. Isoko rya Kibare mu Murenge wa Ndego, mu karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, rikunze […]
Imyaka 22 irihiritse Al Qaeda igabye ibitero karahabutaka kuri Amerika: Uko byagenze
Ku itariki nk’iyi ya 11 Nzeri mu myaka 22 ishize, umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wagabye igitero karahabutaka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igitero Amerika itazigera yibagirwa mu mateka yayo, kuko uretse kuba hari abaturage bayo babarirwa mu 3,000 bakiguyemo hari n’ibindi byinshi bifite agaciro kabarirwa muri za miliyari z’amadorali yagitakarijemo. Biba hari […]
Mahama: Abamotari bo mu nkambi bakoresha permis z’indundi bahawe igihe ntarengwa
Abantu bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga byatangiwe mu Burundi bo mu Nkambi ya Mahama bahawe igihe ntarengwa cy’itariki ya 01 Ukwakira cyo kutazongera kuzikoresha ahubwo bagashaka impushya zo mu Rwanda. Ibi byatangarijwe mu nama yahurijwemo abamotari bose bo mu Nkambi y’impunzi ya Mahama, mu burasirazuba bw’u Rwanda. Ikintu rukumbi cyaganiriweho ni ukubuza permis z’indundi nk’uko […]
Umutwe uhanganye na M23 washenguwe n’iyimurwa rya Général Cirimwami wawufashaga
Habyarimana Jean-Claude alias Jules Mulumba uri mu barwanyi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura CMC ugizwe n’Abahutu b’Abanyekongo bahanganye na M23, yagaragaje ko yashenguwe bikomeye no kuba Général Major Peter Cirimwami wabafashaga yarimuriwe muri Ituri. Gen Maj. Cirimwami yari ashinzwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yimuriwe muri Ituri muri Nyakanga 2022, asimburwa […]
RDC ikomeje kwatswaho umuriro izira Stanis Bujakera
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kotswa igitutu, nyuma yo guta muri yombi umunyamakuru Stanis Bujakera. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Bujakera usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru ACTUALITE.CD akanaba umunyamakuru wa Jeune Afrique yatawe muri yombi afatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili. Itabwa muri yombi kugeza ubu […]