Umuyobozi mushya wa NATO, Mark Rutte, yasuye Ukraine
Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Ukwakira 2024, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yageze mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, nyuma y’iminsi ibiri atangiye imirimo ye nk’Umunyamabanga Mukuru wa NATO . Rutte yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ubwo impanda integuza ibitero by’indege yumvikanaga muri uyu mujyi, asezeranya “gusobanurira neza” indorerezi […]
Loni yashyize M23 mu gatebo kamwe na ADF na CODECO
Umuryango w’Abibumbye biciye mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), washyize M23 mu mitwe ikorera muri Congo yica abaturage benshi kurusha indi. Ni ibikubiye muri raporo MONUSCO iheruka gusohora; izashyira M23 mu gatebo kamwe n’imitwe y’iterabwoba ya ADF na CODECO. Iyo raporo ishinja iyi mitwe uko ari itatu kuba […]
Diamond Platinumz arashinjwa kwaka ruswa y’igitsina Spice Diana

Umuhanzi wo muri Uganda Namukwaya Hajara Diana uzwi cyane nka Spice Diana yavuze ko gutinda gushyira ahagaragara kw’amashusho y’indirimbo yafatanyijemo n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Diamond Platinumz, byatewe n’uko amashusho uyu muhanzi aba yifuza ko ajya mu ndirimbo ze asaba amikoro ahambaye, kandi no kutemera kuryamana na we bituma irushaho gutinda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu […]
Goma: Ubwato bwavaga i Minova bwerekezaga i Kituku bwarohamye mu Kivu
Ubwato bwa MV Merdi, butwaye abantu benshi, bwarohamye kuri uyu wa Kane, Itariki ya 3 Ukwakira 2024 mu mazi y’ikiyaga cya Kivu. Amakuru atandukanye aravuga ko ubwato bwavaga i Minova bwerekezaga i Kituku (Goma) ubwo bwarohamaga i Nzulo, nyuma ya Bulengo. RDC, Goma: A ferry capsizes with so many people on board Mana tabara hagire […]
Israel yaba yarashe ibirindiro by’ingabo z’u Burusiya
Igisirikare cya Israel biravugwa ko ku wa Gatatu cyaba cyararashe ibirindiro bya Khmeimim by’Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere. Ibirindiro bya Khmeimim Airbase biherereye mu mujyi wa Lattakia wo muri Syria. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Syria avuga ko Israel yarashe ububiko bw’intwaro bwari rwagati muri ibi birindiro. Ni intwaro bivugwa ko zari zizanwe […]
Abagaba b’ingabo ba SADC bwa mbere bahuriye i Goma
Abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango w’iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye, kuwa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira 2024, ku nshuro yabo ya mbere i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru aho ingabo zabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Basuzumye imikorere y’ubutumwa bwabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma […]
Imirwano ya RDF, FADM n’ibyihebe yaguyemo abasirikare 4
Igisirikare cya Mozambique (FADM) cyatangaje ko abasirikare bacyo bane baguye mu mirwano cyo n’ingabo z’u Rwanda baheruka gusakiraniramo n’ibyihebe. Ni imirwano yabereye mu gace ka Mucojo gaherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado, ku wa 25 Nzeri 2024. Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado, Brig […]
FARDC irigamba kwakira Abarwanyi 7 bavuye muri M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiravuga ko cyakiriye abarwanyi barindwi bavuye mu mutwe w’inyeshyamba za M23 baje kucyiyungaho nyuma yo kubona ko kurwanira uwo mutwe atari bwo buryo bwiza bwo kurwanira igihugu cyabo. Si ubwa mbere FARDC igaragaje abo yita abarwanyi bavuye kuri M23 ariko bikarangira itabashije kugaragaza ibimenyetso bifatika byemeza ko koko […]
Myugariro wa Gasogi afungiwe gukwirakwiza amashusho y’ubwambure bw’uwari ‘Cherie’ we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi myugariro Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United, rukaba rumukurikiranyeho ibyaha birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwari umukunzi we. Nshimiyimana w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri, nyuma yo kuregwa muri RIB ko akoresha ibikangisho ku wo bahoze bakundana. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B […]
Ntibumva kimwe itegeko rigenga ibimina
Hashize iminsi Leta y’u Rwanda itangaje itegeko rigenga ibimina, bamwe mu babirimo baryakiriye mu buryo butandukanye. Hari ababona ko ari uburyo bwiza bwo guhashya imikorere mibi hamwe na hamwe, mu gihe abandi baribona nk’uburyo bwo kwinjirira ubwisanzure bwabo. Leta y’u Rwanda isobanura ko ikimina ari “uburyo abantu bagize itsinda batanga amafaranga bagamije kwizigamira no kugurizanya […]
U Rwanda rugiye gutangira kugerageza urukingo rwa Marburg
Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutangira kugerageza urukingo n’ubuvuzi bwo kuvura icyorezo cya Marburg. Iki cyorezo cyemejwe bwa mbere mu gihugu mu mpera za Nzeri 2024, kimaze guhitana abantu 11 kugeza ubu, mu gihe 36 ari bo […]
Umunyeshuri waturutse mu Rwanda yaba yagejeje Marburg mu Budage
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Ukwakira 2024, ikinyamakuru Bild cyatangaje ko abayobozi b’u Budage barimo gukora iperereza ku bimenyetso by’abagenzi babiri bari muri gari ya moshi, umwe muri bo akaba ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi wari wahageze mu ndege avuye mu Rwanda aho yahuriye n’umurwayi waje gusangwamo virusi ya Marburg . Bivugwa ko uyu mugabo […]
Cyuzuzo nawe yasezeye kuri KISS FM
Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasezeye Radio yari amaze imyaka isaga itanu ayikorera, nyuma y’igihe kitageze ku kwezi iki gitangazamakuru gisezeweho n’umunyamakuru Andy Bumuntu usanzwe ari n’umuhanzi. Cyuzuzo Jeanne d’Arc yatangaje isezera rye kuri Kiss FM, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka […]
Djibouti: Abimukira 45 bapfuye nyuma yo guhatirwa kuva mu bwato butaragera ku nkombe
Abimukira byibuze bagera kuri 45 bapfuye abandi basaga 100 baburirwa irengero kuri uyu wa Kabiri ushize itariki 01 Ukwakira 2024 mu Nyanja Itukura . Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira, OIM, ryatangaje ko abatabazi barimo gushakisha abimukira barenga 100 ku nkombe za Djibouti, nyuma y’uko abatwara abantu mu buryo bwa magendu, babategetse gusimbukira mu nyanja. OIM […]
Umubare w’abanduye Marburg ukomeje gutumbagira
Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatatu yatangaje ko mu Rwanda hari abantu bashya banduye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Ni ibigaragazwa n’imibare y’uko iyi ndwara ihagaze mu gihugu yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024. Abarwayi barindwi bashya babonetse batumye umubare w’abanduye iki cyorezo ugera ku bantu 36, […]
Rwamagana: Batanu bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage hafashwe abagabo batatu n’abagore babiri, bari batekeye kanyanga mu gishanga cya Rugende . Bafatiwe mu mudugudu wa Gituza, akagari ka Nyarukombe mu murenge wa Muyumbu, bafite litiro 40 z’iyo Kanyanga bari bamaze kwarura n’amajerekani 10 ya melase bifashishaga bayikora, Mu rucyerera rwo […]
Israel yemeje ko abasirikare 8 bayo bivuganwe na Hezbollah
Igisirikare cya Israel (IDF), cyemeje ko hari abasirikare bacyo umunani baguye mu mirwano iri gusakiranya ingabo zacyo n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah. Ni nyuma y’amasaha make IDF itangije ibitero byo ku butaka bigamije gusenya uriya mutwe wo muri Lebanon. Hezbollah n’indi mitwe yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ishyigikiwe na Iran bamaze […]
M23 yandagaje MONUSCO
Umutwe wa M23 ku wa Gatatu wateye utwatsi ibirego by’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwawushinje gusahura amabuye y’agaciro yo mu gace ka Rubaya. Ni ibirego uyu mutwe iheruka gushinjwa n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, Bintou Keita. Uyu ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri ubwo […]