Perezida Paul Kagame ari i Beijing

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Beijing mu Bushinwa, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa izwi nka FOCAC.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya cyenda iteganyijwe kuva ku wa Gatatu tariki ya 4 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024. Ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 yaranzwe by’umwihariko n’ibihe bya COVID-19, kuko benshi batitabiriye imbonankubone.

Iyi nama iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.

Perezida Kagame wageje mu Bushinwa akubutse muri Indonesia ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bagomba kuyitabira.

Abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere bayitabiriye harimo Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na William Samoei Ruto wa Kenya.

Ikigo Griffith Asia Institute gikora ubushakashatsi kuri politiki y’ubukungu n’ishoramari cyagaragaje ko agaciro k’ishoramari ry’u Bushinwa ku Mugabane wa Afurika kazamutse ku gipimo cya 114% nyuma y’ibihe bya Covid-19.

Gahunda y’ubufatanye mu by’ubukungu n’u Bushinwa iragenda isubira mu buryo nyuma ya Covid 19, Afurika ikaba yibandwaho cyane ku bijyanye n’inguzanyo, ishoramari n’ubucuruzi.

Abayobozi b’u Bushinwa bavuga ko miliyari z’Amadolari zashyizwe mu mishinga mishya y’ubwubatsi no gukora ubucuruzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko biyemeje gufasha mu kuvugurura uyu mugabane no guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande.

Iki kigo cyasobanuye ko ishoramari rishya ry’Abashinwa muri Afurika ryageze ku gaciro ka Miliyari 21,7 z’Amadolari mu 2023.

U Bushinwa kandi buvuga ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera ari bwo buryo bushya bw’ishoramari rigezweho ku Isi, ariko kugeza ubu rikaba ritarakura muri Afurika.

Ubu bufatanye mu ishoramari hagati y’u Bushinwa n’ibihugu bya Afurika byitezwe ko buzafasha uyu mugabane mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubukungu, iterambere mu ikoranabuhanga, iterambere ry’ubucuruzi, dipolomasi, ibijyanye n’imari n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *