FA yahagaritse Mudryk wa Chelsea

Rutahizamu wa Chelsea, Mykhailo Mudryk, yahagaritswe by’agateganyo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’imiti itemewe. Uyu mukinnyi w’imyaka 23, ukomoka muri Ukraine, ashobora guhanishwa guhagarikwa kugeza ku myaka ine mu gihe yaba ahamijwe gukoresha imiti itemewe nk’uko amategeko ya FA abiteganya. FA yatangaje ko Mudryk yamenyeshejwe ibyavuye mu kizamini cy’imiti cyakorewe […]
Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo yakuriye ingofero u Rwanda

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwasabye ku mugaragaro kuba rwakakira irushanwa rya Formula One Grand Prix, mu nama y’inteko rusange ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Imodoka (FIA) yabereye i Kigali. Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro ku byerekeranye n’ubu busabe biri kugenda neza, icyemezo cyakiriwe neza n’abayobozi batandukanye, barimo […]
Umugore yahawe impyiko y’Ingurube

Towana Looney, umugore w’imyaka 53 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo koroherwa nyuma yo guhabwa impyiko y’ingurube yahinduriwe utunyangingo mu kwezi gushize. Iki ni igikorwa cy’amateka mu buvuzi kuko gikuraho imyaka umunani yari amaze akoresha imashini isukura amaraso (dialysis). Looney yabaye Umunyamerika wa gatanu uhabwa urugingo rw’ingurube rwahinduwe kugira ngo rube nk’ur’umuntu, azaniye […]
Kibyeyi aratabaza Perezida Kagame nyuma y’uko imitungo ye ifatiriwe ntayisubizwe

Ku wa 12 Ukuboza 2024, uwitwa Kibyeyi Valence uvuga ko akomoka mu gihugu cya Uganda ku rukuta rwe rwa X yatakambiye Perezida Paul Kagame,amushimira kuba yaramuhaye imbabazi ariko anamusaba ko yahabwa ibintu bye Ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA), bafashe ubwo yakurikiranwaga. Uyu Kibyeyi avuga ko yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu ku wa 26 Mata 2024, ubwo yari mu […]
Perezida Kagame arashaka ko muri RDC haba amahoro: Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC mu rwego rwo kumusaba gutanga amahoro, kuko na mugenzi we w’u Rwanda yifuza ko Congo igira amahoro. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza, mu […]
Canada: Minisitiri w’imari yeguye kubera kutumvikana na Minisitiri w’Intebe Trudeau

Minisitiri w’imari wa Canada, Chrystia Freeland, yatangaje ku wa Mbere ko aretse akazi kandi ko yeguye muri guverinoma ya minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau. Yavuze ko atumvikanye na Trudeau ku bijyanye no gushyiraho inzira nziza iganisha igihugu ku gukemura ikibazo cy’iterabwoba ry’imisoro rya Perezida wa Amerika watowe, Donald Trump, ku bicuruzwa biva muri Canada. Mu ibaruwa […]
Nana wamenyekanye muri Citymaid yasezeranye

Uwamwezi Nadège, umukinnyi w’amafilime wamenyekanye cyane nka Nana muri filime y’uruhererekane Citymaid, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Nsanzimana Patrick, mu muhango wabereye muri Komine ya Charleroi mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024. Aba bombi bari bamaze igihe babana muri uyu mujyi, aho bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Amakuru aturuka mu nshuti zabo za […]
Ntabwo ari ubushake bwabuze bwa Congo bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ni ubushobozi – Nduhungirehe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Patrick Nduhungirehe mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, yagaragaje ikindi kibazo gihangayikishije u Rwanda kuva ku muturanyi mu burengerazuba bw’igihugu kitabonewe umwanya uhagije wo kukiganiraho mu biganiro bya Luanda, kikaba, ari ikibazo cy’imvugo za Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ukomeje kugenda […]
USA: Umwana w’imyaka 15 yarashe mugenzi we n’umwarimu ku ishuri

Polisi yavuze ko umwana w’umukobwa w’imyaka 15 mu cyumba cy’ishuri muri Wisconsin, yarashe umunyeshuri mugenzi we n’umwarimu bahita bapfa abandi bantu batandatu barakomereka mbere yo kwiyahura akoresheje imbunda. Iraswa ryabereye mu cyumba cy’inyigisho zivanze mbere gato ya saa 11h00 (1700 GMT) ku ishuri rya gikirisitu rya Abundant Life, rifite abanyeshuri 420 kuva mu ishuri ry’incuke […]
Abafana ba Rangers barwanye n’Abapolisi

Mbere y’umukino ukomeye wahuje ikipe ya Rangers na Celtic muri Scottish League Cup ku Cyumweru, abafana ba Rangers bagiranye imvururu n’abapolisi mu mujyi wa Glasgow. Aba bafana, bari bambaye ingofero za Santa Claus zo kuri Noheli ndetse n’udupfukamunwa tw’ubururu, basakuje mu mujyi wa Glasgow, bangiza ibirahuri by’amaduka, ndetse bagera n’aho batera ibintu ku bapolisi. Amashusho […]
Gen Igor Kirillov yaturikanwe n’igisasu

Lt Gen Igor Kirillov wari ukuriye Ingabo z’u Burusiya zishinzwe kurinda intwaro kirimbuzi, yapfuye aturikanwe n’igisasu. Uyu musirikare yapfuye kuri uyu wa Kabiri nk’uko Televiziyo y’igihugu cy’u Burusiya yabitangaje. Amakuru avuga ko igisasu cyamuturikanye cyari giteze muri moto y’amashanyarazi. Lt Gen Igor Kirillov yari akuriye Ingabo z’u Burusiya zishinzwe kurinda intwaro kirimbuzi kuva muri 2017. […]
Rubavu: Abarasta basabye uburenganzira bwo kwigaragambya bamagana Gitwaza

Umuryango w’Abarasta bo mu karere ka Rubavu, basabye ubuyobozi bw’aka karere kubaha uburenganzira bwo gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagana ApĂ´tre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple. Aba Barasta bavuga ko impamvu basaba kwamagana iyi ntumwa y’Imana ari ukubera amagambo aheruka kubatangazaho. ApĂ´tre Dr Gitwaza mu minsi ishize yumvikanye asaba abantu kujya bubaha uruhimbi, aboneraho […]
Polisi ya Ethiopia irashima uruhare rwa RNP mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka mu karere

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi mu bijyanye no gucunga umutekano. Yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu CG Demelash Gebremichael Weldeyes, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya […]
Uganda: Leta ni yo izishyura indishyi kuri bamwe mu bahuye n’ubugome bwa LRA

Leta ya Uganda yategetswe n’urukiko muri iki gihugu kwishyura miliyoni 10 z’amashilingi akoreshwa muri icyo gihugu ni ukuvuga amadolari ya Amerika 2,740 kuri buri muntu wahitanywe na Thomas Kwoyelo nk’indishyi. Thomas Kwoyelo ni umwe mu bayoboraga umutwe w’inyeshyamba z’umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) urwanya ubutegetsi bwa Kampala. Ni we ubaye uwa mbere mu bayobozi […]
Kigali: Hafashwe moto 50 kubera kuzitwarira mu nkengero z’umuhanda

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), mu bikorwa byo kugenzura ko amabwiriza rusange agenga umuhanda yubahirizwa, mu mpera z’icyumweru gishize mu Mujyi wa Kigali ryafashe amapikipiki 50 abayatwaye bagaragaye bagendera ku nkengero z’umuhanda (bordures). Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo […]
M23 yabyinnye intsinzi nyuma yo gusatira imijyi ya Lubero na Butembo

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza wemeje ko wigaruriye utundi duce two muri Teritwari ya Lubero, nyuma yo kutwambura ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC. Impande zombi zimaze ibyumweru zirwanira muri iyi Teritwari iri mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku Cyumweru gishize M23 yigaruriye agace ka Matembe, mbere y’uko uyu […]
Gen Muhoozi yateguje ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari muri RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko guhera mu kwezi gutaha kwa Mutarama ingabo ayoboye zizatangira kugaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari mu duce two mu burasirazuba bwa RDC zikoreramo ibikorwa. Uyu Jenerali w’inyenyeri enye usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yateguje ibyo bitero mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Steve Harvey

Leta y’u Rwanda, ibinyujije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ibigo bibiri bikomeye ku rwego mpuzamahanga: BILT LLC ya Steve Harvey na Sharjah Asset Management yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Aya masezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, n’inganda mu Rwanda. Ku bufatanye na Steve Harvey mu guteza imbere ubukerarugendo Francis […]