Bobi Wine yarashwe
Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri yarashwe na Polisi ya Uganda. Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rw’uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka NUP buvuga ko yarasiwe akaguru ahitwa Bulindo. Buragira buti: “Perezida wacu Bobi Wine yarasiwe akaguru na Polisi muri Bulindo. Yahise ajyanwa ikitaraganya kwa muganga kugira […]
Yago yatorotse ubutabera akurikiranyweho ibyaha biremereye
Dr. Murangira B. Thierry,Umuvugizi wa RIB,kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, yavuze ko Nyarwaya Innocent,uzwi ku izina rya Yago yahunze bitewe n’ibyaha akurikiranweho,yongera kuvuga ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera ko abantu nka Yago bakorera ibyaha hanze baburirwa. Yago wari umaze iminsi atangaza ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze koahunze igihugu . Ati:“Rwanda nkunda, […]
RDF na FARDC barateganya gukora Operasiyo y’iminsi 5 yo gutsinsura FDLR
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barateganya guhurira mu bikorwa bya gisirikare byo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Iby’iyi operasiyo byaganiriweho ku wa 29 no ku wa 30 Kanama, ubwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bahuriraga mu nama yabereye mu karere ka […]
Impamvu wanyuze muri ubwo buzima
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, (Abaroma 8:28) Ibibazo n’ibisubizo n’impamba y’urugendo ku mukiranutsi w’Imana. Kuva ari umubyeyi utari gito kandi uzi icyo agambiriye kuri buri mwana we, abatoza uburyo bwo kwifata mu bihe bitandukanye. Amarira, agahinda, agasuzuguro, umujinya, indwara, ibyago, ibihombo, ubuhemu, ukunyagwa, intambara, […]
U Rwanda ruravugwaho gufasha u Burusiya kubona amadevize bwarafatiwe ibihano
Kuri uyu wa Mbere, ikigo cy’itangazamakuru gikora inkuru zicukumbuye cyo mu Burusiya, Vyorstka, cyatangaje ko u Burusiya bwinjije miliyoni zisaga 29 z’Amadolari ya Amerika n’inoti z’Amayero avuye mu Rwanda, nubwo Uburengerazuba bwabufatiye ibihano ku gutumiza amafaranga yabo mu mahanga. Muri Werurwe 2022, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) byabujije kohereza inoti zabo mu Burusiya […]
FDLR yashimuse umushoferi w’umunya-Kenyakazi
Leta Kenya yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umushoferikazi wo muri iki gihugu uheruka gushimutwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR arekurwe. Ku wa 27 Kanama ni bwo Grace Wanza Munyao yashimutiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR, nk’uko ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 riheruka kubitangaza. Umunyamabanga Mukuru […]
RDC: Uwabaye kandida Perezida mu matora aheruka yatawe muri yombi n’ubutasi
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 2 Nzeri, uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Seth Kikuni, yafashwe kandi “afungwa mu buryo butemewe n’amategeko” n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), nk’uko bene wabo babitangaje. Kuri konti ye ya X, AndrĂ© Claudel Lubaya, avuga ifatwa rya mugenzi we Kikuni, yagize ati: “Kuri uyu wa […]
Ubusambanyi buri ku isonga mu bibera mu byumba bya “Massage”
Inkuru yanjye itangaje y’ibyambayeho bwa mbere ubwo najyaga mu cyumba gikorerwamo (Massage) bavuriramo amavunane n’umunaniro badakoresheje imiti, usibye kwifashisha amavuta yabugenewe basiga ku mubiri. Inkuru mbarirano iratuba, ariko reka twanzike mbaganirire ibyambayeho, mu minota 45 namaze mu cyumba nkorerwa Massage. Hari mu matariki asoza ukwezi kwa Kanama 2024, ubwo nari kumwe n’inshuti zanjye dukorana umwuga […]
Kenya: Cheptegei uherutse guhagararira Uganda mu Mikino Olempike yatwikiwe mu nzu
Umugandekazi, Rebecca Cheptegei, wabaye uwa 44 muri marathon mu Mikino Olempike iherutse kubera i Paris, yagize ibikomere nyinshi byo gushya nyuma yo gutwikwa hakoreshejwe peteroli n’umukunzi we, mu gihe ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikorerwa abagore rikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Kenya. Uyu mukinnyi usiganwa muri marathon wo muri Uganda witabiriye Imikino Olempike yabereye i Paris […]
Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo zayo muri Eritrea
Isosiyete y’indege ya Leta, Ethiopian Airlines, yavuze ko yahagaritse ingendo zerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Eritrea, kubera uburyo bugoye bwo kuhakorera itatangaje. Eritrea yari yavuze mbere ko izahagarika ingendo zose za Ethiopian Airlines mu mpera z’uku kwezi. Ingendo ziva muri Ethiopia zerekeza muri Eritrea zari zasubukuwe mu mwaka wa 2018 nyuma y’imyaka 20, nyuma y’amasezerano […]
Cleverly yiyemeje kongera kubaka umubano n’u Rwanda naba Minisitiri w’Intebe utaha
James Cleverly yiyemeje kongera kubaka umubano n’u Rwanda avuga ko wangijwe n’Ishyaka ry’Abakozi no kugarura gahunda y’u Rwanda irebana n’abimukira naramuka atorewe kuba Umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-conservateurs akaba na Minisitiri w’Intebe. Uyu minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’abatavugarumwe n’ubutegetsi bita “shadow Minister”, yavuze ko azongera kubaka umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda, ubwo yatangizaga icyifuzo cye cyo […]
Perezida Paul Kagame ari i Beijing
Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Beijing mu Bushinwa, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa izwi nka FOCAC. Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya cyenda iteganyijwe kuva ku wa Gatatu tariki ya 4 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024. Ikurikira iyabereye i Dakar muri SĂ©nĂ©gal mu 2021 […]
Akurikiranweho gufatisha ku ngufu umugore we abagabo basaga 50
Umugabo witwa Dominique P. akurikiranweho kunywesha ibiyobyabwenge bya anxiolytics umugore we mu gihe cy’imyaka igera ku icumi, kugira ngo amusambanyishe ku gahato abanyamahanga bagera kuri mirongo itanu yamenyeye kuri interineti, bagakorera ibyo bikorwa mu rugo rwabo i Mazan (Vaucluse). Uru rubanza rwatangiye ku wa Mbere i Avignon. Gisèle P,ufite imyaka 72, n’umusatsi wijimye, hamwe n’amadarubindi […]
RDC: Hamenyekanye umubare w’imfungwa ziciwe muri gereza ya Makala
Guverinerinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko imfungwa 129 ari zo zishwe, ubwo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri zageragezaga gutoroka gereza Nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani, yatangaje ko imfungwa 24 ari zo zarashwe mu cyico, izindi zirenga 100 zicwa n’umuvundo. Uyu mutegetsi yanemeje […]