Leta y’u Rwanda, ibinyujije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ibigo bibiri bikomeye ku rwego mpuzamahanga: BILT LLC ya Steve Harvey na Sharjah Asset Management yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Aya masezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, n’inganda mu Rwanda.
Ku bufatanye na Steve Harvey mu guteza imbere ubukerarugendo
Francis Gatare uyobora RDB, ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano n’uyu munyarwenya washinze ikigo BILT LLC.
Iyi mikoranire izibanda ku guteza imbere ubumenyi mu bijyanye no gukora filime, itangazamakuru, n’uburezi. Hazashyirwaho kandi ubukangurambaga ku buzima n’imibereho myiza, hamwe no gushinga ikigo cy’uburezi kizakorana na Melt Education.
Ku rundi ruhande, Francis Gatare na Oweis Zahran, Umuyobozi Mukuru wa Melt Holdings, basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Omar Al Mulla, Umuyobozi Mukuru wa Sharjah Asset Management.
Iyi mikoranire izibanda ku guteza imbere urwego rw’inganda z’imodoka mu Rwanda, hashingwa ikigo kizajya gitanga serivisi zihuriweho zo gusana, gukora ibyuma bishya biva ku byakoreshejwe, no gutanga ibikoresho by’imodoka.
Hari kandi gahunda yo kwagurira ubu bufatanye mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’amacumbi n’ubutaka butimukanwa.
Mu Rwanda nk’ahantu heza h’ishoramari
RDB yashimangiye ko ubu bufatanye ari indi ntambwe ikomeye mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu, guteza imbere ishoramari, no gushyira imbere ubukerarugendo nk’isoko y’iterambere rirambye.
U Rwanda rukomeje gushimangira umwanya warwo nk’igihugu gifite umurongo uhamye mu bukerarugendo, ubukungu, n’ishoramari, bituma gikurura abashoramari mpuzamahanga bifuza gukorana nacyo.
Inkuru ya NTANTURO Olivier


