Mahama: Abamotari bo mu nkambi bakoresha permis z’indundi bahawe igihe ntarengwa

Sangiza iyi nkuru

Abantu bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga byatangiwe mu Burundi bo mu Nkambi ya Mahama bahawe igihe ntarengwa cy’itariki ya 01 Ukwakira cyo kutazongera kuzikoresha ahubwo bagashaka impushya zo mu Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu nama yahurijwemo abamotari bose bo mu Nkambi y’impunzi ya Mahama, mu burasirazuba bw’u Rwanda. Ikintu rukumbi cyaganiriweho ni ukubuza permis z’indundi nk’uko amakuru ikinyamakuru Rwanda News Agency gikesha SOSMediasBurundi avuga.

Mufite ukwezi kumwe n’igice kugeza ku itariki ya 01 Ukwakira mukoresha izi mpushya zo gutwara “zikoze mu mpapuro” ibiziriho bidasomwa mu buryo bw’ikoranabuhanga n’imashini zacu,” uyu ni komisieri wa polisi ushinzwe inkambi ya Mahama wongeyeho ko n’uburyo butemewe bukoreshwa kugirango babone izo mpushya buzwi.

Abakora ibikorwa byo gutwara abantu kuri moto basabwe kwiyandikisha muri polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Rwanda bagakora ikizamini bagahabwa impushya zikoranye ikoranabuhanga z’u Rwanda.

Muri iyi Nkambi ya Mahama, gutwara abantu kuri moto hagati ya centre ya Kirehe n’iyi nkambi ngo bitunze imiryango myinshi. Ni mu gihe abandi bakorera hagati ya Kirehe n’umupaka wa Rusumo mu birometero hafi 30.

Ku ruhande rwayo ariko, polisi igira inama aba gushaka permis z’u Rwanda kuko, aba Barundi bashobora no kuzikoresha mu gutwara no mu bindi bice by’igihugu. Ivuga ko hagamijwe kugabanya impanuka ziterwa na moto kuko ngo byagaragaye ko benshi muri aba bamotari bo mu nkambi batazi gutwara neza kandi batazi amategeko y’umuhanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *