Cyuzuzo nawe yasezeye kuri KISS FM

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasezeye Radio yari amaze imyaka isaga itanu ayikorera, nyuma y’igihe kitageze ku kwezi iki gitangazamakuru gisezeweho n’umunyamakuru Andy Bumuntu usanzwe ari n’umuhanzi.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc yatangaje isezera rye kuri Kiss FM, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itanu n’igice y’ibihe byiza kuri Kiss FM, nahagaritse inshingano zanjye.”

Muri ubu butumwa bwa Cyuzuzo, yakomeje agaragaza ibyishimo aterwa no kuba yarakoreraga iki gitangazamakuru, ndetse no kuba yarahakoranye n’abantu beza.

Ati :“Ndashimira buri wese wanyeretse urukundo mu gihe cyose nari maze hano. Imana ihe umugisha urugendo rwanjye rushya.”

Cyuzuzo Jeanne d’Arc wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na RADIOTV10, atangaza ko atavuye mu mwuga w’itangazamakuru ndetse ko azakomeza gukora ikiganiro Ishya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, ahuriramo na bagenzi be Michelle Iradukunda, Aissa Cyiza, na Mucyo Christelle.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc wakoraga mu kiganiro “The Kiss Lift”, asezeye Kiss FM nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, iyi radio umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu nawe ayisezeye mu minsi ya vuba itambutse.

Isezera ryabo, ryaje rikurikira izamurwa mu ntera ry’umunyamakuru bakoranaga Isheja Sandrine wagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA akaba yarasimbuwe na Anita Pendo na we waje avuye muri iki kigo yari amazemo imyaka 10.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *