Davos: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Zelensky

gd-8bpjxiau3fgb.jpg

Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Ibiganiro byabo byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane. Yahuye kandi n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken. Baganiriye ku bufatanye n’umubano […]

Nyaruguru: Inkuba yakubise inka ebyiri z’umuturage zirapfa bahita bazirya

b3fceb78-b441-42b7-87cf-d53862e14456-2.jpg

Mu mvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2024, inkuba, bise “umwami wo hejuru”, yakubse inka ebyiri z’umuturage witwa Gahamanyi Augustin, utuye mu mudugudu wa Gihango, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, zihita zipfa. Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 16 Mutarama, abaturage bazindutse bazibaga bajya […]

Umwanditsi Rahim Mohamed asanga ibibera Gaza bidakwiye kugereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku Cyumweru hari hashize iminsi 100 kuva imirwano itangiye hagati ya Israel na Hamas, yatewe n’igitero by’ubugome cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu majyepfo ya Israel. Nubwo umubare w’abahitanwa n’ubu, kuri ubu, bidashoboka kugereranywa neza na neza, ntawabura gushidikanya ko abantu bamaze gupfa ari benshi nubwo hari abasanga utabigereranya na jenoside nk’iyakozwe […]

Nyamasheke: Inyubako yubakwaga yagwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima

Inyubako irimo kubakwa yaguye mu Karere ka Nyamasheke, umurenge wa Ruharambuga, akagari ka Kanazi, ahantu bakunze kwita kwa “Shangazi”. Ibi byabereye ahari kubakwa sitasiyo ya lisansi, bituma umuntu ahita apfa, abandi batatu barakomereka. Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RBA, ahagana saa sita kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama. Abinyujije kuri X yagize […]

Burundi:Imbonerakure zindobanure zasoje imyitozo izinjiza mu kazi k’ubucanshuro

Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, rwo muri komine za Mugina na Rugombo mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Mutarama 2023, umunyamabanga mukuru w’iri shyaka RĂ©vĂ©rien Ndikuryayo arwizeza kubashakira imirimo y’ubucanshuro mu mahanga. Imyitozo yabereye mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ni imyitozo yitabiriwe […]

Perezida Kagame yitabiriye WEF mu Busuwisi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ya World Economic Forum (WEF) ibaye ku nshuro ya 54. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azitabira ibiganiro bitandukanye byateguwe muri iyi nama birimo icyo aza kwitabira uyu munsi hamwe na perezida wa Ghana Nana Akufo- Addo ndetse na Visi perezida wa […]

FARDC yemeje ko yo na SADC batangiye kugaba ibitero kuri M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko Ingabo zacyo zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 zifatanyije n’iza SADC. Byemejwe na Lt Gen Fall Sikabwe usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo kuri uyu wa Kabiri yari ayoboye inama yahuje FARDC n’ingabo za SADC. Yavuze ko Ingabo […]

Abashaka Trump ku butegetsi batangiye kumwegereza intebe Biden atarayivaho

Mu gihe habura amezi macye ngo muri Amerika habe amatora, abaturage muri Leta ya Lowa batangiye kugaragaza inyota bafitiye Donald Trump. Uyu mugabo wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatsinze amatora y’ibanze mu ishyaka rye ry’Aba-Republican muri Leta ya Iowa mu gushaka uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Mu majwi 99% […]

Rubavu: RDF yarashe mu cyico umusirikare wa FARDC, 2 ibafata mpiri

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje mu ijoro ryacyeye Ingabo zari ku burinzi zarashe mu cyico umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abandi babiri bafatwa mpiri. Byabereye murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko, umudugudu wa Rutagata. RDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko “mu ma saa saba z’urucyerera abasirikare batatu bo mu ngabo […]

Uko Kabila wujuje imyaka 23 arasiwe mu biro bye yapfuye

Ku itariki nk’iyi ya 16 Mutarama 2001, ni bwo Laurent-DĂ©sirĂ© Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe arashwe n’umwe mu basirikare bamurindaga. Uyu mukambwe wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yishwe nyuma y’imyaka hafi ine afashijwe guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko n’abarimo Ingabo z’u Rwanda (RDF). Kabila yahumetse umwuka we wa […]

Mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu hazakomeza kwibasirwa n’imvura idasanzwe

Ikigo cy’igihugu cy’teganyagihe (Meteo Rwanda) cyatanze umuburo kivuga ko mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu hazakomeza kugwa imvura idasanzwe kugeza ku itariki ya 20 Mutarama 2024. Iteganyagihe rya Meteo Rwanda ryaburiye ko “ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi zishobora kuba mu bice byo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu aho biteganijwe ko imvura yiyongera [hagati ya milimetero 60 na 120]. Birashoboka […]

Masisi: Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC ubu iri kubera muri centre ya Karuba

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo yakomeje mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama 2024 muri centre ya Karuba, muri Sheferi ya Bahunde, muri Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Congo muri ako gace aravuga ko imirwano yiganje muri centre ya Karuba, imaze ibyumweru […]

Aba-Houthi barashe ubwato bw’imizigo bwo muri Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko inyeshyamba z’Aba-Houthi zarashe ubwato bw’imizigo bwo muri Amerika zikoresheje missile ya ballistique ku nkombe za Yemeni. Ubu bwato, Gibraltar Eagle, bwatangaje ko “nta nkomere cyangwa ibyangiritse bikomeye”, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom). Ubwato buriho ibendera ry’Ibirwa bya Marshall bwakomeje urugendo rwabwo […]

Uganda:Uzabona uwarashe Pasiteri Bugingo azahembwa amamiliyoni

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nibwo humvikanye amakuru y’umupasiteri uzwi cyane muri Uganda warusimbutse nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu agahitana umurinzi we witwa Richard Muhumuza. Uyu mukozi w’Imana akimara kurusimbuka , yaje gutanga ubuhamya, avuga ko abantu bitwaje intwaro bamurashe bakiruka bazi ko bamwishe ariko ku bw’ibyago bahitana uwari umurinzi we. Kuva ubwo inzego […]

Ngororero: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 5000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba n’umurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we. Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, nyuma y’uko ibikorwa bya Polisi byakorewe mu murenge wa Ngororero, […]

FIFA yahembye Messi nk’umukinnyi wahize abandi muri 2023

Lionel Messi ni we wegukanye igihembo cya FIFA cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka ushize wa 2023, ahigitse Erling Haaland na Kylian MbappĂ© bari bagihataniye. Ni ku ncuro ya munani FIFA yatangaga biriya bihembo nyuma yo kubitanga bwa mbere muri 2016. Messi usanzwe akinira LA Galaxy, nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA cy’uyu mwaka […]

Amajyepfo: Haracyari ahantu batagira network za telefone

Mu Mirenge yo mu turere dutanu ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi abahatuye baravuga ko batorohewe no kujyana n’umuvuduko iterambere rigezeho bitewe n’uko telefone zabo nta huzanzira (Network) ziba zifite. Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko buri mu biganiro n’amasosiyete y’itumanaho kugira ngo hashakwe umuti urambye. Abagaragaza imbogamizi mu gukoresha telefone n’izindi serivisi zisaba ihuzanzira biganjemo abo […]

M23 yongeye gushinja FARDC n’imitwe ikorana nayo kumisha ibisasu mu baturage

Umutwe wa M23 ukorera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,urashinja ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo FDRL kuwugabaho ibitero ikanamisha ibisasu mu baturage. ibi byatangajwe n’umuvugizi w’aba barwanyi Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko kuva ahagana saa 17h45 zo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mutarama 2024, ingabo zihuriweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa, zagabye ibitero mu duce […]

Ingendo z’indege za Kenya Airways zakumiriwe muri Tanzaniya

Tanzaniya yabujije Kenya Airways gukora ingendo z’indege hagati ya Nairobi na Dar-es-Salaam mu rwego w kwihorera kuri Kenya. “Ibi ni ugusubiza icyemezo cyafashwe n’abayobozi bashinzwe indege ba Repubulika ya Kenya cyo kwanga icyifuzo cya Tanzaniya gisaba gukoresha indege z’imizigo za Air Tanzania Company Limited hashingiwe ku burenganzira bw’ubwisanzure mu rujya n’uruza hagati ya Nairobi n’ibindi […]

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi wasabye u Burundi n’u Rwanda kuganira byihuse

Umuryango Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wasabye ko u Burundi n’u Rwanda byagirana ibiganiro bigamije gukura igitotsi kiri mu mubano w’ibihugu byombi. Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’uyu muryango w’ibi bihugu by’i Burayi Rita Laranjinha aho yasabye ko ibihugu byombi bigomba kwicara bikaganira kugirango umubano uzahuke. Yaboneyeho kunenga igihugu cy’u Burundi cyafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza u […]